Imyaka 26 y'amasezerano y'Arusha. Isabukuru y'agahinda !
Nyanditswe na Dr Innocent Biruka.
Nimuhorane Imana !
04/08/1993-04/08/2019, imyaka 26 y'amasezerano y'Arusha. Isabukuru y'agahinda ! Dufate umunota twibuke Abanyarwanda batabarika bishwe kandi bari bavugije impundu umunsi w'isinywa ry'amasezerano y'amahoro ya Arusha ! Aliko Mana ko cyera wirirwaga ahandi ugataha i Rwanda waduhaye nde, kuki wemeye ko umuryango wawe ugubwaho n'ishyano ! Kuki ibi wabyemeye Mana ?
Amasezerano y'amahoro ya Arusha yari atezweho amakiriro n'Abanyarwanda b'ingeri zose ; ikibabaje ni uko yaje guhindurwa "ibipapuro" ahubwo Kagame na FPR bakayasesa ari bwo intambara mbi yubuye noneho ikaza ari kirimbuzi. Kagame na FPR bahanuye indege itwaye Perezida Habyarimana w'u Rwanda na Perezida Ntaryamira w'u Burundi ijuru riba riraguye ! Imishyikirano y'amahoro hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi yapfuye ikivuka : Kagame yaje mu mishyikirano adakozwa ibyo gusangira ubutegetsi, imishyikirano yari uburyo byo guceebya ikibatsi cya Habyarimana n'Inzirabwoba. Ibimenyetso ni byinshi : amananiza mu mishyikirano FPR yigomba ibyo idakwiye, lobbying yakomeje yo kwangisha Habyarimana, igurwa ry'intwaro ritahwemye, gushyushya imitwe kuli radio Muhabura, kwirukanisha abakozi bakuru ba Leta mbere na mbere abadiplomates barengeje imyaka 10 y'uburambe kugirango umunsi Kagame yanize igihugu kizabure abakivugira, n'ibindi.
Ikindi cyagaragaye ni ibikorwa by'iterabwoba FPR-Inkotanyi yatangije kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 1993, ibi bikorwa bikaba byari muli strategy ya "talk and fight", byari bigamije gutuma amasezerano atazigera ashyirwa mu bikorwa. Ni muli urwo rwego hejuru y'abarwanyi 600 ba FPR-Inkotanyi bari bazanywe kurinda inkotanyi zizajya mu nzibacyuho bagacumbikirwa mu ngoro y'Inteko ishinga amategeko (CND), hari abarwanyi b'inkorokoro ibihumbi n'ibihumbi banyegejwe mu baturage, cyane cyane mu murwa mukuru Kigali. Ibi byo gukaza ibikorwa by'iterabwoba no gucengeza abicanyi ruharwa mu gihugu hose, Professeur André Guichaoua wari umutangabuhamwe w'inzobere (témoin expert) w'Ubushinjacyaha muli TPIR yabyise "politike y'icuraburindi (= politique du pire) ya FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwigarurira igihugu biyoroheye. Iyo biriza ay'ingona rero ngo Habyarimana niwe woretse u Rwanda, bakavuza impanda y'ibigwi byabo ngo barokoye u Rwanda, ... iminsi y'igisambo iba myinshi igahimwa n'umunsi umwe wa nyir'urugo !
Dr Biruka, 04/08/2019