Amagambo prezida Kagame yavugiye i Murambi taliki 7 Mata, 2007.
"UMUNTU YAJYAGA KUBAMARIRAMO RWOSE UMUJINYA
BAKAGIRA ICYO BAJYANA BAVANYE MU RWANDA"
Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye i Murambi taliki 7 Mata, 2007.
Banyacyubahiro mwese muri hano, harimo n’abashyitsi baje kwifatanya natwe hano;
Banyarwanda banyarwandakazi;
Baturage bo muri iyi Ntara y’Amajyepfo;
Reka mbasuhuze. Hanyuma nyuma yo kubasuhuza, ndibugerageze kuvuga amagambo make.
Nkatangira mvuga ko uyu munsi, kandi uhora uza buri mwaka, ubu bikaba bibaye ku nshulo ya 13, ni ngombwa. Ni ngombwa, usibye ko amateka nk’aya atakwibagirana gusa. Kuko yibagiranye twaba tutaravanyemo amasomo ahangije cyangwa ingaruka mbi nk’izo twabonye.
Kandi ni ngombwa ko kwibuka bihoraho kuko kwibagirwa byorohera benshi. Usibye ko kwibagirwa nubwo byorohera benshi bigatuma amateka asibangana, abantu bakaba basubira mu mateka mabi; bikurikiraho ko noneho n’abantu bakomeza umuco wo kwirengangiza ibibi, ndetse bigakomeza n’umuco wo gukora ibibi nkana. Ni ukuvuga rero ko kwibuka bizahoraho.
Binaduha n’umwanya wo kuvuga rimwe na rimwe byinshi bitagiyemo amarangamutima. Ubwo mu mirimo dukora y’ubuyobozi; mu buryo tubana n’amahanga, habamo umuco, umuco wo kuvuga ngo tugomba kunyura ibintu hejuru, ukavuga neza ntutoneke abantu, ntugire ute; uwo muco bamwe muri twe uratugora.
Kenshi hari n’ubwo tuvuga ibintu ugasanga n’abantu baje kutugira inama ko umuntu nka Perezida cyangwa se umuntu w’umuyobozi ko hari ibintu atavuga.
Ako kazi kazangora niba hari ibintu umuntu agomba kuvuga ntavuge, cyangwa akabivuga abinyura hejuru gusa. Ariko uyu munsi ndaboneraho umwanya wo kuvuga bimwe ntabinyura hejuru.
Aha duhuriye I Murambi hafite amateka. Isibye amatela yo kuba barahakoreye jenocide bakica abantu kubera ari abatutsi, uretse ko byari bisanzwe mu mateka ko abatutsi bagomba gupfa.
Ni ibya kera kuko bamwe muri twe kera tukiri abana batoya muri za 60 nyine, bihereye muri za 59, hari abashoboye kwambuka imipaka baba impunzi abandi batabishoboye baricwa, ariko ayo ni amateka yacu.
Ntabwo ubu ari amateka ya mbere y’abantu bacika kw’icumu, ahubwo ni uko ubu ariyo yarushijeho kuba mabi urebye uko byabaye n’umubare. Byari bisanzwe rero.
Ariko hano I Murambi icyo mvugira ko hafite amateka byabaye na ngombwa ko tuza kuhibukira aya mateka yacu mabi. Hafite n’ikindi kimenyetso. Hafite ikimenyetso cy’uko hagaragarira gutsindwa n’icyaha kw’abantu benshi. Icyo cyaha cyatumye jenocide iba, amateka mabi.
Aha hari byinshi bigaragaza uko gutsindwa kw’abantu benshi. Abo Bantu benshi ni abahe. Abo Bantu benshi mvuga; reka mpere ku banyarwanda twebwe ubwacu. Ni ikimenyetso cy’uko abanyarwanda twananiwe, twatsinzwe tugatsindwa n’icyaha. Icyaha cya politike mbi; icyaha cyatumye jenocide iba.
Uhereye kuri leta, leta yari iriho icyo gihe; abayobozi b’igihugu ku nzego zose bariho icyo gihe; batumye jenocide iba; bayigizemo uruhari, kuva na kera bamwe muri bo bashyigikiye iyo politike mbi. Hari ikimenyetso hano cy’uko gutsindwa.
Hari ikimenyetso cyo kutsindwa n’icyo cyaha no ku zindi nzego zose zitari inzego z’ubutegetsi bw’igihugu gusa. Indego zaba iz’amadini, imiryango isanzwe y’abanyarwanda; ahangaha hari icyaha.
Reka mbaze mvuge kuri icyo cy’abanyarwanda muri twebwe. Iby’inzego z’imiyoborere, inzego za politike, zo rwose, icyaha ni cyo turwana nacyo kukirandura no gukosora ibitaragenze neza. Ariko icyo cyaha kirahari.
Ku by’amadini, abakorera kwigisha abantu kubana, abakorera kwigisha ijambo ry’imana. Nabo hari icyaha cyo gutsindwa n’ibyateye jenocide. Ariko ibyo byose, noneho no kuri buri muryango nyarwanda waratsinzwe.
Twabigenza dute rero kugirango duhindure aya mateka kuko ni nacyo dukwiriye kuba twibuka ahangaha usibye kwibuka abacu bahaguye batagira umubare bazize ubusa; tuba dukwiriye noneho kwibaza icyakorwa kugirango ayo mateka tuyandure n’iyo politike tuyirandure.
Ntabwo byashoboka twebwe ubwacu tutisuzumye. Kugirango umuyobozi uwo ariwe wese, kugirango abakuriye ayo madini bigishe abantu kubana, bigishe ijamabo ry’imana, bigishe ibyiza, kugirango bihinduke ni uko nabo bisuzuma. Abantu bakareka guhora badashaka kumva ubabwira ko hari icyaha bakoze; hari integer nke bagize kandi byarabaye.
Uvuze umupasitoro wagize nabi; uvuze umupadiri wagize nabi; uvuze umusenyeri wagize; ubwo icyo gihe abantu basubira inyuma bakavuga ko wakoze ishyano wavuze amadini. Iyo uvuze Sheh wagize nabi, abantu bakavuga ko wakoze ishyano wavuze amadini.
Ariko ku rundi ruhande, abantu bakaba batubwira bati ariko ni byo. Ntabwo ari amadini yagize nabi. Reka tuvuge ko aribyo. Bati ni abantu bagize nabi. Ariko abo bantu iyo bavuzweho kuki ugaruka ukavuga ngo bavuze idini nabi kandi bavugaga ba bantu. Aho ubushakiye uravuga uti idini muri rusange nta cyaha ryakoze. Aho nemeranijwe nawe.
Kuki iyo bavuze uwagize nabi noneho ku giti cye ubihindura ko bavuze idini. Ibyo nabyo ni icyaha. Ni icyaha kandi kizababuza uburenganzira bwo guhagarara imbere y’abantu ngo mubigishe kuko nta byo mufite mubigisha igihe muhakana ibi bintu. Umuntu ukoresha ukuri yari akwiye kwemera aho icyaha kiri, agakora kugirango ahubwo kitazongera kuba.
Ni nabyo batwigisha. Mu magambo gusa. Ibyo barabizi iyo babitwigisha. Ariko mu ngiro, bikababera ikibazo. Mureke rero, kugirango duhindure u Rwanda twubake u Rwanda rushya rwacu rw’ejo, rw’abanyarwanda bose bakwiye kuba barimo, tureke gutwikira ibintu ngo twigire abere aho tutari abere. Ni bwo byahinduka gusa.
Naho ibindi bizaba ari ukugumana ibirarane tugomba kuzishyura ; gutegereza icyo tuzakora kuko tugomba kwisyura uyu mwenda dufitiye abanyarwanda ; dufitiye igihugu cyacu ku bijyanye n’amateka yacu.
Aha na none ntabwo hagarukira ku banyarwanda gusa. Ikiza cya Murambi, ntabwo bigarukira ku banyarwanda twebwe gusa icyaha twakoze. Dukwiye kuba twicuza, dukwiye kuba duhindura imico yacu kigirango duhindura aya mateka. Aha I Murambi hagararira gutsindwa n’icyaha cya jenocide n’amahanga. Amahanga yaratsinzwe.
Amahanga yagize uruhari murijenocide y’u Rwanda. Amahanga ntabwo yagize uruhare gusa mu mateka yatumye jenocide iba, Amahanga muri yo hari abakoze jenocide rwose barayikora nk’abanyarwanda uko twayikoze. Usibye kubitera, baranabikoze.
Abo nabo, inama ni nkiyo nagiraga abanayarwand. Abo nabo, inama na’abagira ni nk’iyo nagiraga abanyarwanda. Kwemera icyaha noneho tugatera intambwe tugahindura ntitube twasubire mu byo twakoze, ari mu Rwanda, abo banyamahanga batazanabikora n’ahandi.
Na none kugirango amahanga ajye ahora atwikira ibintu, ashaka uko yakwivana mu cyaha, akaba arcyo ayomahanga ashyira imbere, ayo mahanga akwiye kwemera icyaha akakicuza, akagisabira abanyarwanda imbabazi.
Ikibigaragaza ni iki? Ikibigaragaza ni byinshi. Hari ibyo batubwiraga abari bari hano I Murambi.Gukinira ku mva z’abantu z’abantu bishwe muri jenocide, ukabakiniraho umupira ukabakiniraho volley ball, ntabwo ari icyo gusa…ntabwo aro volley ball bivuze.
Bivuze ikintu kini cyane. Bivuze kwerekana ko icya mbere cyabazanye aho ni ikindi. Ntabwo cyari ugukiza abantu nkuko bavugaga ko bagomba gukiza abantu, ahubwo ni ukubica. Icya kabiri ni ukwerekana ko ubuzima bw’abo Bantu bakinirira hejuru nta gaciro bufite. Ariko abo Bantu bakinira hejuru ntabwo ari ba bandi gusa barimo, ni abanyarwanda twese.
Bariya Bantu bari muri iriya mva, abantu bakinira hejuru ntabwo ari uriya mubare w’abantu barimo gusa. Ni ukuvuga ngo barakinira ku buzima bw’abanyarwanda twese. Ni ukwerekana ko ariko gaciro baduha, ko nta gaciro dufite. Byatera imbere ibyo nabyo bakumva ko bidahagije.
Abongabo bakinira hejuru y’ubuzima bw’abanyarwanda, kakinira ku mva z’abo bamaze kwica cyangwa kwicisha, za politike yabo imaze kwica cyangwa kwicisha bagasubira inyuma noneho akaba aribo bashaka gucira abanyarwanda bishe urubanza.
Bagashaka kubacira urubanza bakavuga ko aribo bisho abo bamaze kwica, kandi barangiza bagashaka kubacira urubanza. Bakabacira urubanza no mu buryo butari bwo. Kuko, bo, abo banyamahanga bafite urwo ruhari, nibo bashaka kuba abagenzacyaha, bakongera bakaba abashinjacyaha, bakongera bakaba abacamanza mu rubanza rumwe.
Bazica nibarangiza bacire urubanza victims, abo bamaze kwica. Abo banyamahanga bumva ko bafite ubwo burenganzira. Niyo mpamvu abari aha muri zone Turquoise y’abafaransa n’abandi bari bafatanije n’abo; ibyo abanyarwanda batubwiraga bari hano, ni ubuzima babayemo, ntabwo ari inkuru bumvise.
Ibyo uko abafaransa baje hano muri Turquoise baje gushyigikira interahamwe nkuko banazishyigikiye na mbere zijya kwica n’uko baziremye bakazigisha, barangiza bakaziha intwaro, barangiza aho zigenda zineshwa bakaza kuziterara inkunga, kuzifasha kuzirwanirira, gufasha kwica abanyarwanda, ntabwo ari ibanga.
Nta n’ubwo ari impuha. Ariko ngo ubivuze, aba akoze icyaha. Bati difute urutonde rw’abanyarwanda tugomba gucira urubanza, bahanuye indege. Mu ndege harimo iki kigomba kwica abanyarwanda miliyoni? Muri iyo ndege abafaransa bari babitsemo iki kigomba kwica miliyoni y’abanyarwanda? Abafaransa bagira bate uburenganzira bwo kuvuga ngo baracira abanyarwanda urubanza? N’indege bakagenda bakayishyira kuri jenocide. Jenocide hano I Murambi, hano muri icyahoze ari Gikongoro, hano muri iyi Ntara y’amajyepfo, jenocide, kwica abatutsi byatangiye muri 59. Muri 59 n’iriya ndege bavuga yahanuwe ishobora kuba yari itariyakorwa itarajya no muri factory; ntaho bihuriye.
Abo bavuga bashaka gucira urubanza, ni victims ya politike yabo mbi; y’abo bafaransa n’abo bafatanije nabo bahinduye u Rwanda bakaruhindura uko rwabaye.
Abo bavuga bashaka gucira urubanza nibo barwanije politike yabo mbi yagize u Rwanda uko rwabaye; yatumye jenocide iba mu Rwanda. Ariko amahanga agahagarara ngo azacira abantu urubanza, urubanza rwo gukora iki? Babifitiye burenganzira ki? Ntabwo bishoboka kuko ataribyo, nta n’ubwo ari byo.
Ikijya kimbabaza ni kimwe. Icyo ndegreta ni kimwe. Ibihe byahindutse vuba abicaga umuntu atahashyije bihagije. Icyo nicyo cyaha numva nfite. Ntitwashoboye gukora ibihagije; kugirango abicaga, kuko n’aba bicaga bari aha muri Turquoise bagiye tutabonanye; tudahuye nabo. Umuntu yajyaga kubamariramo rwose umujinya, bakagira icyo bajyana bavanye mu Rwanda.
Na bariya bandi baducitse bakambuka ubu bakaba bagaruka tukabakira neza kongera kuba mu banyarwanda, ikijya kimbabaza, ntabwo twabonye umwanya wo kugirango bamwe be kugera aho bajyaga. Icyo rwose ndakivuga aha kumugaragaro, nicyo kimbabaza. Kumara kwica warangiza ugacika, ukagenda noneho hakazaba n’abaza kukuburanira ngo na RPF nayo ngo yarishe yishe abantu? Yishe abahe se? Miliyoni zikarinda zambuka zimaze kwica? RPF yishe abahe. RPF igira neza gusa. Cyangwa yararangaye sinzi.
Ariko ngirango ni uko ubushobozi bwari buhari butari buhagije. Ngirango ntitwajyaga gukora buri kintu cyose uko gishoboka. Niyo mpamvu nsubira inyuma nkicuza. Umutima wo twari tuwufite wo guhagarika ibyabaga. Ariko ubushobozi bubikora ku buryo buhagije, ku buryo twashoboraga kurengera abantu bapfaga aho gupfa miliyoni imwe iyo dushobora gukiza abantu ibihumbi magana angahe kubera ko twashoboye gukora ibishoboka iyo tuza kugira ubwo bushobozi, nicyo cyajyaga kunshimisha.
Jye rero nicyo kimbabaza gusa. Naho ibindi, abavuga ubusa birirwa bavuga nyine, ntacyo bahindura kuri ayo mateka. Nta n’ubwo bakwiriye kujya bahindura amateka ngo bayavuge uko atari.
RPF? RPF ahubwo yari ikwiriye kubacira urubanza n’abishe abantu n’ababashyigikiye. Niyo ikwiriye kuba ihagarara ahantu igacira abantu urubanza. Ntabwo yo kuyicira urubanza bishoboka. Ntabwo bishoboka. Nta nubwo bifite n’aho bishingiye.
Ariko uwo mwenda ni wo numva nfite. Ntabwo twakoze ibihagije kuko ntitwari dufite ibihagije bituma tubikora. Ariko ubu noneho, uwabisubira bwo byagorana rwose. N’ubu nabasubira bakabikora nk’abo b’imbwa nyina nabo birirwa bambika imbwa ibintuza n’abo aba ari imbwa.
Urumva ni ibintu umuntu umwe agira atya akihisha akica umuntu. Ariko politike yakongera kubigira gutyo, bikajyamo abantu babyitabira kubikora, icyo gihe bwo icyo tutakoze kiriya gihe bwo kizakorwa. Kurwanya ikibi wihanukiriye nta cyaha kirimo na busa.
Ibihe byarahindutse rero, byahindutse vuba, bidushyira mu kindi gihe ugarura umuntu ukamukarabya ukamwambika yarangiza akakunyura inyuma akajya kugusenyera cyangwa akajya kukuvuga nabi. Ubwo ni ibyo bihe tugezemo. Niyo politike y’isi tugezemo.
Ariko, abo ngabo mujya mwumva, numvaga bavuga Bruguière niba ari Bruguière nta kirimo nta na busa. Nta kintu kimurimo. N’abo akorera, n’iki…bafite icyo cyaha. Icyaha bafite cya jenocide hano mu Rwanda ahubwo nicyo kizabagirira nabi, kizabagaruka. Abo bavugaga Peraudin, bande…, abo bose nyine baraducitse baragiye nta kibazo. Ariko nta bazagaruka. Ubwo rero ayo mateka ya hano ni uko amaze.
Abo banyamahanga …abanyamahanga bakongera bagakoresha noneho n’abanyarwanda. Abanyarwanda bamwe bagitekereza nabi cyangwa batekereza nabi kubera ko bakoreshwa.
Ikindi nasabaga n’uko n’abo banyamahanga batajya, amateka y’u Rwanda bareke kuyajyamo ngo bayatobange bayagire uko bashatse. Twe kunabibaha natwe, twe kubibemera ko biba.
Ngirango nabwo iyo ubona abanyarwanda bamwe badafite amateka ayo ariyo yose, badafite n’icyo bakoze, abanyamahanga bakajya kubagira ngo ni intwari, intwari zo muri jenocide. Jyewe ndacyategereje kugeza na n’uyu munsi abantu bagirwa intwari n’abo banyamahanga bavuga ko ari intwari muri jenocide, ndashaka kumenya umuntu n’umwe bakijije ntabwo ndamumenya n’umwe.
Nabo kandi urababaza ngo bazi ko gusa bakijije abantu, bagafata umuntu ngo Rusesabagina usigaye ujya hanze wiriwa…igisambo akorana n’ibindi bisambo, ibisambo bimushyigikira, birirwa bavuga ko ibintu bigiye gucika mu Rwanda, ngo habayeho jenocide y’abatutsi ngo ubu hari hafi gukurikiraho iy’abahutu.
Uwo ni Rusesabagina. Ariko ntabwo ari Rusesabagina buriya, ni abamukoresha. Ni igikoresho cy’abantu bahora bashaka guhindura amateka y’u Rwanda bakayagira ku buryo babona aho bihisha icyaha bafitiye u Rwanda, icyaha bakoreye u Rwanda.
Ubutwari bw’abanyarwanda bareke abanyarwanda babuvuge…hariya yatubwiraga umuntu wamukijije, akamugemurira, akamuhisha byamunanira akamugira inama uko yagenda, uwo ko tumuzi ko tumuzi ko bamutubwiye, abandi bo bababwiwe na nde?
Abo banyamahanga rwose ndabasaba ko bajya bareka kujya batuvangavangira bagatatobanga amateka y’u Rwanda. Uruhari bayagiyemo rwo kuyangiza birahagije bikongera no kuyatobatoba ku buryo bundi.
Ariko nkuko abanyarwanda twanze gupfira gushira, nkuko na jenocide itaje ngo irangize abanyarwanda, ni nako hari abo banyarwanda bagifite imico mibi na politike mbi ijyanye na jenocide; niko nabwira n’abo banyamahanga birirwa bakina imikino iraho bakinisha abanyarwanda badusubiza inyuma, ko rwose gahunda yo gushaka kubaka u Rwanda rushya, yo kuruteza imbere, yo gushaka ko abanyarwanda bariho batapfuye bakomeze babeho, iyo ngiyo yo ntabwo isubira inyuma kandi twiteguye no kurwana urwo rugamba nkuko twarwanye n’urwa jenocide.
Urwa jenocide rwo n’ubwo tutakoze ibihagije kuko tutari tubishoye, ubu bwo tuzakora ibihagije. Kandi twiteguye kurwana urwo rugamba n’ushaka kurushoza uwo ariwe wese mu buryo dufite ubwo aribwo bwose. Kuko kutabikora ni icyaha. Kandi kutabikora, kutarwanira igihugu, kutarwanira ukuri kwawe ugomba kugira, ngirango ingaruka zabyo ni zo mbi cyane kurusha kubyemera ngo undi abiguhe aho abishakiye; aguhe ibindi ashaka bitari ukuri; bitari uburenganzira bwawe; nkuko abantu n’ubundi bakwiye kuba bariho.
Nagirango nsubiremo rero gusaba abacitse kw’icumu, ko bajya bakomeza kwihangana. Bajye bakomeza kwihangana kuko tunabasaba na byinshi birenze ibyo twari dukwiye kuba dunabasaba, byinshi birenze ibyo dusaba abandi.
Abandi se…cyane cyane nk’abishe bo, twabasaba iki? Abatumye iyi politike ibaho bakanayikoresha bakica abantu bo ntidufite icyo twabasaba kuko ntacyo bafite.
Niyo mpamvu tugaruka kubacitse kw’icumu tukaba aribo tugisaba kuko aribo bagifite. Icyo bafite ni iki? Bashobora gutanga izo mbabazi. Ntibibagirwe gusa, twese ntitwibagirwe ariko izo mbabazi bakazitanga kuko nibo bazifite. None se abishe bo twabasaba iki? Ntacyo bafite. Ntacyo bafite twabasaba. Nta kintu kizima bafite twabasaba usibye ko tubasaba kugishaka gusa, icyo kizima bagira muri bo kugirango igihugu gishobore kubaho.
Hanyuma, ibibazo byo byavuzwe birazwi; biriho ariko niko tuzajya dukomeza gushaka uko byakemuka; tuzajya dukoresha uburyo ubwo aribwo bwose mu bishoboka. Rimwe, tugafatanya ndetse no muri ariya mahanga aba arimo abadafite uruhari muri aya mateka kandi bumva n’ikibazo; bafasha u Rwanda; bafatanya n’u Rwanda.
Ibyo bihugu by’amahanga turabishimira ko hari ibyo bidufasha, tukanifuza ko byakomeza gufasha kugirango noneho tubone no gufasha n’abacitse kw’icumu no gufasha n’abanyarwanda muri rusange kugira ngo igihugu gishobore gutera imbere.
Ibyo, tuzakora igishoboka cyose dutere intambwe uko tugenda dutera intambwe (ntibyumvikana neza, ariko ndumva ari “hari imikorere”) y’abantu, hari n’abantu badakora neza rimwe na rimwe ariko bitajya muri iyo mikorere ya jenocide; ari imikorere mibi gusa isanzwe, umuntu agahora akosora; ahana; akurikirana kugirango dushobore gutera imbere.
Ibyo ngirango nibyo tuzakomeza gushyigikira no kugirango u Rwanda rwongere rubeho; abanyarwanda bongere babeho kandi barusheho no kubaho neza batera imbere.
Nagirango rero nsoreze ahangaha nsaba abanyarwanda bose ko bakomeza kwihangana, kandi bagakomeza gushaka gukora. Gukora; kwiteza imbere; gukorera igihugu cyabo no guhangana n’ibi bibazo. Ibi bibazo biriho ntitubitinye duhangane nabyo. Nta mpamvu. Mwahungira hehe se ibibazo? Ibibazo dufite abanyarwanda babihungira hehe usibye guhangana nabyo.
Kandi ndibwira ko harimo abanyarwanda benshi biteguye guhangana nabyo; tukabikemura, bishingiye ku kuri; ku majyambere; ku miyoborere myiza; ku mibereho myiza y’abanyarwanda n’uburyo bagira uburenganzira busesuye.
Murakoze
Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye i Murambi taliki 7 Mata, 2007.