Umusomyi wa TFR yaratwandikiye ati "Iyi si ni ishuri kandi yigisha ubishaka n'utabishaka. Ibi ni bimwe mubyo yanyigishije"
1. Uko wakwitwara kose ntushobora kunyura bose cg ngo ubashimishe bityo ntuzanabigerageze!
2. Ibyo umuntu yifuza akenshi sibyo abona ndetse n'ibyo akora sibyo akorerwa rwose ntibikwiye kugutungura!
3. Byose ni busa! Ibyo watunga byose mu kanya nk'ako guhumbya byayoyoka ugasigara uririra mu myotsi bityo ntuzigire akandare.
4. Bimwe mu bibazo duhura nabyo akenshi n'ubwo biduhungabanya ariko iyo tubyitwayemo neza bitubera isomo rizadufasha gukemura byinshi mu buzima bw'imbere!
5. Uwo waba uriwe wese ntukikanyize ngo urakomeye kuko ntawigira. Ejo ushobora kwisanga wakeneye umwe wajyaga usuzugura ugaraguza agati.
6. Nukunda umuntu ntagukunde cg akaguhemukira, ntibizaguteshe umutwe burya n'ubundi ntacyo yari kuzakumarira!
7. Mu byemezo bikomeye ujya ufata mu buzima, jya ufata umwanzuro ku giti cyawe ukurikire umutimanama wawe ni nawe uzi ibyo ukeneye n'uwo wifuza kuba we!
8. Nubona inshuti nziza uzakore uko ushoboye ntigucike kuko burya yakurutira zahabu!,uzabane nugukunda kurusha uwo wowe ushaka, kuko ntuzigera ugira umpugenge mubuzima
9. Ntugatinye gukora ikintu ngo ni uko kigoye kuko nta kizima wabona utiyushye akuya. Nta n'intwari ibaho itararwana urugamba ngo irutsinde!
10. Ikiruta byose nize ni uko nta gihombo cyo kugira neza n'ubwo akenshi bitugora, kandi nta n'inyungu yo guhemuka. Tujye dukora byose uko twishakiye ariko Imana iba itureba!