Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo abigambiriye
Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV
Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009)
"Nkuko tumaze kubibona, mu gihe Paul Kagame n'agatsiko k'intagondwa z'Abatutsi za FPR barasaga indege ku itariki ya 6 Mata 1994, bateje icyuho mu nzego z'ubutegetsi biturutse ku rupfu rw'umukuru w'igihugu n'abafasha be b'ingenzi. Byongeye, batanze ababyeyi bacu ho igitambo kubera ubugome banga ibyageragejwe byose mu guhagarika imirwano. Niho babera abagome. Abahanga benshi bemeza ko ihagarikwa ry'imirwano ryashoboraga gutuma umuntu yabasha kuramira abicwaga no gutabara amagana n'amagana y'Abatutsi bari bagoswe n'Interahamwe z'Abahutu. Paul Kagame yanze ihagarikwa ry'itsembabwoko, ndetse aranarirwanya ku mugararagaro. Ibyo Bernard Kouchner abitekerezaho iki?
Mu kiganiro cyo ku wa 2 Ukwakira 2007 kuri Radiyo Europe 1, Bernard Kouchner yatangaje aya magambo: «Ugize ngo ni iki nashatse kugeraho? Nashatse ko amakimbirane ahagarara hagati y'ibihugu byombi. Ndabibutsa ko abari ku butegetsi i Kigali ari abarokotse amarorerwa n'itsembabwoko.»
Umunyamakuru wa France 24 wari umubajije niba Perezida Kagame ataba ari we nyirabayazana w'urupfu rwa Perezida Habyarimana yasimbuye ku butegetsi, dore ko urwo rupfu ari rwo ntandaro y'itsembabwoko, Bernard Kouchner yamusubije ashize amanga ati: «Ntacyo mbiziho sinshaka no kubimenya. Sinshaka ko bashinja abakorewe itsembabwoko, -800.000-, ko biyahuye kandi bakikorera itsembabwoko!»
Nta muntu wigeze avuga ko Abatutsi bishwe muri 1994 «bikoreye itsembabwoko» nkuko Bernard Kouchner abivuga! Aha rwose Bernard Kouchner aroroshya ibintu avuga ko Paul Kagame ari «yakorewe itsembabwoko». Uko koroshya ibintu kudasanzwe kugamije kuvuga ibikurikira: «Itsembabwoko ryahitanye ibihumbi 800.000 by'Abatutsi. Paul Kagame ni Umututsi. Niwe rero uhagarariye abarokotse itsembabwoko.» Tunyuze mu bene iyo nzira ya bugufi tukanakabya, twashobora kwemeza ko itsembabwoko ryibasiye Abatutsi ryaba ryarakozwe n'Abatutsi ubwabo, kubera ko Roberi Kajuga, wari Umuyobozi mukuru w'Interahamwe mu rwego rw'igihugu, nawe ubwe yari Umututsi. Ibyo byaba ari ukwitiranya ibintu kunyuranyije n'ukuri. Buri wese agomba kubazwa ibyo yakoze. Na Paul Kagame bikamugeraho. Abatutsi bishwe mu mwaka wa 1994 ntibari barigeze bamusaba kwica Perezida Habyarimana no gutsemba Abahutu.
Nemera rwose kimwe na Minisitiri Kouchner ko amakimbirane hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda agomba kuvaho burundu kugira ngo abaturage b'ibyo bihugu bongere gusabana. Nemera ko umubano hagati y'ibihugu byombi usubukurwa, ariko nta kugendera ku bidafatika cyangwa koroshya ibintu ku buryo bubogamye. Ese kubwa Bernard Kouchner n'abanyaburaya benshi, abari ku butegetsi mu Rwanda rw'ubu baba bahagarariye abacitse ku icumu ry'itsembabwoko ryibasiye Abatutsi? Njye ndahamya ibinyuranyije n'ibyo. Abacitse ku icumu ni abarokotse itsembabwoko batagomba gushyirwa mu gice kimwe n'Abatutsi batsembye abaturage basangiye igihugu. Kuvuga ko Paul Kagame na FPR bahagarariye abacitse ku icumu byaba ari ukwemeza ko bahagaritse itsembabwoko nabo ubwabo bagizemo uruhare ku buryo budashidikanywa. Ni ugutuka abakorewe itsembabwoko, ni ukwitiranya abarokotse itsembabwoko n'abagize uruhare mu kwica ababyeyi bacu. Abatutsi bishwe, babyara banjye b'Abatutsi bishwe n'intagondwa z'Interahamwe ntaho bari bahuriye na Paul Kagame. Kuba bahuje na we ubwoko bw'Abatutsi sicyo kibagira ibyitso bye. Ntashobora rero kubahagararira na rimwe. Yabatanze ho ibitambo abishaka kugira ngo afate ubutegetsi ku ngufu. Nguko uko yagize uruhare mu mu iyicwa ryabo.
Singambiriye kugira uwo nshinja ibinyoma. Icyo ngaragaza gusa ni icyo nemera nshingiye ku buhamya bunyuranye n'ibimenyetso simusiga, ntibagiwe icyo nungutse maze gusesengura ibyo nabayemo muri 1994.
Mu masaha no mu minsi yakurikiye urupfu rwa Perezida Habyarimana, nakomeje kuvugana na bamwe mu banyepolitiki n'abasirikari bari i Kigali. Byatumye nshobora gukurikiranira hafi ibyahaberaga nyuma y'icyuho cyatewe n'iyicwa rya Perezida wa Repubulika n'umukuru w'ingabo z'igihugu. Nashoboye gukurikiranira hafi ibyakozwe n'ingabo z'igihugu mu kugerageza guhagarika ubwicanyi bwari bwibasiye abaturage. Nagiranye ibiganiro byubaka na Jenerali Agusitini Ndindiliyimana na Koloneli Mariseli Gatsinzi amaze kugirwa umukuru w'ingabo z'igihugu. Abo basirikari bakuru bombi bakomeye nari mbazi kuva muri 1980 nkiri umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'abakozi ba leta. Mariseli Gatsinzi ubu ni we Minisitiri w'ingabo muri guverinoma ya Paul Kagame. Ashobora kwemeza cyangwa guhinyuza ibyo mvuga. Ndavuguruza ibyemejwe na bamwe, mpamya ko ingabo z'u Rwanda zakoze uko zishoboye ngo zumvishe FPR ko yahagarika imirwano ikanareka kwica abaturage mu gihugu. Ariko sinakwemeza ko ari ko byagenze ku ruhande rwa guverinoma ya Kambanda! Nkurikije ibiganiro bya telefoni nagiranye na bamwe mu bagize iyo guverinoma, nasanze batari bashyigikiye igisubizo kinyuze mu nzira z'amahoro.
Nahisemo gukorana n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'igihugu twumvikanaga neza, mera nk'ubabera umuhuza mbafasha kugeza amakuru ya ngombwa kuri FPR nyuze ku bayihagarariye mu Buraya no muri Canada, nkorana kandi n'ibihugu by'inshuti nk'u Bufaransa. Ibyo biganiro byibanze ku cyifuzo cy'ubuyobozi bukuru bwa FAR cyo gushaka icyatuma ihagarikwa ry'imirwano rigerwaho. Ku itariki ya 16 Mata 1994, Koloneli Mariseli Gatsinzi yanyoherereje fagisi y'icyifuzo gikubiyemo ibyakorwa kugira ngo amahoro agaruke, ikigamijwe cy'ingenzi ari uguhagarika byihutirwa ubwicanyi bukorerwa abaturage. Nahise ntangira kugirana ibiganiro biruhanije mvugana kuri telefoni na Jacques Bihozagara na Patrick Mazimpaka, uwa mbere akaba yari ahagarariye inyeshyamba z'Abatutsi mu Buraya naho undi ari muri Kanada. Umunsi nagiranye ibiganiro n'abo bavugizi ba FPR bombi, uwa mbere yari mu butumwa mu Budage naho uwa kabiri yari i Kampala aho yanabonanye na amabasaderi w'u Rwanda i Buganda, Karaveri Kanyarushoki bari kumwe na Perezida Yoweri Museveni. Inyandiko y'ibyifuzo cya Koloneli Mariseli Gatsinzi nasigaranye kugeza magingo aya yagaragazaga nta buryarya ubushake bw'ingabo za guverinoma mu kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu. Kugira ngo mfashe umusomyi kumva ibyari bihangayikishije ingabo za FAR mu by'ukuri, nandukuye ku buryo burambuye, ibyifuzo bya FAR.
«Kigali, ku itariki ya 16 Mata 1994
Ibyakorwa mu kugarura amahoro mu gihugu: Guhagarika kurasa n'ibindi bikorwa bya gisirikari (imirwano,
gucengera, kubangamira ibyubatswe) mu rwego rwo :
Gufasha abayobozi bo nzego z'ubutegetsi kwegera abaturage no gukora amanama na za mitingi byo kubakangura kugarura amahoro.
Gufasha abashinzwe umutekano kugenzura, guhagarika no gukurikirana abagizi ba nabi.
Birumvikana ko abajandarume, abapolisi, n'abagenzacyaha ntacyo bashobora gukora mu gihe FPR ikibarasaho.
Korohereza ababishinzwe kugeza imfashanyo ku mpunzi kubera imirwano no gukora indi mirimo y'ubutabazi.
Korohereza abantu mu guhungisha no kwita ku bakomeretse.
Korohereza abantu mu gukusanya imirambo no kuyishyingura.
Korohereza ababishinzwe mu gusana ibyasenywe n'intambara.
Koroshya isubukurwa ry'imirimo mu rwego rw'ubutegetsi n'ubukungu.
Gushyiraho inzira zinyuzwamo ingemu zigenewe ingabo ku mpande zombi z'abarwana.
Guhagarika ibitero n'ibikorwa byo kwihorera bya FPR.
Guhagarika ibikorwa by'ububeshyi n'ubushotozi mu itumanaho bicishwa kuri Radiyo MUHABURA n'abayikorera.
Gushakisha no gufata abasirikari bataye umurongo bakora ibikorwa by'ubusahuzi n'ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage.
Gukora amanama menshi ahuza abayobozi ba FAR na FPR mu rwego rwo "kubaka ubwizerane".
Bishyizweho umukono na
GATSINZI Mariseli
Col. BEM
Umugaba w'Ingabo z'Igihugu»
Koloneli Mariseli Gatsinzi navugishaga kenshi buli munsi, kimwe n'abo bakoranaga, yari ahangayikishijwe n'ubwicanyi bwakorwaga. Ndacyibuka uburyo yansabye akomeje gukora ibishoboka ngo numvishe FPR kwemera gutanga agahenge. Mariseli Gatsinzi yamenyesheje ko ingabo z'u Rwanda zagerageje kujya ahaberaga ubwicanyi kugira ngo zihagarike ubwicanyi bw'Interahamwe ariko zikabibuzwa n'urufaya rw'amasasu ya FPR. Ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda bwasabaga agahenge k'amasaha 72 kugira ngo bushyireho umutwe udasanzwe ushinzwe kugarura umutekano mu gice kiyobowe n'ingabo za FAR. Muri icyo gihe na FPR yagombaga guhagarika ibitero byo kurimbura Abahutu mu duce yigaruriye.
Kuki basaba agahenge? Nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana, FPR yubuye imirwano aho yari ishinze ibirindiro hose. Birumvikana ko abasirikari ba FAR bari bahanganye n'umwanzi, mu gihe mu bice bitarimo intambara abaturage bakomeje kwicwa ntawe ubibona. Ingabo z'u Rwanda zifuzaga gukura igice cy'ingabo ku rugamba kigahabwa inshingano yo guhagarika ubwicanyi bw'Interahamwe, byaba ngombwa hagakoreshwa ingufu. Nkuko byavuzwe haruguru, ubutumwa bwa Koloneli Gatsinzi nabugejeje vuba na bwangu kuri Paul Kagame mbunyujije kuri ba bagabo babiri bari bamuhagarariye.
Hashize amasaha makumyabiri n'ane, Bihozagara na Mazimpaka barampamagara bamenyesha ko Paul Kagame yanze burundu icyifuzo cyo gutanga agahenge. Icyizere cyo guhagarika ubwicanyi cyahise kiba umuyonga.
Nyamara mu matangazo yawo, FPR yahamagariraga abantu guhagarika ubushotoranyi n'ubwicanyi, kandi yari imaze kwanga icyifuzo kizima, gifatika kandi gihamye cyashoboraga gukiza ubuzima bw'abavandimwe bacu. Nkurikije umuvuduko w'ibyakorwa, nakoze ibishoboka byose ngo numvishe ukuri abo twashyikiranaga, ngaruka cyane cyane ku makuba yari yugarije Abatutsi. Jacques Bihozagara yanshenguye umutima ambwira aya magambo: «Bwana Ambasaderi, Abatutsi uvuga nimwe muzababazwa. Ababyeyi bacu twebwe impunzi bishwe muri 1959. Abatutsi basigaye mu Rwanda bakomeje gushyigikira ingoma ya Habyarimana, bityo bahitamo aho babogamiye. Uretse n'ibyo, Abatutsi bose barangije kwicwa. Nta wo gutabarwa usigaye!»
Twari ku itariki ya 17 Mata 1994. Kubwa FPR nta Mututsi wari usigaye mu Rwanda! Nubwo nari maze gucibwa intege n'ayo magambo, nibukije Bwana Bihozagara ko ubwicanyi butari bwakageze cyane mu perefegitura yose yo mu majyepfo y'igihugu yabagamo Abatutsi benshi. Na we ansubiza ko FPR itashakaga guhagarika intambara kandi ko umugambi wayo wari ugufata Kigali. Byanga byakunda! Ko uko byagenda kose ubwicanyi bw'Abatutsi butabuza FPR gukomeza kugaba ibitero. Hashize ibyumweru bike, namubonye aseruka ku mateleviziyo menshi asubiramo ko nta Mututsi wo gutabara wari usigaye mu Rwanda, ko guhagarika imirwano cyangwa kongera ingabo za MINUAR byaba nta shingiro bifite. Mbega ubugome! Mbega ubunyamaswa!
Imvugo n'imyitwarire ya FPR muri icyo gihe yanyumvishije ko kwamagana mu magambo itsembabwoko ryakorerwaga Abatutsi byari ugutanga umugabo ku mugaragaro imbere y'itangazamakuru no kwigaragaza neza, ariko mu by'ukuri iyicwa ry'Abatutsi bo mu gihugu ryari umugisha kuri Paul Kagame. Yagendeye ku kinyoma yemeza ko ashaka guhagarika itsembabwoko, nyamara mu by'ukuri abirwanya yivuye inyuma ubutaretsa. Impamvu ikaba ari uko, nkuko umukuru w'inyeshyamba yabitangaje, Abatutsi bo mu gihugu bari «barahisemo igice cyabo bashyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana».
Nguwo umwanzuro nakuye mu biganiro nagiranye n'abayobozi ba FPR muri Mata 1994. Kuva icyo gihe, ibyakurikiyeho byahamije imyanzuro nari nagezeho. Nubwo ibyo bitagira abere abakoze itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, wenda itsembabwoko ryari guhagarikwa mbere y'uko ukwezi kwa Mata 1994 kurangira, iyo iyo agahenge kasabwe na FAR kemerwa kandi kagashyirwa mu bikorwa. Ubuzima bw'abantu amagana n'amagana bwari gutabarwa. Ntitwiyibagize ko ihagarikwa ry'imirwano ryari ribangamiye ingamba zateguwe na Paul Kagame, nkuko turi buze kubibona mu mutwe ukurikira, mu mabanga yatangajwe na Jenerali Roméo Dallaire, umuyobozi mukuru wa MINUAR.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Europe 1 ku itariki ya 2 Ukwakira 2007, Bernard Kouchner yasubiriyemo kenshi umunyamakuru Jean-Pierre Elkabbach amugira inama yo gusoma igitabo cya «Jenerali w'igihangange ukomoka muri Kanada», Roméo Dallaire, wahoze ari umugaba w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda. Bernard Kouchner yagaragaje atyo ko Jenerali Dallaire ari umutangabuhamya w'akarorero. Ntashobora rero kwikanga ko yabeshya cyangwa ngo abogame mu kuvuga ibyabaye. Jean-Pierre Elkabbach wenda ntiyabashije kubona akanya ko gusoma impapuro 685 z'uwo mutumba wa Roméo Dallaire. Ariko jye narakimusomeye. Maze gusoma incuro ebyiri, nasanze ibyo uwo mu jenerali ukomoka muri Kanada yatangaje kuri Paul Kagame no kuri FPR binyuranye cyane n'ibyo Minisitiri Kouchner yatangaje. Kuko Roméo Dallaire ahamya ko na Paul Kagame yagize uruhare muri itsembabwoko ryibasiye Abatutsi.
Ku rupapuro rwa 632 rw'igitabo cye yise J'ai serré la main du diable. La faillite de l'humanité au Rwanda, Éditions Libre Expression, 2003, uwo munya Kanada yanditse aya magambo: «Si ibyo gushidikanya, uruhare rwa itsembabwoko ryo mu Rwanda rureba abanyarwanda ubwabo bariteguye, barikoze, bariyoboye kuva ritangiye kugeza rirangiye. Ubutagondwa bwabo ni imbuto mbi kandi itamungwa yakuze mu myaka bamaze barwanira ubutegetsi ndetse n'umutekano muke binjijwemo n'abakoloni babizi kandi babishaka. Ariko nanone Abanyarwanda bapfuye bashobora guhama Paul Kagame, umusirikari w'umuhanga utarakajije umurego abona itsembabwoko rigeze ahakomeye, kandi wagiye ambwira ashize amanga ko abavandimwe be b'Abatutsi bagombaga kuba ibitambo by'icyo yarwaniraga.»
Ku rupapuro rwa 413 yasobanuye agira ati: «Mu kiganiro twagiranye, nabajije Kagame impamvu adahita atera uwo bahanganye i Kigali. (Kubera ubwicanyi bwakorerwaga abaturage.) Yirengagije nkana inkurikizi z'icyo nari mubajije. Yari azi neza ko buri munsi w'imirwano mu nkengero za Kigali wongeraga imirambo y'Abatutsi bari inyuma y'ibirindiro by'ingabo z'u Rwanda.»
Mu gusobanura impamvu yanze gutabara Abatutsi Kagame ntiyatinye guhakana uruhare rw'amoko mu mpamvu z'ubwicanyi. Ku urupapuro rwa 432 rw'icyo gitabo, Jenerali Dallaire yanditse ibikurikira: «Kagame yamvuguruje agira ati: «Umuryango w'Abibumbye uratekereza kohereza ingabo zo kujya hagati y'abarwana ku mpamvu zo gufasha abaturage. Nyamara abantu bagombaga gupfa barangije gupfa. Tuzarwanya ingabo zose zizaza mu Rwanda kutwitambika imbere. Nimureke twikemurire ibibazo by'igihugu twe ubwacu! Izo ngabo zizaba zije gukingira abicanyi bari ku butegetsi, kubera ko Umuryango w'Abibumye wagaragaje ko udashoboye no kwamagana ubwicanyi bukorerwa amagana n'amagana y'abaturage b'inzirakarengane. Ugaragaza ibibazo byo mu Rwanda nk'ibibazo bishingiye ku moko, kandi atari byo, kubera ko ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Abasirikari bose nyoboye ndetse nanjye ubwanjye twatakaje abavandimwe. Icyo ngamije si uguca igihugu mo ibice, ahubwo ni ukurwanya abicanyi aho bari hose.»
Nanone ku rupapuro rwa 451 aragira ati: «Nabwiye jenerali Kagame impungenge zanjye ku kibazo cy'Abatutsi n'Abahutu batavuga rumwe n'ubutegetsi bari bafungiwe muri Hotel des Mille Collines; Bizimungu (Ninjye usobanura: Umugaba w'ingabo z'igihugu wasimbuye Mariseli Gatsinzi) yakangishaga ko azabica FPR nidahagarika kurasa ibisasu ku birindiro bya FAR mu mujyi. Kagame yemeraga ibikorwa, inyeshyamba nyayo izi kwihagararaho itagaragaza ubwoba. Yansubije agira ati: «Bakomeje gukoresha ayo mayeri yabo, ariko ntacyo abagezaho. Iyi ntambara izabamo ibitambo byinshi. Niba impunzi zigomba gutangwaho ibitambo ku mpamvu zifatika, zizabarwa mu bitambo.»
Usoma iyi nyandiko arumva neza ubugome bw'uwigambye ko yarokoye Abatutsi! Icyo Kagame yari agambiriye ni ugufata ubutegetsi ku ngufu. Abatutsi bo mu gihugu babaye igitambo cyagombaga gutangwa «ku mpamvu zifatika»! Ingamba z'igitambo gikomeye kugira ngo agere ku nsinzi byanze bikunze zigaragara neza ku rupapuro rwa 525 rw'icyo gitabo aho Jenerali Dallaire agira ati: «Kagame ni umuhanga mu ntambara yo gushyushya imitwe, kandi ubwo buhanga yabukoreshaga aziba icyuho yari afite kubera ibikoresho bike ndetse n'abasirikari bake ugereranyije n'ingabo za FAR. Yumvaga ko abo bahanganye nta burere buhagije bafite mu kurwanya umwanzi witeguye kandi wabyiyemeje, kandi ko bapfusha ubusa ibikoresho byabo bica abaturage aho guhangira ingufu zabo birwanaho.» Ibitekerezo bya Paul Kagame byari bizima. Igihe cyose babaga bahugiye mu kwica Abatutsi, abo basirikari b'ingabo z'u Rwanda bakomezaga gutagaguza no gupfusha ubusa ibikoresho byabo no gutakaza abantu «bica abaturage aho guhangira ingufu zabo birwanaho.»
Nkuko mwabisomye mu gika cyo haruguru, gukomeza kwica Abatutsi byari umugisha kuri Paul Kagame. Kubwe, akaduruvayo gatewe n'iyicwa ry'Abatutsi katumaga ingabo za FAR zitakaza imbaraga zikanahuzagurika. Ibyo byatumye FPR itsinda urugamba rw'amasasu iboneraho no gufata ubutegetsi. Paul Kagame yari abizi, yabibwiye Jenerali Dallaire. Kudahagarika itsembabwoko ryakorerwaga Abatutsi byari mu ngamba ze zo gutsinda. Guhagarika imirwano n'itsembabwoko byashoboraga kongerera ingufu umwanzi bari bahanganye, bituma ahagarika umurimo wo kubungabunga umutekano akitangira urugamba gusa. Ku rundi ruhande nanone, guhagarika ubwicanyi byari kwimisha Paul Kagame urwitwazo yari atezeho ijambo rituma ibyo akora byakirwa. Byari ngombwa ko ingabo za guverinoma zigaragara nk'ingabo zikora itsembabwoko, bityo ukuneshwa kwazo ntihagire uwo kubabaza. Ntabwo ingabo za FAR zagombaga kubona uko zigirwa abere bagaragara ko bagize uruhare mu guhagarika ubwicanyi. Ngicyo igisobanura impamvu Paul Kagame yakomeje kwanga ibyifuzo byose mu gutanga agahenge ko gufasha abaturage yagejejweho n'ingabo za guverinoma ndetse n'Umuryango w'Abibumbye. Paul Kagame yari guhagarika ubwicanyi ate se kandi ari bwo bwamuheshaga ijambo bukanatuma abo barwanaga batakaza ingufu?
Reka turangirize ku urupapuro rwa 588, aho Jenerali Dallaire agira ati: «Ni nde, mu by'ukuri, wakoresheje abandi amakosa mu myaka yose intambara yamaze? Byatumye ngira ibitekerezo bibi, nibaza niba intambara n'itsembabwoko bitarakorewe gusubiza u Rwanda mu gihirahiro rwarimo mbere ya 1959, igihe Abatutsi bari bahariye ubutegetsi bwose. Ni gute intagondwa z'Abahutu zaba zaraguye mu mutego w'ikinyoma kurusha uko nabeshywe? Hashize imyaka icumi, ariko n'ubu sindashobora kwihunza icyo kibazo cy'ingutu, cyane iyo ndeba ibyakomeje kubera muri ako karere kuva icyo gihe.»
Mu mwaka wa 2003 ari bwo yasohoye igitabo cye, Jenerali Dallaire yemera ko «yabeshywe» na Paul Kagame. We ubwe ndetse n'abandi benshi bakurikiraniye hafi ubwicanyi bwabaye kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, basanga Paul Kagame yarakoresheje abantu amakosa, kugeza ubwo yanga gutabara Abatutsi, kubera ko ku bwe, «iyo ntambara yagombaga kubamo ibitambo». Igitambo cy'Abatutsi basaga 800.000 kugira ngo haboneke insinzi na FPR ibonereho kwemerwa!"
Ubisesenguye neza, usanga uwahoze ayobora ingabo za MINUAR adatinyuka kwandika igitekerezo abitse ku mutima ariko dushobora gufora dukurikije ibyo yibajije bitinze: Paul Kagame yabeshye isi yose. Harimo na Jenerali Dallaire we ubwe wategereje imyaka cumi kugira ngo atangire kumva ukuri. Byaba amahire n'abasingiza uwo Mwarimu Filip Reyntjens yita «ruharwa mu bwicanyi ukiri ku butegetsi» bakurikije urugero rwa Roméo Dallaire, bakiyungura ubwenge butuma babona ko umukuru w'u Rwanda rw'ubu atari umwere cyangwa umutabazi nkuko babitekereza, ko ahubwo ari ruharwa rwarimbuye imbaga rugashobora guhisha ayo marorerwa mu gihe gisaga imyaka makumyabiri."