Ishyaka FDU INKINGI riramagana ibikorwa bigayitse bya FPR bigamije guhimbira ibyaha abayoboke n’abayobozi baryo
Tumaze kubona amakuru yizewe ko FPR iri kuzenguruka igihugu ikoresheje abantu biyitirira ishyaka FDU INKINGI mu rwego rwo gushora mumutego inzirakarengane no gushakisha ibirego bihimbano byo kugereka ku bayobozi b’ishyaka ryacu. Nk’aho abayoboke bacu 8 bafunze bazira akarengane batabahagije.
Uwitwa Rugirumunsi Damascène, unazwi kuba yarakoreshejwe na DMI mu gufunga Bwana Ntirutwa Théophile ukuriye Ishyaka mu mujyi wa Kigali, aheruka kujya mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera Akagali ka Kinunga, ahitwa Nyarugenge, aho yaba yaravugiye ko afite ubutumwa bwa Visi Perezida wa kabiri wa FDU Inkingi. Yagerageje kwiyegereza abayoboke b’ishyaka ryacu kugira ngo abavomemo amakuru agamije kubata mumutego. Ishyaka FDU Inkingi riributsa ko muri ako karere ariho hakomoka Nyakwigendera Habarugira Jean Damascène, umuyoboke waryo wishwe urubozo n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu, umurambo we washinyaguriwe ugasangwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyamata.
Twakwibutsa ko abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi bafunse kuva muri Nzeli 2017 ari :
- Boniface Twagirimana (Visi-Perezida wa mbere)
- Fabien Twagirayezu (Ushinzwe ubukangurambaga)
- Gasengayire Léonille (Umubitsi wungirije)
- Gratien Nsabiyaremye (Komiseri wungirije ushinzwe stratégie na politiki )
- Théophile Ntirutwa (Ukuriye ishyaka mumujyi wa Kigali)
- Vénant Abayisenga (Ukuriye ishyaka mu Burengerazuba)
- Norbert Ufitamahoro
- Evode Mbarushimana
Ishyaka FDU riributsa kandi ko ayo mayeri yakoreshejwe n’ingabo za FPR Inkotanyi mu myaka ya 1990-1994 bashakisha abantu bose badashyigikiye umugambi wabo, kugira ngo babone uko babirenza. Boherezaga abayoboke babo biyitirira ishyaka MRND ryari ku butegetsi kugira ngo bamenye abadashyigikiye imigambi y’inkotanyi.
Ishyaka FDU-Inkingi riraburira abanyarwanda bose ngo batagwa mumutego w’ibyo bikoresho bya FPR. Riramaganira kuri iyo migirire igayitse yo gukomeza gusiga icyasha ishyaka mu gihe iheritse kwambikwa ubusa n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage ruherutse kwanzura ko Inkiko za Leta ya FPR zarenganyije Umuyobozi waryo Mme Ingabire Umuhoza Victoire. Aho kumubaza icyo ateganya gukora nyuma yo gutsinda urwo rubanza, FPR yagakwiye gukura isomo mumateka ikereka gukomeza kurenganya inzirakarengane.
Bikorewe i Londres ku wa 05 Ukuboza 2017
FDU INKINGI
Justin Bahunga
Komiseri Ushinzwe ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi
Contacts:
infocomrelext@fdu-rwanda.com; info@fdu-rwanda.com; Phone: +44-7988-883-576