Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Yanditswe na Igihe.com kuya 11-09-2013

Muli Yorodaniya, Umudepite yarashe mugenzi we mu nteko Ishinga Amategeko

A Jordanian member of parliament has opened fire inside the parliament building in Amman, releasing at least three shot from his automatic weapon. Source Al Jazeera

Umushinjacyaha mukuru mu murwa mukuru wa Amman, yatangaje ko umudepite warashe undi yitwa Talal al-Sharif, akaba yabaye afunzwe iminsi 15, aregwa gushaka guhitana uwitwa Qusay al-Damissi wari mu cyumba cy’inama, akamurasa urufaya rw’amasasu, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima. 

Yagize ati “Uyu mudepite akurikiranweho gushaka kwica no gutunga intwaro atabeyemerewe, no kuba atarumvise amabwiriza y’abashinzwe umutekano yo kudakoresha imbunda.”

Ubuyobozi bw’Inteko muri iki gihugu bwatangarije AFP ko Sharif yarashe akoresheje intwaro ya Kalashnikov, umudepite waraswagaho ari kungurana ibitekerezo na bagenzi be.

Amakuru ava muri iki gihugu akomeza avuga ko uyu muyobozi yashatse kurasa Damiss mu gihe ku cyumweru n’ubundi Damissi hari ibyo atari yumvikanyeho n’uwitwa Yahia al-Saud mu cyumba cy’inteko.

Uyu mudepite n’ubundi ngo yari asanzwe yarirukanwe burundu mu nteko, mu gihe Damissi we yigeze kwirukanwa mu gihe kingan n’umwaka.

Si ubwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko ya Yorodaniya havuzwe ubwumvikane buke, kuko no mu mwaka wa 2012, ubwo ibiganiro mpaka byacaga kuri televisiyo, havutse ukutumvikana hagati y’abadepite babiri, umwe agiye gushaka imbunda ahita afatwa.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article