Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

couv Uko Paul Kagame yatanze abatutsi ho ibitamboIgitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009)


"Ubwicanyi bwakorewe Abazungu

Urubanza ruzwi kurusha izindi rwashyize mu majwi FPR ni urwashojwe n'umucamanza wo muri Hispaniya witwa Fernando Andreu Merelles ukorera ubucamanza bw'igihugu, ku kirego cyatanzwe muri Gashyantare 2005 n'ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira ukuri n'ubutabera muri Afurika y'Ibiyaga Bigari. Amashyirahamwe menshi n'abantu ku giti cyabo bishyize hamwe bashyigikira icyo kirego cyerekeye ubwicanyi bwabereye mu Rwanda bugahitana abantu icyenda bakomoka muri Hisipaniya hagati ya 1994 na 2000. Twibutse ko ubutabera bwa Hisipaniya bufite ububasha bwo guca bene izo manza mu rwego ry'ububasha mpuzamahanga. Amaze gukora iperereza yitondeye, uwo mucamanza wo muri Hisipaniya, mu cyemezo cyo ku wa 6 Gashyantare 2008, yasohoye impapuro mpuzamahanga 40 zo gufata abasirikari bakuru ba FPR. Abo basirikari baregwa kuba barakoze ibyaha by'itsembabwoko, ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu, n'ibyaha by'intambara n'iby'iterabwoba. Perezida Paul Kagame, nawe ubwe washyizwe mu majwi, nta mpapuro zo kumufata yakorewe kubera ko afite ubudahangarwa ahabwa n'umurimo akora ubu. Uwo mucamanza yongeye kwibutsa ko ubwicanyi bwakozwe muri 1994 bubarirwa mu byaha TPIR igomba kuburanisha.

Nkuko abantu bari babyiteguye, Perezida Paul Kagame yabyakiranye ibitutsi n'ikangata, agereranya uwo mucamanza wo muri Hisipaniya na mayibobo ikorera Interahamwe. Ariko ntibyabujije ubutabera bwa Hisipaniya gukomeza gukurikirana nta mususu ibyo birego yubahiriza amabwiriza agenga ubutabera mpuzamahanga.

 

Kugeza ubu, abantu 40 barebwa n'icyo cyemezo cya Merelles bashobora gufatirwa mu bihugu byinshi byubahiriza amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu Buraya. Ku cyicaro cya minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Bufaransa (Quai d'Orsay) bazi ko abasirikari bakuru ba FPR bashinjwa itsembabwoko n'ubutabera bw'igihugu kiri mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'u Buraya. Kouchner nawe arabizi. Kuri icyo kibazo kuki yatinyuka kuvuga ku mugaragaro ko «Kuvuga itsembabwoko ryakozwe na FPR ko ari ugupfobya itsembabwoko»? Yaba se ashaka kuvuga ko umucamanza Fernando Andreu Merelles ari umucamanza upfobya itsembabwoko? Ni izihe nyungu Bernard Kouchner aba arengera iyo yiyemeza gukemenga iperereza ryakozwe imyaka n'imyaka n'abacamanza b'i Buraya b'inyangamugayo batigeze bakemangwaa, nka Jean-Louis Bruguière na Fernando Andreu Merelles? Afitanye gihango ki na Paul Kagame agaragaza ko asa n'uburanira igihe cyose? Reka ndekere impuguke gutanga igisubizo gikwiye kuri ibyo bibazo abanyarwanda bumiwe n'inshuti z'u Rwanda batangiye kujya bibaza."

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article