Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie, 2009 editionslapagaie@yahoo.fr

Fred Rwigema yicwa Paul Kagame akimikwa (Uko Paul Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo)

"Ku itariki ya 2 Ukwakira 1990, haciye gake ngo intambara ihite irangira bitewe n'impamvu  ikomeye ariko yakomeje kugirwa ibanga kugeza mu mpera z'Ukwakira. Jenerali Fred Rwigema wari uyoboye ingabo z'inyeshyamba yapfuye mu buryo butigeze busobanuka kugeza ubu. Ubuyobozi bukuru bwa FPR bwahishe iyo nkuru kugeza mu matariki 10 y'Ukwakira; ndetse n'itangazamakuru mpuzamahanga rigwa mu mutego rikomeza gusingiza ibigwi b'uwo mu jenerali w'umusore. Nyamara habaye ibintu bidasanzwe byatangiye kuzana urwikekwe muri FPR. Kuva mu ibitero bigitangira, abasirikari bakuru babiri nibo bagiye ku isonga basa naho ari bo mu by'ukuri bayoboye urugamba. Ba majoro Bayingana na Bunyenyezi ni bo bonyine bavugiraga ku maradiyo mpuzamahanga mu izina ry'inyeshyamba, ntibigere bahingutsa izina ry'umugaba wabo. Ahagana mu matariki 10 y'Ukwakira, impuha zica umugongo zatangiye guhwihwiswa mu mpunzi zo muri Uganda, zivuga ko Fred Rwigema yaba yarakomeretse bikomeye akoherezwa mu Bwongereza.

Jye namenye urupfu rwa Fred Rwigema hashize iminsi mike nyuma apfuye. Mu muhango w'icyubahiro wo kunsezeraho wateguwe na mwene wacu Fawusitini Kinuma, muri icyo gihe wari umukozi mukuru w'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, nahuye n'umukozi wo muri Uganda wari uherutse kuza muri OUA avuye i New York. Bwana Gedewoni Kayinamura, kuko ari we mvuga, ni Umututsi ufite ubwenegihugu bwa Uganda. Mu biganiro twagiranye, ntiyampishe ko ashyigikiye  inyeshyamba n'uruhare mubyara we Patrick Mazimpaka abifitemo, nk'umwe mu bashinze uwo muryango. Uwo mugabo ukomoka iwacu yahise anambwira ibihuha byakomezaga kuvugwa, bivuga ko Fred Rwigema yaba yarapfuye. Mubajije aho yakuye icyo gihuha, ansubiza ko umwe mu nshuti ze ziba i Kampala yamumenyesheje ko hashize iminsi mike bakora icyunamo rwihishwa mu rugo rw'uwo mujenerali w'inyeshyamba. Yanzura agira ati: «Ibyo byo si impuha!» Akomeza anyihanangiriza agira ati: «Ntukeke ko urupfu rwa Fred Rwigema ruzahagarika intambara. Habe na gato. Muramenye mutagwa mu mutego wo kwirara! Mushake vuba igisubizo ku bibazo byakuruye intambara, nibitaba ibyo u Rwanda ruzinjira mu ntambara z'urudaca nka Somaliya. Bariya bantu ni inkotanyi zuzuye, Nyakubahwa!» Tumaze kwiyakira, namenyesheje Kigali impuha z'urupfu rwa Fred Rwigema, mbamenyesha n'uko iby'iwacu bishobora kuba nk'ibyo muri Somaliya, nkuko byahanurwaga na Gedewoni Kayinamura, wigeze guhagararira u Rwanda i New York ku ngoma ya FPR. 

Nk'aho tuvugiye aha inkuru yahise iba kimomo muri Kigali. Si ugucura amagambo barasizora! Bamwe bavuga ko ari ibihuha bigamije kuyobya abantu. Bavuga ko Rwigema akora ingendo azenguruka isi ashaka intwaro zikomeye. Gutangaza  ko yakomeretse bavuga ko byaba ari umutego. Abandi bemeza urupfu rwe kandi bemeza ko FPR yatsinzwe. Ibyo ari byo byose, ingabo z'u Rwanda zongeye kwiminjiramo agafu zumvise ko zakomerekeje cyangwa zahitanye umugaba w'inyeshyamba. Bamwe mu basirikari bakuru b'abasore ndetse n'ababungirije bivugaga ibigwi ko ari bo bamwishe. Ku itariki ya 23 Ukwakira 1990, haza indi nkuru ica igikuba: ba bavugizi babiri ba FPR na bo bavuye mu nzira. Iyo nkuru yaje ari incamugongo dore kuko ibintu byari bikomeye  ku rugamba kuko inyeshyamba zari zimerewe nabi, zikubitwa incuro buri munsi. Mu mpera z'Ukwakira, icyiciro cya mbere cy'intambara ya FPR cyarangiye mu kajagari kadasanzwe. Zimaze kwirukamywe ku butaka bw'u Rwanda, ingabo za FPR zasubiye muri Uganda, mu gihe ingabo za guverinoma zazengurukaga intara y'Umutara zihiga, zinafata mpiri inyeshyamba zicyihishe muri cyanya cy'Akagera. Perezida Habyarimana yashobora kwishimira ko arukize by'agahe gato. Ahubwo se ikibazo cyari gikemutse kubera iyo mpamvu? Abahagarariye impunzi bo mu Buraya bo bavugaga ko ari inyeshyamba zasubiye inyuma ngo zongere zisuganye, zitegura intambara izamara igihe kirere. Ese Perezida wa Uganda we ubwe yashoboraga kwemera bene icyo gisebo? Kwaba ari ukumwibeshyaho! 

Ku byerekeye impamvu zo gusubira inyuma kw'ingabo za FPR, abenshi bakeka ko urupfu rutunguranye rw'umugaba wazo rwaziciye intege ndetse rukanatera ibibazo mu mikorere yazo. Hari abavuga ko urupfu rwe rufitanye isano n'urw'abari bamwungirije, ba Majoro Bayingana na Bunyenyezi. Havugwa ko habaye ukutumvikana mu buyobozi bukuru bwa FPR mu gutegura ikindi gitero mu gihe byagaragaraga ko ikibazo cyashoboraga gukemurwa mu nzira z'amahoro. Jenerali Fred Rwigema we ngo yari yahisemo kwakira icyifuzo cya Perezida Habyarimana, mu gihe abandi mu bagize ubuyobozi bukuru bimirizaga imbere intambara. Ntibyatinze ukuri kuragaragara, kuko  nyuma y'amasaha 24 gusa Inkotanyi zinjiye ku butaka bw'u Rwanda, agatsiko k'abanyabwenge bashinje Fred Rwigema ubugwari ndetse n'amakosa mu mikorere ye. Mu nama yateguwe mu ntangiriro z'Ukwakira, Jenerali Fred Rwigema yahise yicwa n'abari bamwungirije. Bakora ibishoboka byose ngo iryo yicwa rigaragare nk'aho ari impanuka yazize. Ba bagambanyi baboneraho urwaho rwo kwikomereza intambara nta wubakoma mu nkokora kandi umutima uri mu gitereko.

Perezida Museveni wakundaga Fred Rwigema nibwo ahise afata icyemezo cyo guhagarika akajagari. Ku bwe byari ngombwa guhorera Fred no gusubiza ibintu mu buryo mu buyobozi bwa FPR. Nta gutinda mu mayira, Yoweri Museveni yahamagaje Majoro Paul Kagame, wari ushinzwe iperereza rya gisirikari mu ngabo za Uganda, wari uherutse koherezwa mu mahugurwa muri Leta Zunze Ubumwa z'Amerika. Paul Kagame yagaruka i Kampala ahagana ku itariki ya 10 Ukwakira 1990. Nyuma y'amanama menshi yagiranye na Perezida Museveni, yambutse umupaka ajya ku rugamba ku itariki ya 14 Ukwakira 1990. Hashize icyumweru kimwe gusa, ku itariki ya 23 Ukwakira, ba majoro Bayingana na Bunyenyezi bahita bicwa ku itegeko rya Paul Kagame. Inzira iba irafunguwe haba habonetse undi mugaba mushya. Nk'umusirikari mukuru watinywagwa kurusha abandi mu ngabo za Uganda, Kagame yari azwiho cyane cyane kutagira impuhwe, akaba yarabigaragaje mu kurwanya inyeshyamba zo mu majyaruguru ya Uganda. Abasirikari ba Uganda bari baramuhimbye izina ka Ponsiyo Pilato. 

Majoro Paul Kagame yari afite imyaka 30 mu gihe bateraga u Rwanda, akaba yarakuriye mu buhungiro nka Fred Rwigema. Nyina yari murumuna wa Rozaliya Gicanda, umupfakazi w'umwami Mutara ΙΙΙ Rudahigwa. Iyo sano idasanzwe y'uwo majoro w'umusore n'abami ba nyuma b'Abatutsi yari akarusho ko kwemerwa cyane cyane mu bihe nk'ibyo. Kugaragara kwe bwa mbere nk'umugaba wa FPR kwahuriranya n'imishyikirano ya mbere yateguwe na Perezida Mobutu wa Zayire, yahuje  FPR n'intumwa zari zihagarariye u Rwanda bakagera ku cyemezo cyo guhagarika intambara by'igihe gito."

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009) 

Fred Rwigema yicwa Paul Kagame akimikwa (Uko Paul Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article