Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo : Urutonde rw'impine n'Iriburiro
Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009)
MRND: Muvoma Revolisiyoneri Nasiyonali Iharanira Amajyambere y'Igihugu: Ishyaka ryashinzwe na Perezida Habyarimana mu mwaka wa 1975
CND: Inama nkuru y'igihugu ishinga amategeko
FAR: Ingabo z'u Rwanda
RTLM: Radiyo Televisiziyo yigenga y'imisozi igihumbi
FPR: Umuryango w'Inkotanyi, ishami ry'inyeshyamba
APR: Ingabo z'umuryango w'Inkotanyi
ONU: Umuryango w'abibumbye
MINUAR: Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryashyiriweho gufasha u Rwanda
AFDL: Ingabo ziharanira kubohoza Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo
HCR: Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe impunzi
USAID: Umuryango nyamerika ufasha gutsura amajyambere
RFI: Radiyo mpuzamahanga y'u Bufaransa
TPIR: Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
OUA: Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika
HRW: Umuryango nyamerika ugamije kugenzura uburenganzira bw'ikiremwamuntu
FIDH: Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe uburenganzira bwa muntu
MDR: Muvoma iharanira demokarasi na Repubulika
NRA: Ingabo za Uganda
Iriburiro
Ikibazo cy'itsembabwoko ryakozwe mu Rwanda gikomeje gutera impaka ndende kandi zibabaje mu banyarwanda no mu bakunda u Rwanda. Mu Bufaransa, Bwana Bernard Kouchner, minisitiri waho w'ububanyi n'amahanga, ni we wakomeje kugenda akizura mu magambo menshi atahwemye gukwirakwiza. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Europe 1 ku itariki ya 2 Ugushyingo 2007, Bwana Bernard Kouchner yatangaje ko mu mwaka wa 1994 «Imbaga nyamwinshi y’Abahutu yishe Abatutsi». Amashyirahamwe y'Abahutu hirya no hino ku isi hose ihita yamaganira kure iyo mvugo isiga icyaha uwitwa Umuhutu wese, ikanagira umwere uwitwa Umututsi wese! Agatsinda, ayo magambo yahuriranye n'itangazwa ry'uruzinduko minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa yiteguraga gukora mu murwa mukuru w'u Rwanda. Ese Bwana Bernard Kouchner utarigeze ahisha ubucuti afitanye na Perezida Paul Kagame yaba yarashakaga kugaragaza ko ashyigikiye ubutegetsi bw'u Rwanda bugizwe ahanini n'ingabo z'Abatutsi za FPR kugira ngo yoroshye amakimbirane yari hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda? Ese yaba yaracitswe n'ijambo akicuza atakibasha kurihamagara?
Nyuma y'ayo magambo, amashyirahamwe nyarwanda menshi yatanze ikirego ashinja Bernard Kouchner isebanya rishingira ku ivanguramoko, kuko mu myumvire y'abanyarwanda, amagambo y'uwo mu minisitiri yasigaga Abahutu bose itsembabwoko. Abarega babikoreye kurwana ku cyubahiro n'uburenganzira bwabo nk'ubwoko burenganywa bene ako kageni, kandi ntibazahwema kuvuga iribaniga bivuye inyuma.
Ikibazo umuntu yakwibaza mu by'ukuri ni igikurikira: Ese Kouchner yaba yarakoresheje amagambo ajijisha abizi kandi abishaka? Cyangwa ikibazo cyaba gihishe imigambi ya politiki yindi tutabona? Imvugo nk'iyo ikomatanya yagira izihe ngaruka ku babarizwa mu bwoko bw'Abahutu haba mu Rwanda, mu Bufaransa ndetse n'ahandi ku isi? Guharabika Abahutu bishobora kugira izihe ngaruka ku bwiyunge bw'abanyarwanda? Kuba abanyarwanda b'Abahutu baratanze ikirego byaba bifite ishingiro? Babikora se ni ubuhe butumwa bifuzaga gutanga? Ese bari babifitiye uburenganzira imbere y'amategeko? Ubwo burenganzira se bugarukira he?
Muri iyi nyandiko, ndagerageza gusesengura imvugo ya minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa ku itsembabwoko ryakozwe mu Rwanda n'ibitekerezo bihishe inyuma y'iyo mvugo. Ndagerageza kumvikanisha ingaruka zihishe inyuma y'ikibazo twakwita icy'ururimi kandi mu by'ukuri imvugo yakoreshejwe ihishe imigambi ikomeye mu rwego rwa politiki ku birebana n'u Rwanda. Nibyo koko hali Abahutu bakoze ibikorwa by'itsembabwoko babikorera Abatutsi basangiye igihugu kandi hali n'Abatutsi nabo bishe Abahutu. Gusa ikizwi na bose ni iki: Abahutu bose ntibakoze ubwicanyi bwibasiye Abatutsi, kandi si ubwoko bw'Abahutu bwose bwakoze itsembabwoko nkuko Bernard Kouchner ashaka kubyumvikanisha. Amapererza yakozwe kuri icyo kibazo yerekana ahubwo ko Abahutu bakorewe ubwicanyi bwashyirwa mu rwego rw'ibyaha by'itsembabwoko, nubwo bitaremezwa ku mugaragaro n'amahanga. Intagondwa z'Abatutsi zo muri FPR zishe ibihumbi n'ibihumbi by'Abahutu zibarobanura kuva mu Ukwakira 1990, no mu mwaka wa 1994 by'umwihariko.
Sinirengagiza ingorane n'ingaruka nkunze kugira mu kumvikanisha igitekerezo cyanjye kuri iki kibazo gishamikiyeho ibindi byinshi kandi gihishe inyungu mu rwego rwa gisirikari na politiki. Nzi neza ingaruka zabyo. Nzi kandi ko bazandega gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo y'itsembabwoko, bikozwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame n'abo hanze bamushyigikiye, harimo ndetse n'abari mu Bufaransa. Sinzigera mpindura na hato imyumvire yanjye kuri iki kibazo. Nemera ko habaye itsembabwoko ryakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nabitangaje ku mugaragaro guhera muri Mata 1994, mu gihe abenshi bemeza ubu ko bavugira Abatutsi n'Abahutu bishwe bari baruciye bakarumira muri icyo gihe. Ihame rindi nshingiraho imyumvire yanjye ni uko FPR ya Paul Kagame yakoze ibikorwa by'itsembabwoko ibikorera Abahutu mu turere yari yarigaruriye. Ubwo bwicanyi bwibasiye ubwoko bw'Abahutu, bwarakomeje Paul Kagame akimara gufata ubutegetsi, buba agahomamunwa bugeze mu mashyamba ya Zayire aho impunzi z'Abahutu zigera ku bihumbi 400 zishwe zirashwe n'abasilikari ba FPR hagati ya 1996 na 1998.
Ibimenyetso simusiga ni byinshi. Hari ubuhamya bwinshi buteye ubwoba bwatanzwe n'abasilikari ba FPR bagize uruhare muri ayo marorerwa. Ibyegeranyo by'amaperereza y'abacamanza mpuzamahanga ndetse n'iby'imiryango mpuzamahanga yihariye byaratangajwe kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika. Bimeze nkaho itsembabwoko ndengakamere ryibasiye Abatutsi za televiziyo z'isi yose zibireba ryateye ikinya isi ku buryo itagishaka kumva iby'u Rwanda na miliyoni z'abapfu barwo batavugwa, nkaho bitagaragara! Bamwe bati: «Ibyo ari byo byose, ubwicanyi bwakozwe na FPR bwakorewe rubanda nyamwinshi yari mu gihugu!». Abandi bati: «N'ubusanzwe Abahutu ni benshi ku buryo batarimburwa n'itsembabwoko». Ese mu gihe cy'amasahe make Bwana Bernard Kouchner yamaze mu Rwanda muli 1994 yaba yarabashije kwiyumvisha neza amarorerwa yaberaga hose icyo gihe? Nta cyambuza kubyemera kuko muzi nk'umuntu w'inararibonye mu bikorwa byo gutabara abababaye mu bihe bikomeye. Gusa ariko ngahita nongera ko nanjye ubwanjye nsa nkaho nari mpari. Nabonye imbaga y'Abahutu benshi bakora amahano. Inshuti z'Abahutu nari naraye mbonye, zaburiwe irengero bukeye bwaho. Nahawe ubuhamya n'abarokotse, n'imiryango y'abarokotse, ubuhamya bw'insoresore z'abasilikari ba FPR biyamiriraga bavuga uburyo babonye cyangwa bagize uruhare mu bwicanyi bw'Abahutu bo mu Ruhengeri, Byumba, na Kibungo. Nakiriye mu biganza byanjye icyegeranyo cy'impuguke y'umunyamerika Robert Gersony isobanura itsembatsemba ryakorewe Abahutu hagati ya Nyakanya na Nzeri 1994 mu maperefegitura amwe n'amwe y'igihugu. Nasomye ibyegeranyo byose bya Amnesty International, ibya Human Rights Watch n'iby'indi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, icyegeranyo cya Garreton ku bwicanyi bwahitanye ibihumbi n'ibihumbi by'Abahutu biciwe mu mashyamba ya Zayire. Nahawe ubuhamya n'abasivili n'abasilikari bahoze muri AFDL ya Laurent Désiré Kabila bambwiye uko abasilikari b'Abatutsi ba FPR bagiye muri Zayire bavuga ko bajyanwe no gukura Mobutu ku butegetsi, nyamara bakaba ahubwo baririrwaga barasa banasuka ibisasu bya kirimbuzi ku manywa y'ihangu bigahitana impunzi z'Abahutu zari zaranyanyagiye mu mashyamba y'inzitane yo muri Zayire. Nanaganiye birambuye n'abasilikari bakuru n'abayobozi bakuru mu bya politiki ba FPR bahunze ingoma ya Paul Kagame kubera impamvu z'umutekano, bamunzwe n'agahinda kandi bicuza ko babeshywe. Navuga nk'abasilikari bakuru bakoze mu nzego z'ubutasi biboneye iyicwa rya Perezida Habyarimana, kimwe na bamwe mu bagendaga hafi ya Paul Kagame bamurinda bagiye bakurikiranira hafi amarorerwa yagizemo uruhare.
Sinarangiza ntavuze ko nagiranye ikiganiro gihebuje n'uwahoze ari Umushinjacyaha w'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Carla Del Ponte, wambwiye igitutu yashyizweho bamubuza gushyira ahagaragara ibirego bigaragaza ibyaha by'ubwicanyi bwakozwe na FPR, ikibazo cy'urupfu rwa Perezida Habyarimana, n'uburyo guverinoma y'Amerika yabujije impuguke ya HCR Robert Gersony, ikomoka mu gihugu cy'Amerika, kujya guha ubuhamya Umushinjacyaha wa TPIR ku bwicanyi bwakorewe Abahutu yari yashyize mu cyegeranyo cye muri Nzeri 1994. Kubera iki? Kubera ko ibyegeranyo cy'ayo maperereza byari kugaragaza byanze bikunze aharigitishirijwe miliyoni na miliyoni z'abantu bishwe na Paul Kagame n'agatsiko ke k'inkoramaraso. Kubera ko nyine hari byinshi badashaka ko bimenywa n'amahanga. Ibikorwa kuva muri 1994 byose usanga ari nkaho agatsiko k'intagondwa z'Abatutsi bo muri FPR zahawe uburenganzira busesuye bwo kurimbura abanyarwanda. Ngiryo ibanga rizira kuvugwa.
Nkuko byemejwe n'Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ku byerekeye irangiza ry'imanza, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR-ICTR) rwiteguye guhagarika imilimo yarwo mu mpera z'umwaka wa 2014. Ibyegeranyo bitagira ingano byakozwe n'impuguke Umuryango w'Abibumbye wahembye akayabo k’amafranga bizamara iki? Izo mpuguke twabonanye kenshi, zamaze imyaka zizenguruka isi, zikorana umurava n'ubuhanga zikusanya ibimenyetso by'ibyaha by'intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by'itsembabwoko byakozwe na FPR zibikorera abaturage b'Abahutu mu Rwanda no muri Zayire. Ibyo byegeranyo rero ni ukuvuga ko mu gihe kiri imbere bizarigiswa kubera inyungu za politiki bakingira ikibaba abicanyi bari ku butegetsi i Kigali. Ubwo se ntibyaba ari uguha urwaho no kwemerera inkoramahano gukomeza gukora ibyaha mu rwego mpuzamahanga? Abacitse ku icumu rya Paul Kagame bizaborohera kuvuga bati: «Kagame yishe ababyeyi bacu none ahembwe ubudahangarwa kugeza igihe azapfira. Kubera ko yatsinze intambara. Ubwo nibwo butabera bw'Abazungu! Niba ari ngombwa kwifashisha intambara mu kugera ku butegetsi kugira ngo uhembwe ubudahangarwa budashira, natwe tuzashoza intambara. Maze tubone uko twihimura!»
Sinemera ukuntu Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ishyigikira ubwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi. Sinshobora kwihanganira kubona ukuntu abakomoka mu bwoko bw’Abahutu bakomeza kwicwa nta nkurikizi.
Usoma iyi nyandiko aribaza impamvu mfashe icyemezo cyo guca umuziro kandi ntirengagije uburemere bw'iki kibazo. Mfashe icyemezo cyo kuvugira ku mugaragaro ibyo benshi batekereza bacecetse, kuko amazi yarenze inkombe. Kubera ko hari abiha gukabya mu mafuti bita gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo y'itsembabwoko ibigaragara ko ari ukuri kuzima, bemeza ko Abahutu bose ari inkoramaraso naho Abatutsi bose bakaba abere. Kandi bazi neza ko atari ukuri. Hari abicanyi mu Bahutu, hakaba abicanyi mu Batutsi, hakaba n'imbaga y'abanyarwanda bagowe bazira irari ry'abakora politiki n'ubugome bw'abihisha inyuma y'ubwoko bwabo, babugira ingwate cyangwa babwitwikira ngo bakore amahano kubera inyungu za politiki.
Impamvu ya nyuma ishingiye ku mibereho y'ejo hazaza y'abo mvukamo. Byanze bikunze, Abanyarwanda bagomba kwiyunga kugira ngo bafatanye mu kongera kubaka igihugu cyabo. Birumvikana ko abantu badashobora kugera ku bwiyunge bagikorera mu kinyoma n'ivangura. Intego ya mbere yubaka ubwenegihugu mu gihugu icyari cyo cyose ku isi ni uburinganire bw'abenegihugu. Bivuga ko bose bagomba mbere na mbere kunganya uburenganzira bwo kubaho no kutabogamirwa n'ubutabera. Iyo hari igice cy'abaturage gishobora kwicwa, gutsembwa nta nkurikizi mu maso y'ubutabera, icyo gihugu bavuga ko kigendera ku ivangura. Birumvikana ko muri icyo gihugu byaba ari inzozi kuvuga iby'uburinganire imbere y'amategeko ndetse n'ibyerekeye ubwiyunge.
Ku giti cyanjye, mvuka kuri ayo moko yombi arebana ay'ingwe. Kimwe n'abandi banyarwanda batabarika, ndi Umuhutu kuri Data, nkaba Umututsi kuri Mama. Mbese ndi imvange kandi bintera ishema. Intagondwa zikomeye ku by'ubwoko bw’indobanure zibyakire cyangwa zirorere! Iyo Umututsi cyangwa Umuhutu yishwe mu gihugu cyanjye, ni igice cyimwe cyanjye kiba gipfuye. Iyo intagondwa z'Abatutsi n'Abahutu zisabana amagara zipfa amoko, dore ko ari byo bikunze kubaho, nabishaka ntabishaka, ni amagara yanjye ziba zishegesha. Nzarinda mvamo umwuka ntarashyigikira umugambi mubisha wo guharabika cyangwa guteranya Abahutu n'Abatutsi. Mbikoze byaba bisa no kwiyahura, kandi ntabarirwa mu biyahuzi!
Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994 ryahitanye abavandimwe banjye ku ruhande rw'Abatutsi, kimwe n'uko itsembabwoko ingabo za Paul Kagame zakoreye Abahutu ryahitanye abavandimwe banjye ku ruhande rw'Abahutu. Bamwe bagwa mu Rwanda abandi bagwa mu mashyamba yo muri Zayire. Washingira ku ki umbwira ngo nunamire bamwe abandi mbirengagize? Ngo nsabe ubutabera gukurikirana intagondwa z'Abahutu zishe babyara banjye b'Abatutsi ariko ngo nceceke mpagaze mu mirambo ya babyara banjye b'Abahutu bishwe n'intagondwa z'Abatutsi za FPR? Ngerageza kumva amarangamutima no kubogama abanyamahanga batewe no kubona amashusho menshi y'ubwicanyi ndengakamere bwo muri 1994. Ariko nibareke n'abandi bazize amarorerwa atarerekanywe ku mateleviziyo bavuge binigure, bavuge ibyo bahagazeho, bunamire ababo, bityo batange umusanzu mu rwego rwo kugaragaza ukuri, kuko ari yo nzira yonyine izafasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge. Ntirirarenga ku muntu ushakisha ndetse n'ushaka kumenya ukuri. Abahisemo gupfuka amatwi batinya kumenya ukuri, ntibazagira amahwemo batarumva imiborogo y'abishwe batagaragaye ku mateleviziyo.
Amarorerwa yakorewe Abayahudi mu mujyi wa Auschwitz yasakaye hose nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose. Nubwo ukuri mu bigo byicirwagamo Abayahudi kwagaragaye nyuma y'intambara, kwabereye amahanga ikimenyetso cy'ubugome n'ubunyamaswa bw'ingoma ndimbuzi ya Hiteleri n'intagondwa ze z'aba NAZI. Mu byerekeye itsembabwoko n'itsembatsemba, umuntu ashobora guca akarongo kagaragaza intangiro mu gushakisha ukuri ku byabaye, ariko biragoye guca akarongo ka nyuma mu gihe ukuri kose kutarajya ahagaragara. Aho ni ho hava ingingo ituma bavuga ko ibyaha by'itsembabwoko, n'ibyaha byibasiye inyoko muntu muri rusange bidasaza kandi bidakomorerwa. Nk'u Bufaransa bwategereje imyaka 70 kugira ngo bwemere itsembabwoko ryakorewe abaturage bo mu gihugu cya Arumeniya. Abaharanira ukuri n'ubutabera mu Rwanda rero ntibagomba gucika intege. Imyaka cumi n’umunani ni myinshi, ariko ni na mike mu buzima bw'igihugu.
Ukuri guca mu nzira iziguye ikinyoma kigaca mu nzira y'ubusamo, ariko ukuri kurashira kukagera iyo kujya.
Nta wubakira igihugu ku binyoma n'umwijujuto wa rubanda nyamwinshi. Ibyo bireba ibihugu byose by'isi.
Iyi nyandiko igamije kugaragaza uburyo ivangura rikorwa mu kwibuka abazize itsembabwoko no mu gukurikirana abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, niba amahanga atabihagurukiye, rishobora gutuma abanyarwanda babona andi mahano yatuma itsembabwoko ryo muri 1994 rigaragara nkaho ari impanuka isanzwe. Simpanura amahano, ariko buri munsi ndumva, nkanabona intimba y'abaturage bacitse ururondogoro, baheze mu gihiraniro, bazirikana ubutitsa ariko bakakira akarengane bagirirwa bakubita agatoki ku kandi. Nta karengane gakomeye kurusha kudashobora kugira uburenganzira bumwe imbere y'amategeko ku banyarwanda bose. Iryo ni ivangura ry'ibanze kandi ririho rituma umuntu yibaza niba abaturage bafite uburenganzira bwo kubaho n'uburinganire imbere y'amategeko y'igihugu cyabo. Amahanga, harimo n'u Bufaransa, itanga imfashanyo ya nyirarureshwa mu bikorwa byo kwiyubaka by'abarokotse itsembabwoko ryabaye mu Rwanda. Ikibabaje ni uko izo gahunda ziheza ku mugaragaro abacikacumu b'Abahutu bazize ubwicanyi bwakozwe n'Interahamwe na FPR. Mu by'ukuri, ubutegetsi bwa Paul Kagame ntibuzigera buhindura imyumvire ku birebana n'icyo kibazo, kubera ko ibyo bibaye byaba bivuga ko we ubwe yabanza kwemera ubwicanyi yakoze. Paul Kagame n'abo bafatanije bakoze amarorerwa y'indengakamere. Ntibazigera biyemeza icyaha. Ubwiyunge bw'Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi, n'Abatwa, ntibuteze kuzava kuri abo bayobozi b'inkoramaraso zishe ibihumbi n'ibihumbi bya bene wabo b'Abanyarwanda.
Iyi nyandiko ni intabaza isaba abavandimwe bacu b'Abatutsi, Abahutu n'Abatwa, n'inshuti zose z'u Rwanda n'Abanyarwanda, n'abandi Bernard Kouchner abereye ku isonga, badahwema gutangaza inyungu bafitiye u Rwanda rw'ejo, kuzirikana iyo ngingo mu gusesengura ibyabaye n'ibiriho ubu mu Rwanda, batirengagije uburenganzira n'inyungu zemewe n'amategeko z'amoko atuye icyo gihugu. Ni ngombwa guhora dushishoza kugira ngo tubashe kuburizamo icyateza irindi tsembabwoko. Uburyo bwiza bwo kubigeraho, ni ugufasha Abanyarwanda kwiyunga. Ni ugushirika ubwoba mu kugaragaza ibyaha byakozwe n'abari bahanganye bose, nta kwirengagiza ibyaha ingabo za Paul Kagame zakorye amagana n'amagana y'abaturage b'inzirakarengane. Ni ukwemera ko abicanyi b'Abatutsi bakurikiranwa bagahanwa nk'abicanyi b'Abahutu bakoze itsembabwoko ryibasiye Abatutsi. Byaba ari ukwibeshya kumva ko wakubaka igihugu cy'abanyarwanda ufata Abahutu, bagize 85% by'Abanyarwanda nk'aho ari abenegihugu b'imburagaciro badafite uburenganzira bwo kubaho no kunamira ababo. Bene iryo vangura nk'iryo ribuza bamwe kwibuka ababo ntiryemewe, rihatse ingaruka mbi nyinshi n'ibyubi byazasenya aka gahugu kacu kahoze gatahamo Imana.
Kuba uzi ko amagana n'amagana y'Abahutu bishwe bazira ubwoko bwabo gusa hanyuma ababishe ntibakurikiranwe n'inkiko zashyiriweho gukemura icyo kibazo, kwaba ari uguhakana ubumuntu bwabo. Byaba ari ukwemeza ko atari ibiremwa muntu nka bagenzi babo bo mu yandi moko. Ibyo ntibyemewe rwose. Niyo mpamvu, usoma iyi nyandiko yagombye kumva ko ari uburyo nabonye bwo kugaragaza intambara ndwana nsaba uburinganire, ukuri, ubutabera n'uburenganzira bwa buri wese, kuko ari byo mahame yonyine azafasha Abanyarwanda kubaka igihugu cyiyunze aho buri wese yumva ntacyo yishisha kandi afite umutekano nyawo. Iyi nyandiko iragaragaza intambara ndwana namagana ivanguramoko rigayitse rishobora gusubiza igihugu cyacu mu rindi tsembabwoko. Sinabona imbaraga kandi sinakwemera kwishyira muri bene ayo mahano. Ntabivuze ku mugaragaro naba ntarangije umurimo nshinzwe. Ntabikoze naba nigaragajeho ubugome. Ibi mbikoze mu izina rya benewacu bazize ubugome bushingiye ku moko na politiki. Ibi mbikoze mu izina ry'abarokotse amarorerwa yo mu mwaka wa 1994.