Theogene Rudasingwa wa RNC ashyigikiye komite nyobozi nshya ya FDU-INKINGI iyobowe na bwana Joseph Bukeye
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda
Inkuru yoherejwe na Justin Nsenga muhawesenga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]
Ubutumwa bugenewe abayobozi bashya b’Ishyaka FDU-Inkingi bashyizwe mu nzego muri Kongre yateraniye I Alost ho mu Bubiligi ku Itariki ya 13 Nzeli 2014
Bwana Bukeye Joseph
2e Vice-President wa FDU-Inkingi
Tumaze kumenya ibyavuye mu matora y’inzego z’ubuyobozi bushya bw’Ishyaka FDU-Inkingi , mu izina ry’Ihuriro Nyarwanda (RNC) no mu ryanjye bwite, nshimishijwe no kukugezaho, wowe na bagenzi bawe mumaze gutorwa, impundu.
Kuva Ihuriro Nyarwanda ryatangira gukorana na FDU murwego rwa plate-forme, hakaza kwiyongeraho n’ishyaka AMAHORO, hari ibikorwa byishi bishimishije plate-forme yahezeho ariko kandi hakaba hari byinshi cyane bikeneye gukorwa , haba mu gihe gito, ikiringaniye n’ikirekire.
Nkaba rero mbizeza ku mu Ihuriro Nyarwanda twiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bwa FDU-Inkingi, twubaka imbaraga muri plate-forme kugira ngo ibikorwa bifatika birusheho gutera imbere.
Mukomere, turi kumwe, kandi tuzatsinda!
Bikorewe I Washington ku itariki ya 14 Nzeli 2014
Dr Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda