Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

couv Uko Paul Kagame yatanze abatutsi ho ibitamboIgitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009) 

Paul Kagame yaravuze ati: «Demokarasi yacu, twebwe FPR, ni kalashnikov.»

Ibyo byavugiwe mu gace FPR yari yafashe muri perefegitura ya Byumba amezi make mbere y'uko amasezerano y'amahoro y'Arusha ashyirwaho umukono. Mbere yaho hari imbanzirizamushinga nyinshi z'ayo masezerano zashyizweho umukono n'impande zombi zari zihanganye. Inzira y'amahoro ntiyari igishidakanwaho. Uwo munsi rero Paul Kagame yabaye nk'uha ingabo ze isomo ry'imyitwarire, ananutse nk'umusumari. Nuko Paul Kagame yigira imbere asa n'ukururuka ajya hagati y'insoresore z'abasirikari baririmbaga ibigwi bye n'ugutsinda kw'Inkotanyi.

Yegura kalashnikov yashajishijwe n'intambara ayerekeza hejuru ubwo isomo ry'imyitwarire ry'uwo munsi kuri demokarasi riratangira, abaza ingabo ze ibibazo byinshi: «Demokarasi ni iki? Kamarampaka ni iki?» Ntiyategereza igisubizo cya ba kadogo, yongera gushyira ya mbunda hejuru arihanukira ati: «Demokarasi yacu, kamparampaka yacu ngiyi.» Yerekana ya mbunda ayizunguza hejuru y'umutwe we.

Bishatse kuvuga ngo demokarasi yabo ni kalashnikov. Bamwakiza amashyi y'urufaya. Kagame aramwenyura cyane yishimira amagambo ateye ikimwaro amaze gusuka aho. Mu bwenge bwa Paul Kagame, demokarasi ni kalashnikov! Mbega isomo riteye isoni! Ab'i Kigali ibyo ntibabyitayeho na gato. Nyamara byerekana koko ko Paul Kagame nta na rimwe yigeze yemera amasezerano y'amahoro cyangwa demokarasi.

 

Jacques Bihozagarawahoze ahagarariye FPR mu Burayi yaravuze ati: «Abatavuga rumwe n'ubutegetsi hagati mu gihugu bameze nk'inzoka ihora yiyuburura ariko ntibiyibuze kuba inzoka.»

I Parisi, muri Kamena 1992, imishyikirano bavugaga ko ihuza rwihishwa FPR na Leta y'u Rwanda yaracumbagiraga cyane. Nubwo yari ishyigikiwe cyane n'umuhuza Paul Dijoud, umuyobozi wali ushinzwe Afurika muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Bufaransa, impande zombi ntizashoboye kumvikana ku byajya ku murongo w'ibyigwa mu mishyikirano y'amahoro yateganyaga. Ikibazo cy'itahuka ry'impunzi z'Abatutsi ku bushake FPR ntiyifuzaga ko cyavugwaho, yitwaza ko kireba leta y'u Rwanda yonyine. Iyo umuntu yibutse ko FPR itera u Rwanda yitwaje icyo kibazo cy'impunzi z'Abatutsi, arushaho kumva amacenga Paul Kagame yigaragajeho mu gihe cy'imishyikirano y'amahoro. Igihe cyose Leta y'u Rwanda yashatse kubahiriza ibyifuzo bya FPR ku kibazo cy'impunzi, Paul Kagame yakoreshaga uko ashoboye ngo abiburizemo. I Parisi, itsinda ry'inyeshyamba riyobowe n'uwaje kuba Perezida Pasiteri Bizimungu wari komiseri ushinzwe itumanaho muri FPR icyo gihe, ryo ryifuzaga gusa ko bashyikirana ku bijyanye na demokarasi n'igabana ry'ubutegetsi! Ikibazo cy'itahurwa ry'impunzi nticyagombaga kuza ku murongo w'ibyigwa. Mu kiruhuko cya sasita, negereye Jacques Bihozagara wari uhagarariye FPR i Buruseri mu Bubuligi, akaba yari yagize uruhare cyane mu mirimo y'inama yo muri icyo gitondo. Ku byerekeye demokarasi mubaza impamvu FPR idahagarika intambara y'amasasu ngo ihangane ku rugamba rwa politiki kimwe n'andi mashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi mu rwego rwo kwimakaza buhoro buhoro demokarasi mu gihugu. Yabaye nk'utangaye ansubiza yitonze ati: «Nyakuhahwa Ambasaderi, uravuga ayahe mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi? Kuri twe ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ni FPR yonyine». Nanjye ntangazwa n'icyo gisubizo ampaye, musubizanya ubwitonzi ko hari amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi aharanira demokarasi atitwaje intwaro agizwe na MDR, PSD, PL, PDC n'andi mashyaka yose ashyigikiye ihagarikwa ry'imirwano. Mu kunsubiza numva ari nk'untuyeho umugani wo muri Bibiliya akoresha imvugo y'abavuzi b'amatungo ntahise nsobanukirwa agira ati: «Inzoka iriyuburura ariko ntibiyibuza gukomeza kuba inzoka!» Sinkubeshya sinigeze menya iby'inzoka.

 

Nuko Dogiteri Jacques Bihozagara ansobanurira atuje ko mu myumvire ya FPR, amashyaka yose nari navuze, FPR isanga akomoka kuri MDR PARMEHUTU na MRND. Ku bwe rero ayo mashyaka ntiyashoboraga guhindura amatwara, kuko yari nk'iyo nzoka yiyuburura ariko ntihindure kamere yayo. Nababajwe cyane n'icyo kigereranyo gikocamye kandi kigaragaza ubugome. Nubwo ayo mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi atigeze ahisha icyo agambiriye ku buryo yashoboraga no kubizira ndetse akanagaragaza ku buryo busesuye ko ashyigikiye FPR, iyi yo yakomeje kuyabonamo umwanzi. Icyo gitekerezo cya Jacques Bihozagara nakigejeje kuri Minisitiri Bonifasi Ngurinzira wari uyoboye itsinda ryacu akaba n'umunyamuryango w'ishyaka MDR, antera utwatsi, anyumvisha ko nshobora kuba ntasobanukiwe neza uwo mugani. Ndetse yongeraho ashyenga ko Abashi b'i Cyangugu n'ubusanzwe basobwa n'ikinyarwanda. Nyamara igitekerezo cya Jacques Bihozagara cyari gisobanutse. FPR yashakaga gufata ubutegetsi ikoresheje amasasu kandi ntiyifuzaga na gato kubusangira n'irindi shyaka rya politiki. Abanyarwanda benshi babonaga amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi ari abagambanyi bafatanije n’Inkotanyi, aliko FPR yo ntiyigeze yumva iryo banga rikomeye. Ahubwo amashyaka yakomeje kwibeshya ko ashobora gukorana na FPR mu kugeza igihugu kuri demokarasi nyayo.

**

Muri Mata 1994, Jacques Bihozagara yarambwiye (Ambasaderi JMV Ndagijimana) ati: «Abatutsi bo mu gihugu bashyigikiye Habyarimana igihe kirekire, bagaragaza batyo uruhande babogamiyeho.»

**

Patrick Mazimpakawahoze ari Visi-Perezida wa mbere wa FPR akaba na ministiri muri Perezidansi yaravuze ati: «Mwebwe abanyarwanda mwasigaye mu gihugu mu myaka mirongo itatu ishize muri ibipfayongo nk'abazungu!»

Byumba, mu kwezi kwa Kanama 1994.

Mu rwego rwo gucengeza amatwara mashya abayobozi b'igihugu batangiye nyuma y'ishyirwaho ry'inzego nshya z'ubuyobozi, abayobozi bakomeje ingendo bakoraga mu ntara bigaruriye. Umuhango wabereye i Byumba wahurije kuri sitade y'i Byumba imbaga y'abaturage bazanywe ku ngufu bava mu duce twose tw'iyo prerefegitura kimwe n'abo muri Kigali ngali. Mwibuke ko igice kinini cya Byumba cyari cyarafashwe n'inyeshyamba kuva mu kwezi k'Ukwakira 1990. Birumvikana ko abaturage bo muri ako karere bibasiwe n'ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n'ingabo za Paul Kagame kuva zigarurira ako karere.

Uwo munsi rero, sitade y'i Byumba yarakubise iruzura, nkuko byagendaga MRND itaracyura igihe. Abayobozi babiri bari bayoboye ibyo birori bari basanzwe bazwi cyane: ni Valensi Kajeguhakwa na Tewonesiti Lizinde, uwa mbere akaba yari Perefe wa Byumba uwa kabiri amwungirije. Bakaba kandi baragiranye ibibazo na Leta ya kera ya Habyarimana mbere yuko binjira mu nyeshyamba. Abo bagabo bahoze bubahwa bakaba baragizwe abamotsi bashinzwe kwamamaza amatwara ya Paul Kagame, mu ndirimbo zirata intsinzi, mu mbyino ndetse no mu bisingizo byogeza impinduramatwara ya FPR.

Za ndirimbo z'abarataga ibigwi bya Perezida Yuvenali Habyarimana zongera guhabwa icyicaro, uretse ko gusa aho kuvuga MRND bahanikaga bavuga ARAPIYEFU (bisobanura Umuryango w'Inkotanyi RPF mu cyongereza). Nuko nkebutse hirya nsanga nsangiye agatangaro na bamwe muri bagenzi banjye bavuye mu yandi mashyaka twajijwe n'ibyaberaga aho. Nyamara mu manama ya guverinoma amwe n'amwe nagiyemo, hari haremejwe burundu ko nta shyaka na rimwe ryemerewe kwamamaza amatwara ya politiki haba mu buryo bwa animasiyo, mitingi n'ubundi buryo ubwo ari bwose bwakorerwa mu ruhame. Byagaragaye ko mu by'ukuri FPR yo yari yariteguye bihagije ishyiraho amatorero y'ababyina n'abaririmba bamamaza ibigwi byayo mu baturage. Mu gihe twari tucyishakisha muri Kigali yari yarahindutse amatongo, FPR yo yaducaga inyuma igenda ifata ibirindiro mu iyamamazamatwara ya politiki. Nibyo bita ubugambanyi muri politiki. Narahindukiye negera mugenzi wanjye wari unyicaye ibumoso Patrick Mpazimpaka, Visi Perezida wa FPR akaba na minisitiri w'urubyiruko n'imikino, mubaza impamvu FPR itubahiriza amasezerano twagiranye? Aramwenyura, ansubiza anseka amfata nk'igipfayongo. Uburyo yabivuzemo bwarimo agasuzuguro n'ubwirasi agira ati: «Mwebwe abanyarwanda bo mu gihugu, muri ibipfayongo nk'abazungu, kuko mwemera ibyo tubabwira byose!»

Nahise musubiza mwibutsa ko amasezerano yumvikanyweho aba agomba kubahirizwa, waba uyarenzeho bituma nta kintu kizima cyagerwaho ku buryo burambye. Patrick Mazimpaka ntiyigeze yongera kunsubiza. Ababyinaga bari bahumuje umudiho wabo wa nyuma, mugenzi wanjye abakomera amashyi yivuye inyuma. Nta kindi nashoboraga kumubaza, kuko yari amaze kungereranya n'umuzungu w'igipfayongo, udahinduka ku ijambo! Ubusanzwe mu kinyarwanda kugereranya n'umuzungu bivuga ko ajijutse, ariko iyo bivuzwe n'umunyamuryango ukomeye wa FPR wakuriye mu nkambi z'impunzi «kumera nk'umuzungu» ni igitutsi gihambaye. Sinigeze nshaka kumenya niba mugenzi wanjye Mazimpaka angereranya n'abazungu yarabikoreye ubushake ashaka kunyereka ko ishyaka ryabo riruta ayandi. Gusa nubwo igisubizo cye cyari giteye akantu, cyatumye mpumuka burundu. Nuko mboneraho kumva neza ko uwo twitaga ko dufatanije mu kubaka igihugu, we yuririraga ku makuba y'abanyarwanda akabona urwaho rwo gushyiraho ingoma yikubira ubutegetsi maze FPR igahinduka ishyaka rimwe rukumbi, yisekera izo ngirwa mashyaka zindi yibeshya ko basangiye ubutegetsi. Nahise numva ko FPR itazigera yubahiriza ibyo yumvikanyeho n'andi mashyaka bahuriye muri guverinoma. Muri jye numvaga nashimira Patrick Mazimpaka wasaga n'unkanguye ambabaza. Mu mishyikirano yabereye i Parisi yo mu mwaka wa 1992, Patrick Mazimpaka yari yanyiyeretse ukundi, mubonamo inyangamugayo, nka wa muntu ufata nk'uwo musanganywe. Ntiyari ya nyeshyamba y'intagondwa yuje ubugome nka bamwe mu bo bari hamwe, ahubwo nabonaga ari umugabo ushyira mu gaciro kandi ugaragaza ubushake bwo kubaka ariko adatabangamiye amatwara y'ishyaka ryabo. Nabonaga ari umunyabwenge, ubona yatega amatwi uwo bashyikirano atamwishisha. Akaba ari naho yari atandukaniye cyane na mugenzi we Jacques Bihozagara. Uwo munsi muri sitade y'i Byumba yari yuzuye igasagura, nahise numva ko amasezerano y'amahoro ya Arusha ari urwitwazo rwo gukinga mu maso ya ba bazungu b'ibipfayongo bizera ibyo FPR ibabwiye byose.

Nahise numva cyane cyane ko intambara itagira ishingiro FPR yashoje, kuva mu ntangiriro zayo, yari ishingiye ku binyoma bisa yagiye itondekanya kimwe ku buryo nta washoboraga kutagwa mu mutego w'uburyarya bwayo, nanjye ntikuyemo. Kuri uwo munsi w'ukwezi kwa Kanama 1994, turi i Byumba, nibajije mu by'ukuri icyo nakoraga muri ako kaduruvayo, mbona ikinyoma n'ubugome byimikwa nk'ingaragazacyerekezo y'abayobozi b'u Rwanda rushya.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article