Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009)


"Nkuko imwe mu miryango ibogamiye kuri FPR ibivuga, igitero FPR yagabye mu Rwanda ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 cyatangiye ari intambara ibera imbere mu gihugu. Nyamara nkuko tumaze kubibona, igitero cyibasiye u Rwanda nta shiti kirebwa n'amategeko mpuzamahanga, kuko ari igitero cyaturutse hanze hiteguwe kand kigashyirwa mu bikorwa n'ingabo za Uganda, kubera ko urugamba rwayobowe n'abashinzwe ubuyobozi bw'ingabo za Uganda.

Ibimenyetso by'icyo gitero cyaturutse hanze bigaragazwa n'imiterere y'abari ku rugamba, ibikoresho byabo n'ibyatangajwe n'abayobozi ba Uganda ubwabo.

 

Ibiranga abagaba b'ingabo zayoboye igitero

 

Ubuyobozi bw'ingabo zagabye igitero bwari bugizwe n'abasirikari bakuru ba Uganda, nubwo bakomoka mu Rwanda ariko bamwe bavukiye muri Uganda, bari mu buyobozi bukuru bw'ingabo z'igihugu za Yoweri Museveni, bita National Resistance Army (NRA).

Gihamya ni uru urutonde rwa bamwe muri bo:

·         Jenerali Majoro Fred Rwigema: umuyobozi mukuru wungirije w'ingabo za Uganda, minisitiri wungirije w'ingabo z'igihugu akaba n'umugaba w'ingabo zateye u Rwanda.  «Fred» rero yazaga ku mwanya wa 2 nyuma ya Perezida Museveni.

·         Liyetona Koloneli Adam Waswa: umusirikari wo mu rwego rwo hejuru

·         Majoro Chris Bunyenyezi: Komanda wa Burigade

·         Majoro Dr. Petero Bayingana: umuyobozi mukuru ushinzwe iby'ubuvuzi mu ngabo za Uganda

·         Majoro Paul Kagame: umuyobozi wungirije w'iperereza rya gisisirikari mu ngabo za Uganda

·         Majoro Kanyemera bakunda kwita Kaka: Komanda wa Polisi y'igisirikari cya Uganda

·         Majoro Ndungutse bakunda kwita Nduguteye: Komanda w'ingabo zirwanira mu mazi za Uganda

·         Majoro Bosco Nyirigira: Komanda wa Burigade ya 310

·         Kapiteni Kayitare: umufasha wa Jenerali Majoro Rwigema

·         Kapiteni Muhire: umusirikari mukuru mu barinda Perezida wa Uganda

·         Kapiteni Ngoga: umusirikari mukuru mu barinda Perezida wa Uganda

Ingabo zateye zambaraga imyenda ya gisirikari y'ingabo za Uganda. Intwaro bakoreshaga zavaga mu bubiko bw'ingabo za Uganda. Bambutse umupaka wa Uganda n'u Rwanda mu mamodoka ya gisirikari y'ingabo za Uganda. Inkomere z'inyeshyamba zajyaga kuvurirwa mu bitaro by'ingabo za Uganda. Abavugizi b'inyeshyamba z'Abatutsi bazengurukaga isi yose bahagurukiraga ku kibuga cy'indege cya Entebbe muri Uganda, bafite impapuro z'abajya mu mahanga boherejwe nk'abakorera Uganda. Ibyo bakomeje gukorwa kugeza igihe intambara irangiye.

 

Ibyatangajwe ku mugaragaro n'abayobozi ba Uganda

 

Ku itariki ya 10 Ukwakira 1990, hashize iminsi icumi u Rwanda rutewe, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yemeye ku mugaragaro imbere y'abanyamakuru ko bamwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw'ingabo ze bitwaje ko atari mu gihugu bagatera u Rwanda igihugu cy'abaturanyi. Nibwo Yoweri Museveni yiyemezaga ko agiye gucyura «abahungu be», maze akabashyikiriza urukiko rukuru rwa gisirikari kubera icyaha cyo guta ibirindiro byabo. Kugeze ubu ntacyo arakora mu byo yiyemeje. Ahubwo, mu gihe cy'imyaka itatu yose, yatije umurindi izo nyeshyamba azongerera abasirikari, ibikoresho ndetse anazifasha ku mugaragaro mu rwego mpuzamahanga.

Ikindi kimenyetso kandi kitari gito: Mu bateye harimo ingabo amagana n'amagana zikomoka mu bwoko gakondo bwa Uganda, bafite impapuro zemewe zigaragaza ko bari bahawe ikiruhuko cy'akazi mu gihe imirwano itarahagarara. Abenshi muri bo bafatiwe ku rugamba bakemeza ko bakomoka muri Uganda.

 

Birumvikana ko nubwo abateye u Rwanda ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ahanini bakomokaga mu Rwanda, ibyo ntibivuguruza ko igitero cyaraturutse hanze y'igihugu.

Havugwa angana iki abasirikari bakuru cyangwa abanyepolitiki b'abafaransa bakomoka muri Hisipaniya, mu Butaliyani, muri Hongiriya, muri Arumeniya, muri Isirayeli, cyangwa muri Alijeriya baramutse bafashe bamwe mu ngabo z'abafaransa bakajya gutera ibihugu bakomokamo bitwaje ko bashaka guhindura ubutegetsi buriho?

Ejo Perezida mushya wa Amerika Barack Obama yakwemererwa gutera Kenya igihugu se yakomokagamo, yitwaje ko nta demokarasi iri muri icyo gihugu? Ese igihugu cyatewe, Kenya kuri Obama, cyakwemererwa bwo kwifashisha ibihugu by'inshuti mu guhangana n'icyo gitero? Nasubiza ntashidikanya ngira nti YEGO! Nta kabuza amahanga yakwamagana icyo gitero yivuye inyuma.

 

Ni byo byabaye mu Rwanda. Nyuma y'itariki ya 1 Ukwakira 1990, ibihugu by'inshuti z'u Rwanda byabonye ko ari igitero cyaturutse hanze bahururiza u Rwanda: u Bufaransa, u Bubiligi na Zayitre byohereje ingabo. Afurika y'epfo, Misiri n'ibindi bihugu byarugurishije ibikoresho by'intambara kugira ngo rubashe guhangana n'icyo gitero. Nta gihugu na kimwe ku isi cyigeze cyamagana  Abafaransa, Abazayirwa cyangwa Ababiligi kuko batabaye ku ruhande rwa guverinoma y'u Rwanda. Kubera gusa ko igitero nyirizina cyari gifite ibimenyetso bigaragaza ko giturutse hanze kikibasira igihugu cyigenga kigabwe na kimwe mu bihugu baturanye. Igitangaje aha ni iki? Ubungubu abashimishwa no kwamagana u Bufaransa ko bwatabaye u Rwanda ni abafite izindi nyungu barwanira. Hari uwangaragariza ko FPR yaba yarifite uruganda rukora intwaro mu karere yari yarigaruriye? Abateye u Rwanda bagahinduka nyuma inyeshyamba z'Abatutsi bafashwaga ku mugaragaro na Uganda, n'ibindi bihugu byo mu karere ndetse n'ibihugu by'ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza. None se ni igitangaza ko u Rwanda, nk'igihugu cyigenga cyatewe, cyagura ibikoresho bya gisirikari mu bihugu by'amahanga bafitanye ubufatanye? Kuki inyeshyamba zirwana zagira uburenganzira busumbye ubwa guverinoma yemewe n'amategeko y'igihugu cyatewe? Ese kubaza ibyo bibazo ni ugupfobya itsembabwoko? Si uko inyeshyamba zatsinze intambara ko tugomba kumira bunguri ibinyoma byazo byose ku byerekeye ibyabaye. Uwatsinze siwe uhorana ukuri. Ntaho bihuriye! Abana bazavuka bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu kugira ngo batazasubira mu makosa yacu.

 

Hari abavuga ko igitero cyibasiye u Rwanda cyari intambara y'abenegihugu basubiranamo kubera ko abateye bakomokaga mu Rwanda. Kubera ko bahumwe amaso no gushyigikira uruhande rumwe, bakora ikosa ryo gusesengura ibintu nabi, bigaragaza ko babogamye.  Muriyumvisha ingaruka mbi iryo sesengura ryateza mu mibanire y'ibihugu bose ari ko babigenje? Iki kibazo nkibajije Bernard Kouchner, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ibibazo by'abanyaburaya ufite mu nshingano ze  gutsura ubwumvikane bw'ibihugu no kubungabunga ukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ni ukuri intambara yo mu Rwanda yakuruwe n'igitero giturutse hanze mu maso y'abanyarwanda n'ay'amahanga. Ni ukuri ko yagiye ihinduka buhoro buhoro intambara y'abenegihugu basubiranamo, uko abari bahanganye bagendaga bagana ku mahoro.

 

Umunsi guverinoma ya Perezida Habyarimana yemeye kujya mu mishyikirano y'amahoro ishyiraho igabana ry'ubutegetsi, nibyo ni uwo munsi si mbere yaho, u Rwanda rwemeye ko abarwanaga ari abavandimwe. Nibwo intambara yaretse kwitwa igitero giturutse hanze ahubwo igahinduka intambara y'abenegihugu basubiranamo. Ariko ntabwo twahora u Bufaransa, u Bubiligi, cyangwa Zayire, nk'ibihugu bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikari n'u Rwanda, kuba byarateye inkunga ingabo z'u Rwanda, bubisabwe n'igihugu, mu kurwanya inyeshyamba rugikubita zafashwe nk'ingabo ziteye ikindi gihugu. Ibyo birasanzwe mu mibanire y'ibihugu byubahiriza amahame mpuzamahanga. U Rwanda sicyo gihugu cya mbere cyangwa cya nyuma u Bufaransa bwafashije mu guhangana n'igitero giturutse hanze cyangwa kivutse imbere mu gihugu, nk’igihe zagiye zijya gutabara igihugu cya Cadi. Uko mbizi, Bernard Kouchner wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa mu gihe izo ngabo zisesekara i N'djamena ntabwo yabirwanyije. Yagumye muri guverinoma, nta mpungenge nyinshi bimuteye. Nyamara, abateye igihugu cya Cadi mu byukuri bari abarwanya ubutegetsi bo muri Cadi bazwi kandi batigeze na rimwe babarizwa mu ngabo z'amahanga nkuko byagaragaye ku byerekeye u Rwanda. Impamvu minisitiri ashingiraho ibyo yita amakosa ya François Mitterand n'uruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda ni iyo gushakirwa ahandi."

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article