Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Uko Mme Adeline n'abakobwa be bireguye mu rubanza rw'itekinika rwashojwe na prezida Polo Kagame

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

16/10/2017

Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha ruvuga ibyo rurega Adeline, Anne na Diane Rwigara na bimwe mu bishingirwaho baregwa, ahagana saa munani Urukiko rwahaye umwanya abaergwa ngo biregure, bahera kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi, wemeye ko ‘Audio’ zivugwa ari izabo koko zari kuri Telephone zabo.

Adeline Mukangemanyi yatangiye avuga ko amashusho (Video) yerekanywe mu gitondo mu iburanisha aho batuka abapolisi baje kubatwara, ngo bise abo bapolisi Interahamwe kubera ‘etat’ bari barimo.

We avuga ko ngo bari bamaze iminsi batewe n’abapolisi barabasaka batwara ibyo bari bafite munzu birimo amafranga na telephone zabo. Avuga kandi ko ngo birirwaga aho mu rugo baboshye n’amapingu buri wese ari ukwe nta uzi aho undi ari buri wese ari ukwe{aho murugo}.

Avuga ko ngo hari ubwo abapolisi basanze abyutse yambaye umwenda yararanye, abasaba kwambara barabyanga ngo icyo gihe yiriwe arinzwe n’abapolisi b’abasore. Ndetse ngo yabasaba kujya ku musarane bakamuherekeza.

Avuga ko kwita abapolisi interahamwe byatewe n’ibyo ngo bari bamaze iminsi babakorera, kandi ngo interahamwe si ubwoko ngo abyita uw’ariwe wese wamukorera iyicarubozo.

Mukangemanyi yavuze ko ubwo bar baje kubavana mu rugo ngo bazanye noneho n’igitero cy’abanyamakuru babafata amashusho, ariko noneho ngo abapolisi bigize abamarayika bitandukanye n’uko bari basanzwe baza.

Uyu mugore yavuze ko agishimangira ko umugabo we yishwe, ngo yishwe urubozo, ngo bamurangije {kumwica} ahageze bamubujije kwegera aho impanuka yabereye.

Akavuga ko umuntu wagonze umugabo we ngo Police yababwiye ko akiri mu ihungabana azababwira uko byagenze nakira.

Yemeje ko Audio zivugwa ari izabo zavanywe kuri telephone zabo ariko ngo ibyo bavugaga babibwiraga abavandimwe n’inshuti zabo ngo barimo nabo abahuye n’ibyo nabo bahuye nabyo.

Izo ‘Audio’ ngo agomba kuzireguraho ariko abanje kuvuga icyaziteye.

Mukangemanyi yavuze ko izo ‘Audio’ zafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Naho kubya Jenoside ngo ntabwo yavugaga ko ahazaza hari Jenoside izaba mu Rwanda ahubwo ngo yavugaga Jenoside iri iwe mu rugo ikorerwa we n’umuryango we.

Uyu mugore yageragaho atandukira akavuga ibyo umucamanza yamubujije bitajyanye n’iburanisha maze akavuga ati “natandukiriye mumbabarire… nsabye imbabazi mu izina rya Yesu.”

Yavuze ko Audio nyinshi ngo atazibuka kuko ngo hari izoyakoze ari mu ihahamuka.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri nk’aho yavugaga ngo ‘Abatutsi ni babi’ yireguye avuga ngo nawe ni ‘umututsi utavanze’ ngo n’umugabo we bikaba uko, ngo ariko abashyize umugabo we muri ‘sache mortuelle’ ngo nabo basaga n’abatutsi.

Akavuga ko uwo yabwiraga ibyo ari mwenewabo uba hanze ngo nawe ufite umwana wishwe nk’umugabo we. Akavuga ko ngo ‘amoko atari we wayazanye kandi ngo azahoraho.

Adeline Mukangemanyi avuga ko iyi Leta itakoze ibyo yari ayitezeho ngo byo kubarenganura akarengane batewe n’iya Habyarimana.

Me Gatera Gashabana uri kunganira Mukangemanyi yavuze ko muri izi Audio uwo bavuganaga witwa Thabita ari umuvandimwe we,  kandi ngo ingingo ya 23 ivuga ko amabanga y’umuryango ari ntavogerwa, ko telephones zumvirizwa ku byaha byahungabanya umutekano gusa.

Me Gashabana avuga ko icyaha cy’ivangura n’amacakubiri kitari mu byaha bihungabanya umutekano w’igihugu bityo ko no gufatira izo ‘Audio’ zabo binyuranyije n’amategeko.

Callixte NDUWAYO

UMUSEKE.RW

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article