Ubutumwa bugaya igitabo cya Patrick de Saint-Exupéry.
Banyakubahwa,
Nanditse mbashimira cyane kuba mwakoze ikiganiro ku gitabo "LA TRAVERSÉE".
http://http://www.france-rwanda.info/2021/03/debat-autour-du-livre-la-traversee-de-patrick-de-saint-exupery-qui-nie-les-crimes-commis-par-l-armee-rwandaise-au-zaire-congo-docume
Umwanditsi w' iki gitabo nanjye yatumye ngira icyo navuga ku kiganiro.
Nabonye mu ntangiriro z' ikiganiro uyu Patrick yagiranye n' igihe.com afite ubwoba bwinshi bw' uko amashusho (images) ari kuri murandasi ahinyuza ibyo yanditse mu gitabo. Nashoboye gusesengura, nkoresheje inyurabwenge, nsanga yahishuye umugambi/ akagambane bafite ko kuvanaho ayo amashusho na videwo ziri kuri sites za internet cyane cyane YouTube.
Nkaba natanga igitekerezo ko abantu bose babajwe n' aka kagambane bakora uko bashoboye bakubaka archives nyinshi babikaho aya mashusho n' ibindi bihamya biri hirya no hino. Ngirango n' utarize isomo rya Archivistique yagerageza gukora download akabibika kuri ordinateur ye cyangwa kuri back up/flash disk ifite gigabites nyinshi.
Nkimara kumva ikiganiro mwakoze nashoboye kubona iki gitabo. Mu by' ukuri huzuyemo inyandiko z' agasuzuguro. Gusa nubwo umwanditsi yishyira hejuru (arrogance), ntabwo yashoboye kwerekana sources yakuyemo byinshi mu byo avuga. Ntiyashoboye no kwererekana étapes par étape aho abantu banyuze n' ubuzima babayemo. Mu by' ukuri ntiyashoboye kunyura inzira ndende impunzi zanyuzemo: barara rwa ntambi,bamara umwaka wose bagenda bataruhuka bahigwa bukware, baraswa amasasu, amabombe, etc., burira imisozi, bamanuka iyindi, bagenda mu mashyamba y' inzitane baribwa n' inyamaswa, batwikirwa mu mashyamba, barohwa mu migezi, imvura y' amahindu, batemwa,nta mpamba na busa, bicwa n' inzara n' inyota,abandi batwarwa n'indwara, babura uwabatabara. Patrick we yafashe indege, imodoka, moto n' ibindi yitwaje impamba ihagije ahawe n' abamutumye, arara muri hoteli zitandukanye afite itumanaho rihagije afite n' abashinzwe kumueindira umutekano. Mu gitabo cye icyo yakoze ni ukuyobya uburari avangamo dialogues na anechdotes kugirango abone icyo ashyira kuri page.Ndakeka ko abo yabajije yabahawe n' ubutegetsi bw' i Kigali bakaba wa mugani ari ba agents b' intasi basizeyo igihe bari barafashe DRC.
Mu by'ukuri nabonye umuntu akoze critique historique iri sérieuse nta page n' imwe y' igitabo yasigara idataye agaciro.Byibura hari ikinyoma kimwe kuri buri page.
Uretse kwivuga no kurata ibigwi by' abamutumye, hari henshi ashinjanya ibinyoma nta source n' imwe atanze. Kuki atavuze Kajuga Robert ko wumva yatangiriye urugendo iKigali?
Ahandi agahakana gusa ko nta kintu cyabaye ahantu runaka muri Congo kuko yahageze nyuma y' imyaka makumyabiri n' ibiri akabaza abantu atazi niba bari batuye aho hantu.
Byibura iyo ajya kubaza abantu bakiriho yabonye ku mashusho (urugero, Emma Bonino).
Ibintu yakoze ni icyaha cya anachronisme na escroquerie intellectuelle. N' amapages yanditse ni make, biragaragaza ko atakoze un travail fouillé. Iki gitabo kiragaragaza ikibazo uyu mugabo afite. Afite ikibazo ko ukuri kumaze kujya ahagaragara gufite ibimenyetso byinshi cyane bikaba birimo gutuma ibyo amaze igihe kirekire yandika bitakaza agaciro.
Murakoze, mugire amahoro y' Imana.
Par KK