U Rwanda rwasubije Samantha Power warwikomye kubera urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere (USAID), Samantha Power, wasabye iperereza ryimbitse ku cyahitanye umunyamakuru Ntwali John Williams.
Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ntwali yazize impanuka yabaye ku wa 17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro.
Samantha Power wahoze ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, abicishije kuri Twitter, yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rwa Ntwali, asaba iperereza ku rupfu rwe.
Yagize ati “Nababajwe n’inkuru y’urupfu rwa John Williams Ntwali, wari umunyamakuru w’intangarugero wigenga kandi wubashywe muri bake basigaye mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwe.”
Umuvugizi wa Guverinoma yahise amusubiza kuri Twitter ati "Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto muri uku kwezi. Buri rupfu ni igihombo gikomeye. Umushoferi wagize uruhare mu rupfu (rwa Ntwali) yatawe muri yombi kandi azagezwa mu rukiko. Umumotari we ari koroherwa mu bitaro. Ibindi bihuha ntacyo byafasha. Reka abashinzwe iperereza ku mpanuka bakore akazi kabo.”
8 Rwandans have died in moto taxi accidents this month alone, each fatality is a tragic loss. The culpable driver is in custody and will appear in court. The moto driver is recovering in hospital. Groundless insinuations don't help 👇🏿 Let the accident investigators do their work. https://t.co/uLw8w7lxWZ pic.twitter.com/CfQUG4wJDC
Yolande Makolo (@YolandeMakolo) January 23, 2023
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite Shene ya YouTube yitwa Pax TV akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Yatabarutse afite imyaka 44 kuko yavutse mu 1979, akaba asize umwana umwe n’umugore.
La réaction de #LaVGL au twitt de Samantha Power "
Il s'agit d'un assassinat en règle. On n'a pas besoin d'être le Lt Colombo pour comprendre que Ntwali a subi le même sort que #KizitoMihigo, #EmmanuelGasakure, #AssinapolRwigara victimes d'assassinats ciblés. Le régime de #PaulKagame prend toujours les meilleurs d'entre nous
https://twitter.com/TFR_INFO/status/1617341565462282240?t=2iVlnc1rvNAJJjw6Wyx6BQ&s=08