Rwanda : Ese koko Nduhungirehe Olivier yahawe ikiraka cyo gucecekesha radiyo Ubumwe na Madame Espérance Mukashema ?
Bakunzi ba « www.kivu.blog.free.fr » turabaramukije.
Nk’uko twabibasezeranije ko ikinyamakuru cyanyu kitazahwema kubagezaho amakuru acukumbuye, uyu munsi twifuje kubabwira ikihishe inyuma y’igarurwa mu buyobozi bw'agatsiko rya Nduhungire Olivier alias Umwuzukuru wa NGURUBE. Ibi bibaye muri iki gihe ubutegetsi bwa FPR bufite ibibazo 2 byingutu bikomereye Paul Kagame kuko ibyo bibazo birimo kumunga cyane inkingi 2 ubutegetsi bwe bushingiyeho.
Isenyuka ry'agatsiko k’indobanure zavuye Uganda
Kuva intambara yiswe iyo kubohora u Rwanda (abandi bita iyo kuruboha) yatangira muri 1990, FPR yamye yubakiye ku gatsiko gato k’indobanure zari ziturutse muri Uganda. Nubwo bakoresheje uburiganya bwo kubeshya abandi banyarwanda bari impunzi icyo gihe ko bari kumwe, kimwe n’abari imbere mu gihugu, byafashe igihe kirekire ku bantu benshi kugirango basobanukirwe uko FPR ikora ; ndetse na nubu hari abatarabimenya. Akagatsiko k’abatutsi bavuye Uganda kikubiye ibyiza byigihugu byose, kakica cyangwa kagakiza uwo gashaka, kugera ubwo ubu abakagize ako gatsiko batangiye gusubiranamo.
Isubiranamo ryamenyekanye cyane ryagaragaye muri ako gatsiko ryabaye mu mwaka w’2010 ubwo habagaho ihunga rya Kayumba Nyamwasa. Kuva muri uwo mwaka Kagame yagiye agabanya ikizere yari afitiye abatutsi bavuye Uganda, atangira kubegezayo, kubafunga no kubica, ingero zibigaragaza ni nyinshi cyane, kugera ubwo afunze na Tom Byabagamba. Abantu babaye hafi ya Kagame twaganiriye badutangarijeko nta musirikare wo muri RDF wigeze akundwa na Paul Kagame kurusha Tom Byabagamba, bamwe ndetse bakaba baramwitaga imfura ya Kagame. Nyamara ubu ahari ameze nk’ihene iri ku kiziriko ! Byabagamba yageze aho ajyanwa mu rukiko yambitswe inkweto za plasitike zizwi nka bodaboda.
Iyi nkubiri yo kutizera abatutsi bavanye na Kagame muri Uganda yaje gukomezwa n’umubano mubi wagaragaye hagati ya Museveni na Kagame, ndetse bihuhurwa n’ubushake bwa Madame Jeannette Kagame bwo gushaka kwiyegereza abatutsi babanye na we i Burundi aho bagiye bashyirwa mu myanya ikomeye bagasimbura abatutsi bavuye muri Uganda bari bayirimo ! Ubucukumbuzi twakoze bwatweretseko Perezida Kagame ageze kure ibikomerezwa byose bavanye muri Uganda ; akaba asigaje umuntu umwe twavugako ariwe gihangange mubahoze kwibere usigaye n’ubwo nawe amugeze kure, uwo ni Général James Kabarebe alias Sumbiligi.
Abantu benshi bakunze kumva amakuru avuga ko Kagame yapfuye akaba ariyo mpamvu atakigaragara, ndetse amakuru amwe akemeza ko Kagame yashiririye ubwonko n’ibindi. Amakuru dufite adashidikanywaho ni uko Kagame atigeze aniha umutwe cyangwa ngo arware igicurane, ahubwo Kagame ahugiye mu kazi gakomeye cyane ko gupanga uburyo agomba kurimburana n’imizi James Kabarebe ! Benshi mushobora kwibaza muti Kagame yaterwa ubwoba ate na Sumbiligi kandi bizwiko ajya amukubita inshyi ndetse akanamusuzugurira mu ruhame n’ibindi ?
Ukuri ni uko n’ubwo bimeze bityo, Kabarebe ari we wubatse inzego z’ubutasi z’igisolikare cya RDF cyane cyane inzego z’ubutasi zikorera hanze y’igihugu. Kabarebe akaba izo nzego yaraziyubakiyeho ubwe kuruta kuzubakira ku gihugu cyangwa ku gatsiko ka FPR-Kagame. Kabarebe ni we ukurikirana ikibazo cya Congo ndetse akaba ari we washyizeho benshi mu byitso bikorera Kagame mu gisilikare cya Congo no mu nyeshyamba zitandukanye ziri muri Congo. Ibi bikaba biteye cyane ubwoba Kagame kuko Kabarebe atinyutse akamuhirika ku butegetsi byamworohera cyane ! Kagame akaba ari gushakisha uburyo bwose atema amashami ya Kabarebe ari mu butasi ataramwivuna !
Mwibuke amagambo Kabarebe aherutse gutangaza, aho yavuze ko nta General uhunga ngo ate ingabo agende imbokoboko, icyo yavugaga abumva barumvise kandi ibi Kagame arabizi cyane, niyo mpamvu yahisemo kubanza guca Kabarebe amashami nimizi: iyirukanwa rya Nyamvumba n’abavandimwe be, Gasana Emmanuel alias Rurayi, Nduhungirehe, Gatabazi n’abandi ni aho ryaturutse. Burya ngo imbeba irya umuhini yototera isuka, ibi byose byabaye kwari ugusenya System Kabarebe Abatutsi bari imbere mu Rwanda mbere 1994
Ikibazo cya kabiri ni ikibazo cy’abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994. Aba Kagame yabakoresheje kenshi ari kwaka imfashanyo mu baterankunga bo mu mahanga: ntawe utazi uko genocide yo mu 1994 yahinduwe nk’ubucuruzi ndetse n’igikoresho cya politike. Kuba abatutsi bari mu Rwanda mbere ya genocide baragiye basobanukirwa ububi n’ubugome bwa FPR kugera aho biyemeza kuyirwanya kumugaragaro byabereye ihurizo rikomeye FPR-Kagame maze iyicwa rya Kizito Mihigo riza ribihuhura, rishyiraho burundu igikuta gikomeye hagati ya FPR n'abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 n’ubwo bamwe bicecekera kuberako bari mu gihugu ariko byabaye aka wa mugani ngo « umuntu naguhishako akwanga uzamuhisheko ubizi ».
Mukashema Esperance, imwe mu mpamvu nyamukuru zigaruye Olivier Nduhungirehe mububanyi n'amahanga.
Nk’uko twabisobanuye haruguru, kuba Kagame yaratakaje igice cy'abatutsi bavuye Uganda ndetse n’abari mu Rwanda mbere ya 1994 ku rugero ruboneka, abajyanama be bamubwiyeko yaba ari gukora amakosa akomeye, akomeje kwicaza hasi abahutu bazwi nk’abacinyankoro nka Gatabazi, Nduhungirehe, na Evode. Umwuka w’ubufatanye hagati y’urubyiruko rw’abahutu n'abatutsi baba mu mahanga uragenda nawo wototera abari mu Rwanda. Ibi bikaba byaratangiye kwigaragaza mu biganiro Karasira Aimable yagiranye n’ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo baba mu mahanga leta ifata nk’abanzi.
Ishyirwaho ry’umusore w’umucikacumu Bwana MAHORO Jean nk’umuvugizi wishyaka Dalfa Umurinzi, ubu wamaze no gukurirwaho ubufasha bwose bugenerwa abacitse ku icumu azira gusa kuba mwishyaka ritavuga rumwe na FPR nibindi, Ibi byose ni ibibazo byatumye i Rusororo ku kicaro cya FPR habera amanama y’urudaca. Imwe mu myanzuro yafashwe harimo kugumya kureshya urubyiruko rw’abahutu cyane cyane uruba mu mahanga rugashukishwa imyanya n’amafranga. Ibi bakaba barasanze bitagerwaho igihe abarubanjirije mu gukoma amashyi baba bakomeje kwegezwayo, byaba nko kujya kuroba ifi ukabanza gutera amabuye mu nyanja.
Nguko uko mwabonye Gatabazi JMV asubizwamo umwuka akuwe mu magufwa (kuko Gatabazi yasubijwe mukazi); nguko uko mugiye kubona Evode mu minsi iza nawe ahawe inshingano nshya; nguko uko Nduhungirehe yasubijwe ku ibere bikabera umunsi umwe no kwirukana Karasira Aimable ku kazi, ibintu byateguwe neza bikemezwa ko bibera mu gihe kimwe kubera ubutumwa byagombaga gutambutsa. Tugarutse kuri Nduhungirehe byarashobokaga ko gusubizwa ku nshingano yari asanzwemo nk’uko byagenze kuri Gatabazi ariko siko byagenze kubera ikibazo gihangayikishije FPR aricyo Madame Mukashema Esperance na Radio ubumwe, byatumye nduhungirehe ahabwa izindi nshingano.
Kuki Radio Ubumwe na Mukashema Esperance umuyobozi wayo bateye ikibazo?
Madame Mukashema yabaye nk’ihwa mu kirenge cya FPR umunsi avuga ashize amanga ko “nta Nkotanyi nta nterahamwe” byose ari kimwe kandi bose bamwiciye. Umwana we Sheja, umututsi wishwe na FPR akicanwa n’abihaye Imana i Gakurazo nyuma y’aho we na nyina umubyara barokotse interahamwe zari zimaze kwica bamwe muri uyu muryango; ni ikimenyetso gikomeye ko FPR yaje yica abahutu n'abatutsi kugirango yifatire ubutegetsi. Amakuru twabashije kubona ni uko uyu mubyeyi yegerewe kenshi n’ibikomerezwa byo muri FPR bimusaba guceceka agahabwa ibyo yifuza byose ariko arabatsembera, abasubizako ataceceka ubwicanyi bwakorewe umwana we n’abandi banyarwanda b’inzirakarengane baba abahutu cyangwa abatutsi.
Ibi byo kumwiyegereza bimaze kunanirana hateguwe uko yakwicwa ariko nabyo birananirana, ahubwo birushaho kubera inkotanyi ikibazo kugera ubwo Radio Ubumwe ayoboye yagiye irushaho gukurikirwa cyane n’abanyarwanda baba ababa hanze ndetse no mu gihugu. Ibiganiro yagiye akorana na Major Nsabimana Callixte Sankara byababaje cyane abatutsi babahezanguni bo muri FPR kugera kuri Kagame ubwe, kuburyo Dr Bizimana Jean Damascene yabitangaje adaca ku ruhande avugako bibabaje kuba hari Radio ikoreshwa n’umucikacumu unenga Kagame na FPR, we (Jean Damascene) yitako ari abacunguzi b’abatutsi. Si ibyo gusa, abatumirwa batandukanye uyu mubyeyi yagiye atumira kuri iyi Radio Ubumwe bagiye batera ikibazo gikomeye agatsiko ka FPR kuko kenshi babaga bava mu mpande z’abanyarwanda FPR ihora ibibamo amacakubiri kugirango bakomeze kuryana; uko guhuza abanyarwanda FPR ibibonamo umugambi wo kuyisenya burundu!
Byarushijeho kujya irudubi ubwo Madame Espérance yagiranaga ikiganiro kuri radiyo Ubumwe n’umukobwa wa Prezida Habyarimana Juvenal ndetse akaba yaranyiranye ibiganiro n’abandi bantu bakomoka mu miryango ifite abantu bayo baguye mu ndege yahanuwe na FPR ikaba intandaro ya genocide: ibi byose byatumye Madame Mukashema ikibazo ke kigarukwaho mu manama y’abagize agatsiko ka Kagame, rurangiza ikaba yarabaye ikiganiro aherutse kugirana na Aimable Karasira. Umwe mubaduhaye amakuru yatubwiyeko nyuma y’iki kiganiro habaye amanama atandukanye muri FPR kugera ubwo François Ngarambe avuzeko ikibazo cya Mukashema Esperance kigomba kwihutishwa ngo kuko yarengereye ubwo ageze mu bacikacumu bari imbere mu gihugu.
Zimwe mu ngamba zafashwe ni uko mu Buhorande, igihugu uyu mubyeyi atuyemo, hashyirwa ambasaderi washobora guhangana n’iki kibazo, ambasaderi ushoboye gusakuza ndetse no kuba yashukashuka urubyiruko rw’abanyarwanda ruba i Burayi, ikindi akaba umuntu woroshye ku buryo inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda zimukoreramo atazibangamiye na gato kabone n’iyo ibyo zaba zikora byamujya ku gatwe kuko mu biteganywa harimo no kuba uyu Mukashema Esperance yavutswa ubuzima bwe, guharabikwa, n’ibindi nk’ibyo bisanzwe bimenyerewe mu kazi k’inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda ku banenga imikorere mibi ya FPR.
Nduhungirehe rero akaba yaragaragaye nk’uwujuje ibikenewe cyane ko yari yarabigaragaje ubwo yari ambasaderi mu Bubilig. Ikindi akaba azwiho kurimanganya ku kibazo cya genocide kuko ari no ku isonga ry’abasabye umuryango w’abibumbye, LONI, ko Genocide nyarwanda yahindurwa ikitwa Genocide yakorewe abatutsi gusa. Ubucabiranya no gupfukamiriza mu bazungu yerekanye i New-York icyo gihe FPR ikaba ibona bwayifasha mu guharabika, gusenya no kwandagaza umucikacumu Mukashema Esperance na Radio Ubumwe. Nduhungirehe ubwe kandi akaba yarijeje shebuja ko azakora ibishoboka byose agacecekesha madamu Mukashema Esperance. Ngayo ng’uko. Abanyaranda bari i Burayi cyane cyane mu Buhorande by’umwihariko Esperance Mukashema ni ukuba maso kuko muby’ibanze bizanye Umwuzukuru wa NGURUBE harimo kubasenya ndetse no kuba mwahabwa utuzi twa munyuza bibaye ngombwa.
Agapfa kaburiwe ni impongo. __ Ngarukiye François, Butare/Rwanda__