Ntitwibagirwe Kizito Mihigo umaze ukwezi aboshywe n'ingoma ya Kagame, azira ko yiyemeje kujya yibuka inzirakarengane zose, atavangura amoko
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE umaze kwiga neza inyandiko zasohowe n'ibinyamakuru bikorera Kagame, uratangaza ibikulikira :
1. Ingoma ya Kagame yakutse umutima kubera ubugome n'ubwicanyi ikorera abanyarwanda : Kagame asigaye abona isazi akibwira ko ali intwaro za kirimbuzi zoherejwe n'abatavuga rumwe nawe.
2. Ingoma ya Kagame n'abayikorera batinya ko abanyarwanda bakwiyunga ; bafite ubwoba ko abakomoka mu moko anyuranye bakwishyira hamwe bakarengera abanyarwanda batavangura amoko, kandi we abeshejweho no kubacamo ibice.
3. Inshingano ya IBUKABOSE-RENGERABOSE n'abandi bose duhuje ibitekerezo n'imyumvire y'ibibazo by'u Rwanda, ni ukuba impuzarwanda z'intabera, ni ukurwanya ivanguramoko ryimitswe n'ingoma ya Kagame. Birumvikana rero ko iyi nzira twahisemo itashimisha Leta iriho mu Rwanda ibeshejweho n'ivanguramoko, cyane cyane mu buryo bwo kwibuka, gutanga ituze ry'agatsiko ke rigahonyora abanyarwanda muli rusange, no kugeza ubutabera ku banyarwanda bose.
4. Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho kumenyesha abo dusangiye urugendo n'imigambi, abemera bose ko umuntu ali nk'undi, uboneyeho kubamanyesha ko izo nyandiko n'amatangazo ya Leta adusebya bidashobora kudutera ubwoba na busa cyangwa gutuma duteshuka ku nkundura y'ukuri twiyemeje kuzatsinda. Ntidushobora gukomeza kurebera Kagame n'abe bakomeje guca abanyarwanda mo ibice kandi ntituzabareka ngo bakomeze kutugaraguze agati.
5. Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uzi neza ko abayobozi b'amashyaka ya politiki n'abakorera mu miryango yigenga ya sosiyete sivile bagamije kuvana abanyarwanda mu kangaratete ingoma y'igitugu yabashyizemo. Niyo mpamvu twongeye gusaba abo bayobozi guhura bakaganira, bagashyiraho imikoranire ifatitse, itarangwa na nyamwigendaho. Ibyo abayobozi b'amashyaka bashobora kuba batabona kimwe, ni ubusa ugereranyije n'akababaro abanyarwanda baterwa no gupyinagazwa n'ingoma y'igitugu n'iterabwoba rishingiye kuli politike ya apartheid-nyarwanda. Ubumwe n'ubworoherane hagati y'abaharanira kwishyira ukizana, ubutabera na demokrasi, nibyo bizahagarika ingoma itunzwe no guteza umwiryane hagati y'abanyarwanda.
Mugire amahoro.
IBUKABOSE-RENGERABOSE
Ibyanditswe kw'ifungwa ry'umuririmbyi Kizito Mihigo
Ingirwa-kinyamakuru Rushyashya ya Kagame irata ibitabapfu
29/04/2014
