Ibyishimo bya Mutangana wabaye umuhigi,mayibobo...
Mutangana Elysée ni umusore urangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye n'amazi no kubungabunga ibidukikije mu gashami ka 'Water and Environmental Engineering' afite imyaka 32 ndetse avuga ko yakabaye ari dogiteri ariko ubuzima butamukundiye kuko ubukene bwamukuye mu ishuri akaba umuhigi, mayibobo, umukarani, umucuruzi w'agataro n'ibindi.