Benda Lema Fransisko wanditse igitabo "MENYA U RWANDA" ni muntu ki ?
Benda Lema Fransisko aratubwira amavu n'amavuko ye
"Navukiye ku musozi wa KABUNGWE mu Ntara ya Bugarura ho mu Ruhengeri ku itariki ya 30 Werurwe 1941. Data yitwa RUTABAGISHA Filipo, akaba uwo mu bwoko bw’abazigaba. Mama yitwa KANKERA Suzana, akaba uwo mu bwoko bw’abarihira.
Data na Mama batubyaye turi batanu, umuhungu umwe n’abakobwa bane. Umukobwa umwe yapfuye akiri muto cyane undi atakaza ubuzima abyaye rimwe.
Data nawe yabuze ubuzima akiri muto kuko yansize mfite imyaka ine kandi ndi umwana we wa kabiri. Yitabye muri 1945, Mama wanjye yitaba muri 1994.
Abana rero twarezwe na Mama ashyigikiwe na Sogokuru witwaga GAHINDA Max nawe akaba yaratabarutse muri 1964.
1. Uburere bwo mu mashuri
Amashuri mato abanza nayakurikiye muri misiyoni ya RWAZA ho mu Bugarura bwa Ruhengeri. Narangije amashuri mato abanza muri 1955. Amashuri yisumbuye nayakoreye ku Musanze mu bafurere bitaga « les frères des écoles chrétiennes » n’Astrida mu bafurere bitaga « les frères de la charité ». Kaminuza nayize muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasosiyalisiti b’Abasoviyete (URSS), kuva muri 1964. Nahaboneye impamyabumenyi ebyiri, ihanitse n’iy‘ikirenga (maîtrise et doctorat) mu bijyanye n’ubukungu.
2. Imirimo nakoze
Nkirangiza kaminuza muri 1969 nakoreye muri Minisiteri y’Imari ndi umujyanama wa minisitiri, nyuma nza kuba umugenzuzi w’imisoro.
Muri 1973 nakoreye Perezidansi ya Repubulika ndi umujyanama wa Perezida ushinzwe iby’Imari n’Ubukungu.
Muri 1978 nashinzwe kuyobora ibiro by’ubukerarugendo n’amapariki by’igihugu (ORTPN).
Muri 1983 nakoreye Isanduku y’Ukuzigama y’u Rwanda ( Caisse d’Epargne du Rwanda) nshinzwe ishami rishinzwe ibikorwa by’imari n’ikoranabuhanga rijyane na mudasobwa ( Le Département des Oprérations Financières et Informatique).
Muri 1992 nakoreye ONATRACOM yari ishinzwe gutwara abantu mu gihugu. Nari nshinzwe kugenzura imikoresherezwe y’imari muri iyo “Office”.
Kuva muri 1981 ndi hamwe n’abandi banyarwanda twashinze amashyirahamwe yageragezaga gukemura utubazo tumwe na tumwe twari duteye inkeke.
Twashinze ishyirahamwe “APEDI” nari mbereye Umuyobozi wungirije. Iryo shyirahamwe ryatumye dushinga ishuri ryisumbuye i RWAZA. Mu bikorwa twakoze icyo ni cyo cyonyine cyasigaye n’ubu kikaba gifasha abanyarwanda kurera no kwigisha urubyiruko.
Irindi shyirahamwe twashinze ryari “ ACEFI – INGOBOKA”. Ryari ishyirahamwe rifasha abanyarwanda kuzigama no guterana inkunga binyuze mu iguzanya. Iri shyirahamwe nari mbereye umuyobozi ryahagaritse ibikorwa igihe nahigwaga na Leta y’u Rwanda, hanyuma nkava mu gihugu.
Muri make rero, ibyavuzwe hejuru ni byo byerekana inzira nanyuzemo kuva mvuka kugeza m’ukuboza 2003 mpunga igihugu cyambyaye.
Bikorewe i Namur, Kanama 2017.
BENDA LEMA Fransisko."