Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise - CCSCR - Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda

Lutselusplein, 21/31 - 3590 Diepenbeek België

Tél. : +32 493 21 42 68 - +32 474 60 17 12

ccscr.cadredeconcertation@gmail.com

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 

GUTANGAZA IVUKA RY’URWUNGE RW’AMASHYAKA,
AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA:
URWUNGE

 

Kuwa gatandatu taliki ya 09 Nzeli 2017, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye inama yahuje Amashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamwe Nyarwanda ya Sosiye Sivili. Iyo nama yateranye ku butumire bw’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR mu magambo ahinnye y’igifaransa).

Imwe mu mpamvu iyo nama yatumijwe halimo kwiga uburyo bwo gushyiraho urwego ruhoraho Amashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamwe Nyarwanda ya Sosiye Sivili byajya bihuriramo bigafatanya imilimo yo kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO.

 

Kuli uyu wa gatandatu taliki cyenda Nzeli y’umwaka w’ibihumbi bibili na cumi na kalindwi, hatangajwe ivuka ry’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA” ruzajya rwitwa mw’ijambo rimwe URWUNGE”.
Hashyizweho kandi Komite Nyobozi y’agateganyo y’URWUNGE.

 

 

Bikorewe i Buruseri, kuwa 09 Nzeli 2017

 

 

Simpunga Aloys

Prezida w'ibiro mpuzabikorwa bya CCSCR

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article