Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Jerve Ishimwe wafatanywe imbunda nyinshi muri US.

Jerve Ishimwe wafatanywe imbunda nyinshi muri US.

Umunyarwanda afunzwe akurikiranyweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Umunyarwanda Jerve Ishimwe afungiwe mu gace ka Naperville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubeshya inzego zishinzwe umutekano.

Ishimwe w’imyaka 31 aregwa ibyaha bitanu birimo gutunga imbunda, gutunga igikoresho nta burenganzira yabiherewe, gutanga amakuru y’ibinyoma ku bashinzwe umutekano, gukoresha umuvuduko ukabije no kugendera nabi ikindi kinyabiziga mu muhanda, yagisatiriye cyane.

Inyandiko z’ikirego zigaragaza ko Ishimwe yafashwe mu cyumweru gishize ari mu gicuku ahagana 2:30, arimo kugendera ku muvuduko wa kilometero 111 (69 mph) ku isaha ahantu hemewe kilometero zitarenga 104 (65-mph) ku isaha, akurikiye indi modoka.

Ubwo yari ahagaritswe, ngo umupolisi yumvise umwuka w’urumogi, amusabye ibyangombwa amubwira ko nta ruhushya rwo gutwara imodoka yitwaje, bamubajije amazina avuga ko yitwa Demietri Sbeire. Ubwo undi mupolisi yahageraga, Ishimwe yasubiyemo rya zina ariko arivuga mu bundi buryo.

Ubwo yari amaze kuva mu modoka, ngo abapolisi babonye ikofi irimo icyangombwa cyanditseho Ishimwe cyatangiwe muri Leta ya Illinois, n’ifoto igaragaza ko ari we.

Mu modoka ngo banasanzemo imbunda ya masotera yo mu bwoko bwa Glock 27 irimo n’amasasu, n’izindi eshatu zirimo Draco AK 47/74, MasterPiece Arms na Radical Firearms mu ivarisi yari mu ntebe y’inyuma.

Abashinzwe umutekano kandi ngo babonye igipfunyika hasi, imbere y’aho umuntu yicara mu ntebe y’imbere, bafunguye basangamo imbunda yo mu bwoko bwa Ruger LCP .380 n’igipfunyika cy’urumogi.

Ishimwe yaherukaga gufungirwa ibyaha birimo gukora no gukwirakwiza urumogi n’ubujura.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azagezwa imbere y’urukiko rwa Scott County ku wa 28 Kanama 2020.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article