Rwanda : Karugarama Tharcisse na Musoni Protais bazize iki?
Uburyo Kagame yirengeje abanyamuryango ba FPR bakomeye kubera ko batindije itorwa ry’itegeko rizatuma ategeka ubuziraherezo
13 september 2013
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku cyatumye hirukanwa uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, hamwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'inama y'abaminisitiri n'itangazamakuru, Protazi Musoni.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko ibyo byabaye nyuma y'aho abo ba minisitiri bombi batanzweho raporo n'inzego z’iperereza za Kagame, zibarega ko batindije ivugururwa ry’itegeko rigomba gutorwa n’abaturage, nkuko bigenwa n'Itegeko Nshinga .
Ibi bikaba byarabaye nyuma y'aho perezida Kagame ashyize igitutu kuri minisitiri Karugarama, wari ufite inshingano zo kwihutisha itorwa ry’iri tegeko, ryemerera Perezida Kagame kuguma ku butegetsi ubuziraherezo. By'umwihariko iri tegeko rikaba rigomba gutorwa n’abaturage ubwabo kubera ko ubusanzwe Itegeko Nshinga rigena ko Perezida w'u Rwanda agomba gutorerwa imyaka irindwi, inshuro ebyiri gusa.
Kubera inyota perezida Kagame asanganywe yo kuguma ku butegetsi, yashyizeho igitutu uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, kugirango ashyikirize igikoni cye “Komisiyo y’amatora” uwo mushinga w’itorwa ry’itegeko, ryari kugenako Perezida Kagame ayobora igihugu ubuziraherezo.
Igikoni cya Komisiyo y'amatora perezida Kagame yamenyereye kugaburira umubare w'amajwi ashaka kubona, yaba ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Sena ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gikoni na cyo kikabigaburira abanyarwanda uko kishakiye,kitanagize n’isoni zo kubabeshya ko ari bo batoye n'amajwi menshi ”Percentage”aba yagenwe n’umunyagitugu Kagame.
Kubazi umunyagitugu Kagame, iki gikorwa cyo gutinza itorwa rimugena mu kuramba kubutegetsi, cyakozwe na ba minisitiri Karugarama ndetse na Musoni, ni icyaha gikomeye gituma baragombaga kwirukanwa ku myanya yabo, ndetse bakangishwa rubanda, kuko bari bafite inshingano bahawe n’inama y’abaminisitiri zo kwihutisha icyo gikorwa, ibi bikaba ari na byo byatumye bibasirwa n’itangazamakuru rikoreshwa n’inzego z’ubutasi za Kagame.
Ikererwa ry'icyo gikorwa riraza ishinga Perezida Kagame, cyane cyane ko uko bucya n'ukobukeye abona iminsi yo kuguma ku butegetsi igenda yicuma, mu gihe n’Inteko Ishinga Amategeko yagiye akoresha uko yishakiye ntacyo imumariye, dore koyagiye ayikoresha uko yishakiye kugeza n'aho avuguruye 95% ry’Itegeko Nshinga abaturage bitoreye. Ibi bikaba byaratumye Kagame yirukana aba ba minisitiri bombi, akanakoresha inzego z’ubutasi ze ndetse n'itangazamakuru rye, ririmo The newtimes.co.rwna www.igihe.commu kubandagaza, kugirango hatazagira umenya icyo yabirukaniye doreko Tharcisse Karugarama na Protazi Musoni ni bo banyamuryango b'imena ba FPR bari basigayemu myanya ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ; abandi akaba yaragiye abasenya muburyo butandukanye kubera gutinya baringa yabo kugirango asigarane abamotsi be akoresha ukwo yishakiye.
Gasasira,Sweden.

Igitugu cya Perezida Kagame kiragenda kirushaho gukara buri ukwo bwije n'ukwo bukeye, noneho aherutse kwirenza bamwe mu banyamuryango b'imena ba FPR bamufashije kugera ku butegetsi bari basigaye mu myanya ikomeye muri Leta ye dore ko abo atishe,yabamariye mu buhungiro abandi basigara ari ibikange.