Rwanda : Ibihe bigeze mu mahina! (Michel Niyibizi)
Ibihe bigeze mu mahina! (Nous sommes à la croisée des chemins!) Kuvuga utanga ibitekerezo byubaka, nibyiza, ariko igihe gisigaye ni icy'ibikorwa!
Abantu batandukanye baritanga kuburyo bunyuranye, ariko umutegarugoli Intwari Victoire Ingabire Umuhoza, Umwamwari Diane Shima Rwigara, na Deo Mushayidi bitanze kuburyo buhebuje! Hari nabandi nka Ntaganda, Niyitegeka, Kizito n'abandi bayoboke b'amashyaka yo muri Opozisiyo nka Twagirimana Bonifasi, Sylvain Sibomana, n'abayoboke ba PSM Intabaza, bakoze kandi bagikomeza gukora ibyo bashoboye byose ngo berekane amarorerwa akorwa n'iriya ngoma y'igitugu, y'abicanyi, y'abasahuzi n'amabandi, abo bose ni abo gushyigikirwa kuburyo bwose!
Ngaho rero nitubatere ingabo mu bitugu, cyane mu bikorwa kuko igihe cy'amagambo cyararangiye!
Hari n'ubutumwa bwa Denise Nyetera yatugejejeho atwereka ko Abanyarwanda benshi muri twe ari indryarya, ba rutemayeze, abanyabwoba, ba mbitsemunda na ba ntibindeba!
Araduhamagarira gukora ibikorwa bitandukanye: kutagura ibintu biva mu Rwanda, kujya mu miryango irengera ikiremwamuntu nka Amnesty International, Human Rights Watch, FIDH, gutanga inkunga y'ubwoko bwose muri uru rugamba rwo kubohoza igihugu cyacu cy'u Rwanda, kutitabira ibikorwa byose byatuma tugwa mu mitego yatezwe na FPR n'abambari bayo nka Ngwino urebe, Rwanda Day, Umushyikirano!
Umusanzu wa buri wese ufite ubushake, ubushishozi n'ubunyangamugayo uracyenewe!
Umunsi mwiza!
NIYIBIZI MICHEL
06/9/2017