Imidugudu 2 ya Gisagara ntiyizihije umunsi w'intwari
Byanditswe na Twagira Wilson
Abaturage bo mu midugudu ibiri ya Gikore na Nyarunazi mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo aho Uwiringiyimana Agathe akomoka ntibizihije umunsi w’intwari ngaruka mwaka usanzwe uba tariki 01 Gashyantare .
Abayobozi baritana ba mwana
Umuyobozi w’Akagari ka Sabusaro Ndayambaje Marcel yabwiye Imvaho Nshya ko akagari ayobora ari kamwe muri site z’aho abaturage bo mu midugudu ibiri ya Nyarunazi na Gikore bagombaga guhurira mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari kimwe nk’ahandi mu gihugu, ariko ngo bamwe mu bayobozi b’imidugudu nk’uwa Gikore na Nyarunazi yari yasabye gutegura uwo munsi ntibamenyesha abaturage.
Ntuyenabo Tharcisse umwe mu baturage twasanze bahinga mu murima aho mu mudugudu wa Nyarunazi aho gahunda ny’ir’izina yo kwizihiza umunsi w’intwari yari yateganyijwe kubera, yabwiye Imvaho Nshya ko ngo mu by’ukuri ntacyo bari bamenyeshejwe kubyerekeranye n’umunsi w’intwari ndetse n’uko gahunda iteye. Ati « Ashwida twebwe nta cyo abayobozi bacu batubwiye niyo mpamvu twigiriye mu mirimo yacu isanzwe ».
Bwana Ndayambaje Marcel uyobora Akagari ka Sabusaro asanga kuba abaturage batarizihije umunsi w’intwari, byose bishingiye ku bayobozi b’inzego z’ibanze basa n’abari bivumbuye n’abigometse k’ubuyobozi cyane ko ngo umwe muri abo bayobozi barimo uw’umudugudu wa Nyarunazi Bwana Ntacyirende Yozefu wari wagiye guhinga mu gishanga cy’Akanyaru k’umunsi w’intwari, asanga bamwe muri bo bavuga amagambo y’urucantege ngo «N’ubundi manda yacu yari igiye kurangira bakore icyo bashaka’’.
Nyarunazi na Gikore ni imwe mu midugudu yo mu Murenge wa Kansi mu Ntara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga igihumbi na magana atanu yegereye akarere ka Ngozi muri Komine ya Mwumba ho mu gihugu cy’u Burundi.
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=169&cat=3&storyid=4637