Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Byanditswe na ORINFOR

11-11-2013

Kagame-in-trouble.jpg

Abagize Guverinoma y’u Rwanda bemeza ko bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’agaciro kayo kandi ko biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi banyarwanda bose. Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w iminsi  ibiri wasojwe kuwa 6 wahuje  abagize guverinoma.

Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo’ Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye.

Abagize guverinoma biyemeje kandi kubaka ubunyarwanda bityo birasaba Abanyarwanda b’ingeri zose kwisuzuma, ababa bafite ibitekerezo cyangwa imyumvire ibangamira ubumwe n’ubwiyunge bakiyemeza kwitandukanya nabyo.

Ministiri w’abakozi ba Leta n umurimo arinawe wasomye iyi myanzuro Murekezi Anastase avuga ko Abagize Guverinoma biyemeje kuba Intwarabugabo muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakagenda imbere, bakavugisha ukuri ku mateka yashegeshe ubunyarwanda n’aya Jenoside kandi bagakora amateka meza mashya.

Uyu mwiherero w’abagize guverinoma kuri gahunda yiswe Ndi Umunyarwanda uje ukurikira undi wahuje abagize inteko ishinga amategeko nabo biyemeje gusanga abaturage bakabasobanurira akamaro ka gahunda ya “Ndi Umunyarwanda

Iréné KIMENYI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Itangazo ry’Inteko y’ubumwe, amahoro
n’ubwiyunge kw'ijambo Prezida Paul Kagame yavuze imbere y’urubyiruko kw'italiki ya 30 Kamena 2013

INTEKO Y’UBUMWE, AMAHORO N’UBWIYUNGE MU RWANDA

Taliki ya 05 Kanama 2013

Itangazo ry’ Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge kw'ijambo Prezida Paul Kagame yavuze imbere y’urubyiruko kw'italiki ya 30 Kamena 2013

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge ishingiye ku migambi yayo yo guhuza abanyarwanda, yababajwe n’amagambo abogamye kandi agayitse yavuzwe
n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda prezida Paul Kagame wavugiye mu ruhame abwira urubyiruko ko abahutu bagomba gusaba imbabazi kubera icyaha cya jenoside cyakozwe na bamwe mulibo, bityo we akaba
yarakigize icyaha rusange cyakozwe mw'izina ry’abahutu bose.

Ibyo binyuranyije n'amahame y’uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga ibyaha mu butabera, kuko ubusanzwe icyaha ari
gatozi. Abanyarwanda bose barareshya imbere y'Imana kandi bagombye kureshya imbere y'amategeko n'abategetsi. Ntawe ukwiye kuzira
ubwoko akomokamo.

Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge ihamya ko mu moko yose agize inyabutatu nyarwanda halimo abantu b'inyangamugayo, hakabamo
n'abicanyi. Inyangamugayo zigomba gushimwa, naho abahekuye u Rwanda bakabisabira imbabazi mu rwego rwo kwiyunga, bitabangamiye inyungu z'abahohotewe.

Ubusanzwe abayobozi bose, by'umwihariko umukuru w'igihugu, bagombye kuba intabera, ntibagire ubwoko babera, bibasira cyangwa batoteza. Siko
byagenze rero mw'ijambo ryo kuwa 30 Kamena 2013 ryagaragaje ko prezida Kagame abogamiye ku bwoko yiyitilira kandi atabuhagaraliye.

Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge iramagana imvugo yose
irangwa n'ingengabitekerezo y'irondakoko cyangwa yibasira ubwoko runaka, yogeza ubusumbane, ubuhezanguni, ivanguramoko n'inzangano hagati y'abanyarwanda, ali nabyo byateje itsembabwoko mu
gihugu cyacu.

Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge izi neza ko abanyarwanda bafite ubushishozi bwo guhitamo icyiza cyabagirira akamaro. Niyo
mpamvu  ibasaba kurushaho guharanira ubumwe, amahoro n'ubwiyunge muri ibi bihe bikomeye turimo, bakima amatwi abayobozi bagamije kubayobya no kubacamo ibice.

Mugire amahoro.

Umuvugizi w'Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge mu
Rwanda

Ambassaderi Ndagijimana Jean-Marie Vianney

Aho tubarizwa:

Phone : +33659222780

Email : intekoyubwiyunge@yahoo.fr

M

Iyo Kagame na FPR bakoze nayo izitirirwa abatutsi se? Ryari?