Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Kagame ntacyo atakoze kugira ngo aburizemo ihagarikwa rya jenoside y'abatutsi

Byanditse mu gitabo 

 

Ku rupapuro rwa 459 rw'igitabo cye, Jenerali Dallaire aragira ati: «Mu yindi minsi ine, Abanyamerika bagendaga bungikanya inzitizi. Abongereza bo babafashaga bucece.  Abafaransa bari bashyigikiye MINUAR 2 ariko bakagira ibyo basaba. Naho ibihugu bidafite aho bibogamiye byari birakajwe n'uko ibintu byatindaga ku huryo bukabije. FPR yakoze itangazo iryandikira Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ryasaga n'iriturwanya ku mugaragaro. Abavugizi bayo bari bemezaga ko MINUAR yo mu rwego rwa kabiri yaje itinze cyane ku buryo itashoboraga guhagarika ubwicanyi, byongeye ngo yashoboraga kubangamira uguhirimbana kwa FPR ishaka ubutegetsi. Mu by'ukuri, ntabwo byari byagatinze, kubera ko ubwicanyi bwakomeje mu byumweru byakurikiye. Iyo ngira icyo nkeka, nari gushaka ihuriro ryari hagati y'uruhare rw'Abanyamerika na FPR mu kuburizamo no kwanga MINUAR 2 yari kuba ifite imbaraga nyinshi. Mbere y'isubukurwa ry'imirwano, twashoboye kubona ushinze ibibazo bya gisirikari muri ambasade y'abanyamerika ajya ku Murindi kenshi. Byongeye, muri Amerika ya  ruguru hari impunzi nyinshi z'Abatutsi zari zishyigikiye FPR. Muri icyo gihe, buri munsi waherekezwaga n'urupfu rw'imbaga y'abantu muri Afurika yo hagati.» Nta wagira icyo arenzaho!

Ntibisaba kuba inzobere kugira ngo umuntu asobanukirwe icyo uwahoze ari umugaba wa MINUAR yashatse kuvuga. FPR na guverinoma y'Amerika bakoze ibishoboka byose kugira ngo hatagira ukura ababyeyi bacu mu nzara z'abicanyi. Bakomeje kungikanya «inzitizi» mu Muryango w'Abibumbye babuza iyoherezwa ry'ingabo mpuzamahanga zishinzwe guhagarika itsembabwoko, umugambi ari ugufasha Paul Kagame «kugera ku butegetsi». Kuba Jenerali Dallaire «ataragize icyo akeka» muri 1994, ni uko ibintu byahindagurikaga vuba kandi bigaherekezwa n'ikinyoma gihambaye ku buryo atabonye umwanya wo gushishoza ngo abone ukuri. Nyuma y'imyaka icumi, yandikira igitabo cye mu mutuzo ku ivuko muri Kanada, uwo mujenerali ugeze mu zabukuru nibwo yasobanukiwe.

«Igihangange» (uwo ni Bernard Kouchner uvuga) Jenerali Dallaire yaba se na we ari umuntu upfobya itsembabwoko cyangwa ari umubeshyi wo kugendera kure?

Icyampa Bernard Kouchner akongera agasoma yitonze igitabo cy'umugaba wa MINUAR kugira ngo arusheho kumenya ukuri kwa Paul Kagame! Nta muntu utibeshya, ariko kwihambira ku kinyoma ubizi kandi ubishaka ni ubuyobe!

Jenerali Dallaire ntiyigeze agirira Paul Kagame urwango. Ahubwo yaramukundaga. Ubuhamya bwe kuri we bwagombaga gutuma Bernard Kouchner yongera gusuzuma ubucuti yigamba ko afitanye n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda wagize uruhare rudakemangwa mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi. Ni ngombwa ko ibintu bisobanuka: ubugome bwa Paul Kagame ntabwo busonera na gato abicanyi barimbuye imbaga y'Abatutsi n'Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi. Bagomba kuryozwa ubwicanyi bakoze. Ariko Paul Kagame agomba kubarwaho ubwicanyi yakoze abishaka cyangwa yateje cyangwa yakoze we ubwe. Kubivuga ku mugaragara si ugupfobya itsembabwoko!"

SOMA KU BUNTU IGITABO "UKO PAULO KAGAME YATANZE ABATUTSI HO IBITAMBO"

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article