Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

http://in2eastafrica.net/wp-content/uploads/2013/09/Damas-Gatare.jpgKuri uyu mugoroba i Kigali hongeye guterwa igisasu , icyo gisasu gitewe inyuma y'isoko rya Kicukiro , hamaze kumenyekana ko umuntu umwe ariwe witabye Imana naho abandi barenga 30 barakomereka. Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Damas Gatare (ku ifoto) yatangarije radiyo BBC ko hafashwe abantu 3 bakekwaho gutera icyo gisasu.

Mu kwezi kwa karindwi 2013 nabwo i Kigali hatewe ibisasu ,ndetse leta  y'u Rwanda itangaza ko yafashe abateye ibyo bisasu bakaba ari abo mu mutwe wa FDLR ariko kugeza ubu abo bafashwe bakaba bataragezwa imbere y'ubutabera ngo basobanure neza impamvu yatumye batera ibyo bisasu kandi bahabwe n'ibihano bibakwiye. Ikizwi cyo ni uko ibi bisasu biterwa na leta  y'u Rwanda ,bikaba bikorwa n'abakada (intore) ba FPR baba bashaka gucecekesha cyangwa guhohotera  abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Kagame na FPR; leta y'u Rwanda kandi nta muntu numwe ishobora kugeza imbere y'ubutabera kuko abatera ibyo bisasu baba batumwe n'ubutegetsi ahasigaye bagakora ikinamico ryo gufata umuntu wese babonye bakamutera ibikwasi maze akemera ko ariwe wateye ibisasu!

Aya manyanga yo guhohotera abaturage amaze kumenywa n'ibihugu by'amahanga, ejo hashize niho twababwiye ko igihugu cy'Ubwongereza cyasabye abanyamuryango b'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza kwitondera gukora ingendo mu Rwanda bitewe ni uko umutekano waho ari mucye, bimwe mubisobanuro igihugu cy'Ubwongereza cyatanze kivuga ko ibisasu bikomeje guterwa ahantu hanyuranye mu Rwanda , none mu gihe kitageze kumasaha 24 iryo tangazo ritanzwe , ikindi gisasu kigaritse ingogo mu Rwanda! Ubwongereza bukimara gutanga iri tangazo polisi y'u Rwanda yahinduye abaritanze abasazi, ivuga ko icyo gihugu kivuga ibyo kubera impamvu zacyo bwite ko mu Rwanda ari amahoro !

http://www.umuryango.rw/local/cache-vignettes/L225xH225/arton9002-19bd6.jpg23H50 : Nyuma y'aya makuru y'igisasu cyatewe ku Kicukiro "veritasinfo" yahise ibona andi makuru y'uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa tatu za mu gitondo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge ku rugo rw’uwitwa Mukayirere Berta haturikiye igisasu gikomwe n’uwatunganyaga umukingo ku bw’amahirwe nticyagira uwo gifata. Iyi nkuru y'igisasu cyaturitse mu gitondo ikomeza gushimangira ko mu Rwanda hakomeje kwicwa abaturage hirya no hino hakoreshejwe ibisasu bya grenade leta ikabihisha!

Ubwanditsi

Source

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article