Agatabo "HUMURA MWANA WANJYE"
Kanditswe na Marie Médiatrice INGABIRE
Aragira ati "Nta muntu utifuza kubaho anezerewe, buriwese akora uko ashoye ngo yishimire ubuzima kandi afashe n’abandi kubwishimira.
Nibangahe se muri twe bagera kuri iyo ntego ?
Kuki uwo munezero dushakisha tutawugeraho ?
Marie Médiatrice INGABIRE mu bunararibonye muri iyo ntambara yo gushaka umunezero n’amahoro y’utuma, aratwibutsako bishoboka kuba mu isi twishimye. Niba tubigize intego iturutse mu ndiba y’umutima.
Kandi tukiringira urukundo, imbaraga n’impuhwe by’uwaturemye.
Gusoma aka gatabo rimwe ntibihagije, nakugira inama yo kugasoma iminsi 120 udasiba. Kazagufasha guhindura ubuzima bwawe.
Agatabo HUMURA MWANA WANJYE k’amapaji 46 kanditswe na Marie Médiatrice INGABIRE, mw’icapiro rya Éditions la Pagaie, kw’italiki ya 8/9/2017
Kagura amaeuros atanu (5€), n'aya posita.
Kabarizwa kuli WhatsApp nimero +33646080097, kuli email ingabire969@gmail.com cyangwa editionslapagaie@yahoo.fr
Icapiro Editions la Pagaie