Indyoheshabirayi [ II ] /Alexis Kagame
Yavukiye i Kiyanza (Burundi) ku ya 15/5/1912, atabaruka kuya 2/12/1981 i Nairobi (Kenya).
Umwanditsi wa mbere w'amateka y'uRwanda, umusizi w'akataraboneka. Umwarimu muri za kaminuza.
Umuvugo Indyoheshabirayi (II)
Inyumba isanga inzira iyo igenda,
Nti "iya rubumbuza mu muhanda,
Ndavuga ingurube batagereranya
Iya rudacishwa amayira asanzwe
Si inyamaswa ni ikirunga
Uyibona iseduka mu isayo
Ugahuga ibyitwa gutangara,
Ukabura uko isa ugatayo utwatsi
Jye nayibonye uko nayibwiwe
Umunsi irangwa impera y' igihugu
Igaca rubanda umukendero
Iturutse ahantu nje kubabwira
Majoro agambiriye abasirimu
Ati "mwe mutunze ingurube zacu,
Murazirunde muzinyereke
Ntore iy' urucece yijihije
Izazimanwa ibirori byaje"
Baranasigana abahungu,
Bati "dore kwishwa imirimo ngibi !
Kuba abasirimu bo mu magote
Ibyo biragaragara ntibigihishwa !
Turakubwira gahwa mu rwondo;
Abadusirimukanye mu bwenge,
Benda ingurube bareka igote !
Bagumana isunzu benda isake !
Ingofero zacu barazitinya
Amagi aho atewe barakukumba
Uko baduhenda turihorera
Baraturyamira tubireba !
Baba injajanganya bakuryarya !
Amata zihumuje bagateka.
Imineke bayimaze mu gihugu
Bakayisomeza aho n' inzagwa,
Ibyo umunyarwanda yarabiziraga
None wibareka, nibaze;
Na bo barunde barazitunze !
Ntugakangwe na karavati
Abanyamishanana baraziturusha"
Majoro ngo abyumve avunya abatutsi,
Arabibabwira bagwa mu kantu !
Barigunga umwanya munini
Aho bigeze bati "uwabimubwiye
Yanze Umwami, aradupfuruye,
Abuza ko isunzu riduhishira" !
Mutara ni bwo ahamagaye imishanana
Yo n' amagote biba uruvange,
Ati "uyu Muzungu reka azitwake
Nta mugayo zituruka iwabo !
Dore inka zanyu nazibaka
Mwazirunda nta mahane,
Kuko mwazigabiwe na twe !
Ngaho mwishakemo inkuke !
Uwayiturusha agure aba bantu !
Uwo byaturukaho ayidukinze,
Byamukoraho mubikinisha" !
Bati "erega ingurube ni ibihumbi !
Turazitunze tuba tukuroga !
Nyamara iyaruta izo mu Rwanda
Iyo uwo Muzungu twumva ashaka,
Itungwe na nde wo kuyitanga ?
Kuko ingurube iryoha cyane;
Ikaba tutareka iba umucanda" !
Umwami ati "reka mwidutinza !
Abe b' i Ngoma barazitunze" !
Akebuka Semutwa na Mutembe :
Bajya mu ruhando aho mu bahungu
Abahata ijisho bashya igitutu
Arabyitaza Semutwa ariko,
Ati "nta ngurube ngira mba nkuroga
Narazihumbye nkiri umuntu !
Narazitsembye nkijya kubyibuha
Insigazwa yazo nimundebe".
Ni bwo Mutembe amwanzuranije,
Ati "reka abeshye Umwami mwumve !
Ubwo duheruka kuza i Save,
Ntabwo wishe ingurube ikuruta ?
Nta n' urwandiko waturatiye
Rw' umuzungu utuye i Rubona
Rw' uko utunze ingurube z' iwe,
None ucurikiranye izo ndahiro"?
Sendashonga agira Mutembe,
Ati "urasesereza ibirego cyane !
Aho yazirazaga se uhavuze utyo,
Abanyazi bahatumwe zigashirayo,
Twabigira dute ku itariki ?
Jya uhakoza agatima wibwire,
Wibuke guhina amagambo !
Ahubwo va ku giti dore umuntu :
Bwira Umwami interuro yawe
Yo kuba uri inganzamarumbo !
Ingurube z' ibicece z' ubwoko,
Uzifite yivamo nk' inopfu!
Umwami abyendera mu kirere,
Ati "Erega ni ukuri ko Mutembe !
Gira uturangire izigutunga,
Ubwoko bwazo aho wabusanze,
Undi ati "iyo ubimbaza utyo tukiza,
Mba nabirangije kare kose !
Ndabikubwira usange ari uko !
Ubwo ugarukiye mu Nyakibanda,
Nta Mupadiri wahasanze ?
Ubumiramize abarusha Rubanda,
Akaba ari jyewe umunyura heza !
Nta bwo agereranywa mu mubyimba;
Izina yahawe ry' ubwo bwema,
Bitugangondo riramukwiye !
Nguwo utunga izirema ibondo !
Nguwo utanga izihaga umuntu !
Nguwo uwagukiriza abantu,
Akabaha inkuke y' uyu munsi" !
Mutara ati "ngiyo yewe inama"!
Ahuta asanga Majoro mu nzu
Ati "iyo washakaga ubu nzi aho iri,
Ni uko itunzwe n' abadatorwa,
Kuyikomeraho nkabibakeka,
Nyamara wanditse nk' ibaruwa,
Nkayiha umuntu akayigabana,
Ari wowe ndabona ko byashoboka" !
Majoro abyumvise arahuta,
Yaka wino ashyira ku meza,
Araruziringa afunga ibahasha,
Baruha umuntu ngo ahutere,
Ajya Nyakibanda shishi itabona.
Kwenda Indyoheshabirayi.
Alegisi Kagame
https://fr.m.wikipedia.org/wiki/Alexis_Kagame