Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Mu magambo avunaguye, dore uko Ibukabose-Rengerabose ibibona :
Abakomeje gushyamirana mu mashyaka akorera mu buhungiro, nka vuruguvurugu ivugwa muli iyi minsi mw'ishyaka Victoire Ingabire yitangiye akemera gutotezwa no gufungwa n'abarwanya ukuri n'ubumuntu, BARAPFA UBUSA NTIZEZE.

Kurwanira ubutegetsi mu mashyaka akorera mu buhungiro badafite n'igihugu bashobora gukandagizamo ikirenge ni nka wa mwana wikinisha.

Ibyihutirwa ni ugukora ibishoboka byose tukarengera abatotezwa n'abicwa n'ingoma ngome iyobora u Rwanda no kuzana demokrasi mu gihugu, abashaka gukora politike bakayikora badasesera mu myugariro, badakinira ku kibuga gisasiye ku mahwa. Abirirwa barasana bakili impunzi nibo ba dictateurs b'ejo hazaza biteguye gukandamiza rubanda. Hali uwigeze abona cyangwa yumva abaharanira ikiremwamuntu nka Joseph Matata basubiranamo cyangwa baterana amagambo hagati yabo kandi bakora ijoro n'amanywa barengera abanyarwanda ? Ni ukuvuga se ko bo ali intama zitekereza kimwe ? Aho bataniye n'abanyapolitike, nuko Matata na bagenzi be badashishikajwe n'imyanya y'ibyubahiro bya baringa, ahubwo bakaba bitangira ikiremwamuntu nta gihembo babitezemo!

Tubyibazeho niturangiza tumenye abo tugomba kwisunga no gufatanya nabo urugend.

Twibaze tuti : Tuzunganira abadusubiza inyuma mu mwiryane se, cyangwa tuzafatanya n'abaharanira kwishyira ukizana n'imibereho myiza y'abanyarwanda mu Rwanda no mu buhungiro, mu bwubahane no mu mucyo wa dialogue permanent ? Nitumara gusubiza iki kibazo, tuzaba duteye intambwe ikomeye mu myumvire y'inshingano dukwiye kwimakaza.

Barapfa ubusa nti zeze : amahane n'amakimbirane hagati y'abanyapolitike mu mashyaka amwe n'amwe akorera mu buhungiro
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ibi bili kuba mu mashyaka ali mu buhungiro ni isomo likomeye ku banyarwanda bifuza kugira uruhare mu mpinduka zili imbere.<br /> Abenshi mu bagiye bayobora abanyarwanda baranzwe no kwishyira hejuru y'amategeko, bakumva ko &quot;itegeko&quot; alibo, ko bataliho nta cyakorwa... uwo muco mubi waradukulikiranye no mu buhungiro. Twizere ko impindura ya demokarasi izagera mu mashyaka yose, abarwanashyaka bakihitiramo ababahagaraliye, naho ubundi nta kurwanya igitugu ushaka kwimika ikindi.
J
Muraho mwese Bavandimwe?<br /> Mugihe mu Rwanda rwacu abantu bazimira buri munsi imirambo yabo igahiginguka muri lac Rweru mu mifuka y'amagunira iboshye, abanyamashyaka bo mubuhungiro bo bariho baracagagurana muri Nduga-Kiga iteye iseseme!!! Ejo haziyongeraho Hutu, Tutsi na Hutsi. Ese aho siwo muvumo abakurambere bavuze kuva kera??? Umuti ni uwuhe mu gihe mu Rwanda Système ya FPR iriho ita ibipande, inzego z'ubutegetsi ziriho zisenyuka, abaturage bibaza ejo nzamerante??? Hakorwa iki amazi atararenga inkombe? Ni akumiro. Twibuke ko ubufatanye nyabwo ari ingufu zikomeye &quot;L'UNION FAIT LA FORCE&quot;. Mugire amahoro y'Imana. <br /> Jean Musafiri (sé).