Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO RYA MRCD-UBUMWE KU ISOMA RY’URUBANZA RWITIRIWE RUSESABAGINA NA BAGENZI BE.

Kuru uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeli 2021, mu Rukiko rukuru ruburanisha imanza z’iterabwoba n’ibyaha  byambukiranya imipaka, nibwo hasomwe urubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina na bagenzi be.  Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe ikaba yamagana ibihano bikakaye byafatiwe abayobozi b’amashyaka  yayo aribo Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana (Sankara) ndetse n’ababuranyi bose muri rusange.  

Mu kwamagana ibihano byafatiwe bariya bayobozi, MRCD-Ubumwe iragaragaza ko habayeho  amanyanga akomeye, uhereye ku buryo bariya bayobozi bombi bagejejwe mu Rwanda, uko Leta ya  Kigali yashatse kubasinyisha ibyaha ku ngufu mu gihe barimo bakorerwa iyicarubozo (torture). Ikindi  kigaragara kandi MRCD-Ubumwe yamagana, ni ibura ry’ubutabera nyabwo muri ruriya rubanza,  bigaragazwa cyane n’uburyo Paul Rusesabagina yangiwe kunganirwa n’abo yihitiyemo, guhindurirwa  abamuburanira, kwimwa dossier y’urubanza rwe n'igihe gihagije ngo ashobore kurutegura ndetse no  kwangirwa guhura n’abamwunganira ngo bategure iburana tutibagiwe ko n'inyandiko (documents) zose  yohererezwaga babanzaga kuzisoma bakanazifatira. 

MRCD-Ubumwe iramagana kandi ibirego byashingiweho na Leta ya FPR ifatira ibihano bariya bayobozi  bombi, cyane cyane nk’ikirego cyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuko kuri Leta ya FPR  iterabwoba rikorwa n’umuntu wese utavuga rumwe na yo, mu mugambi wo gucecekesha uwo ari we  wese unenga ubutegetsi bwayo. Kuba rero iki cyaha cyararezwe Bwana Paul Rusesabagina kandi  kikamuhama, ni umugambi ukomeye wo gucecekesha uwo ari we wese Leta ya kigali ibona ko  ayibangamiye, kuko avuga ukuri ku makosa yayo, ubugome yakoze ndetse ikomeje no gukorera  Abanyanrwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.  

MRCD-Ubumwe iramagana kandi ibyaha byashingiweho na Leta ya Kigali ifatira Callixte Nsabimana  (Sankara) ibihano, harimo nko gupfobya jenoside, mu gihe na we yayirokotse, kandi akaba yaranavugaga  ko Abanyarwanda bari babanye neza mbere y’uko FPR itera u Rwanda ikanahanura indege yari itwaye  Abakuru b'ibihugu b'u Rwanda n'Uburundi. Ibi kandi ni ukuri. Turamagana kandi gushinja Sankara kugira  uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.  

Mu gihe twamagana imikirize y’uru rubanza, tuributsa abantu bose ko ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe  za Amerika n’Ububiligi, - ibihugu bisanzwe ari inshuti magara z’u Rwanda ndetse binaruha inkunga  ikomeye cyane - na byo byamaganye imikirize ya ruriya rubanza ndetse n’ibihano byafatiwe abaregwa. 

Turamenyesha ariko ibyo bihugu ko kwamagana imikirize y'urubanza bidahagije ahubwo ko bikwiye  gutera indi ntambwe bifatira Leta ya FPR iyobora u Rwanda ibihano bikakaye kuko aribyo byonyine  byatuma ihindura imiyoborere mibi irangwa no kwica Abanyarwanda, kubarigisa, kubafungira ubusa, kubambura ibyabo nta ndishyi, gutegekesha igitugu, n'ibindi tutarondora hano. 

Turangije twibutsa abantu bose ko MRCD-Ubumwe atari umuryango w’iterabwoba, ahubwo ko ari  impuzamashyaka igamije gushaka no kwihutisha impinduka ya demokrasi mu Rwanda, bityo tukaba  duhamagarira abantu bose kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo iyo mpinduka igerweho vuba. 

Harakabaho Ubutabera, Amahoro na Demokarasi. 

Bikorewe i Bruxelles kuwa 21 Nzeli 2021 

Umuyobozi wa MRCD-Ubumwe. 

Celestin Komeza

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article