Inkuru y'ishimutwa n'izimira rya hato na hato ry'abantu mu Rwanda
Inkuru tugejejweho n'ikinyamakuru INTABAZA GACANZIGO N°4 / Nzeri 2014
Ibikubiyemo
Ijambo ry’ibanze urup.2,
Kwibuka abazize kudeta yo muri 1973. Twakuramo iyihe nyigisho ?
Impunzi z’Abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino kw’isi zaba zigera ku 700 000
Ubutegetsi bwa FPR/Kagame bukomeje guhembera umujinya mu banyarwanda
Ikibazo cy’imvange mu moko y’u Rwanda urup.4-5,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Guhora tuvuga akarengane tugirirwa, akaba nta bikorwa binini bifatika bigaragarira buri wese bidutera ikimwaro ko ibyo dukora bidahagije, ariko bikadutera n'ubutwari bwo kudacika intege ku bikorwa bito bito dukora ubu twizera ko bizadushyitsa ku gikorwa nyamunini cyo kugobotora igihugu cyacu dukunda u Rwanda n'abenegihugu bacyo Abanyarwanda ku ngoyi y'ubutegetsi bubi (Libération totale de notre peuple et de notre cher patrie, le Rwanda). Nkuko twabikomojeho muri numero z'Intabaza Gacanzigo zo mu mezi atatu ashize twerekanye ko FPR ikomeje politike yayo ishingiye ku bwicanyi ndengakamere, ikinyoma, iheza n'ikumira ry'igice kinini cy'Abanyarwanda kigizwe ahanini n'Abahutu.
Twakomoje ku nkuru y'ishimutwa n'izimira rya hato na hato ry'abantu mu Rwanda, twakomoje ku nkuru y'itwikwa rya za Gereza ebyiri i Gitarama no ku Gisenyi, ndetse n'andi mazi yashumitswe hirya no hino mu Rwanda, twakomoje kandi ku nkuru y'izimira ry'Abantu 46000 b'imfungwa zakoraga imirimo TIG aribwo buretwa bwa FPR. Icyakurikiye ibyo byose nuko FPR yitakumye muri bya binyoma n'ikinamico ryayo igafata abantu mu bice bya Gisenyi (Rubavu) bakikora izuba riva ngo bagiye gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside. Ibimenyetso bindi ntibyatinze gutamaza FPR kuko imwe mu mirambo FPR yabuze uko iyitaba ngo iyihishe amaso y'amahanga maze yigira inama yo kuyijugunya mu ruzi rwa Nyabarongo. Nyabarongo nayo iti dore igihe nanywereye amaraso y'inzirakarengane ibi nanjye ndabirambiwe ndagutamaza isi yose ibone urwagashinyaguro uri kwica Abanyarwanda. Nyabarongo ntiyazuyaje yahise iyimanura imwe mu mirambo iyiroha mu Kiyaga Rweru. Iyabashije kubonwa n'abarobyi Abarundi ni imirambo 40 mu gihe Abarobyi b'Abanyarwanda bo basabwe na FPR kudahirahira babumbura amaso yabo. Iyi nkuru y'imirambo 40 yabonetse mu Kiyaga cya Rweru yaciye ibintu kuko yanatangajwe n'ibitangazamakuru bikomeye kw'isi. Twe nta maperereza y'ikirenga dukeneye kugirango tumenye aho imirammbo ituruka kubw'impamvu yuko tuzi imikorere ubwicanyi n'ikinyoma biranga FPR kuva yashingwa hakwiyongeraho abantu twarondoye hejuru baburiwe irengero Leta ntigaragaze aho bagiye. Abari mukibaza aho abantu banyu mwaburiye irengero bagiye mwiboneye ubwanyu igisubizo. Niba mwakekaga ko abanyu bazagaruka nimwihanagure. Bimeze nk'ibyabaye FPR ifashe ubutegetsi 1994, BENEWACU ibihumbi n'ibihumbi byinshi FPR yatumije mu manama yayo 94 kugeza na nubu izo nama ntizirarangira ngo abo BENEWACU tubabone.
Uko byagenze ibara umupfu Imana yo nyirimpuhwe zahebuje yakire abo BENEWACU badusize. Indi nkuru ivugwa ni isubiranamo munda ya FPR ry’abari ku ngoma aho bamwe mu basirikare bafunzwe bashinjwa guhungabanya umutekane wa Leta ya FPR. Kuri izi nkuru hariyongeraho inkuru z’inzindi Ibi byose ni umujinya uhemberwa mu banyarwanda bikozwe n'Agatsiko k'abicanyi kafashe ubutegetsi bw'Abenegihugu ku ngufu. Imyaka ibaye 24 Guhera mu mwaka w’I 1990 FPR-Inkotanyi ishoje intambara yatumye mu Rwanda no mu Karere kose hacura icuraburindi, agahiri n’agahinda bidashira. Abaheze ishyanga no mw'ishyamba bo bararize barayihanagura kuko nta gihoza bagira. Impfubyi n'Abapfakazi abasaza n'abandi barenga ibihumbi 250 bari kuborera mu mashyamba ya Kongo. Abandi barenga ibihumbi 400 bari ishyanga mu mahanga ya kure iyo igihugu giterwa inkingi. Ibyo byose ni ibibazo byatewe n'ingoma ya Kagame na FPR ye. Uyu mujinya FPR iri guhemberwa mu banyarwanda b'Abatutsi bari mu gihugu uriyongera ku ntimba Abahutu twavuze haruguru n'Abatutsi bake bari ishyanga no mu ishyamba. Ibi byose bikivanga ku zindi ntimba zidashira ishengura imitima ya za miliyoni z’abanyarwanda ziciwe ababo na FPR inkotanyi ariko bakimwa n’uburenganzira bwo kubibuka. Muzi mwese ko Abahutu bamaze kwica mu Rwanda no muri Kongo barenga 2 000 000, Abakongomani barenga 6 000 000, Abatutsi bishwe cg bicishijwe na FPR nabo bakabakaba mu 350 000, Abarundi Abagande n’abandi banyamahanga nabo ntibagira ingano. Izo ngogo zose zagaritswe kubwa FPR irumva ko zidahagije. Kuvuga ubutabera cg kwibuka abahutu bishwe byo ni ukwigiza nkana mu Rwanda rwa Kagame na FPR. Burya koko ngo impyisi ikurira umwana cyangwa inyana ikakurusha uburakari. Nguko uko FPR yashyiriyeho Abahutu Inkiko Gacaca zo kubahumbahumba ku misozi no kubabeshyera ibyaha batakoze. Gacaca yahamije byaha bitandukanye Abahutu bagera neza neza kuri 2 000 000. Ni akumiro rwose! FPR ntiyashizwe kuko mu nzego zose z’igihugu FPR yashyizemo gahunda zitabarika zigamije kugira ibikange Abahutu, kubica mu bwonko no ku mubiri uruhongohongo amahanga atarabutswe. Ntawarondora za gahunda z’agahomamunwa zashyizweho na FPR nko kwirega no kwemera icyaha, ingando, ubudehe, Intore, ingengabitekerezo ya jenoside, Ndi Umunyarwanda n’izindi gahunda mbi cyane Leta ya Kagame/FPR bazanye mu gutesha umutwe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu.FPR ntiyarekeye aho ariko inyuzamo ikanafata itsinda ry’sbshutu rinini cyangwa rito ikabica. Nyuma yo kubivugana FPR ihimbahimba ibinyoma n’ikinamico nkuko isanzwe ibigenza ikavuga ko abantu bazimiye cg bagiye muri FDLR ariko nk’uko mubyumva niyo iba imaze kubirenza.