Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Paris 19/05/2017

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uhangayikishijwe bikomeye n'impfu zidasanzwe zitandukanye zikomeje kubera ku butaka bw' u Rwanda.

Dusubije amaso inyuma, twakwibutsa imirambo itabarika yagaragaye ireremba mu Kiyaga cya Rweru ikomotse mu Rwanda n’izindi mfu nyinshi.

1. Izo mpfu zigwamo abaturarwanda b'amoko yose ziri ukwinshi :

- Abantu basangwa bapfuye bikavugwa ko biyahuye bitewe n'impamvu izi n'izi.

- Imirambo itoragurwa mu migezi, mu byuzi cyangwa mu mashyamba.

- Abapfa bakubiswe n'abategetsi cyangwa barashwe na bamwe mu bashinzwe umutekano.

- Ihohoterwa ry’abakene ryagaragajwe cyane n’urugomo rukorerwa abitwa Abazunguzayi.

- Izimizwa n’itwikwa ry’abana ba Mayibobo hagamijwe kubaca mu mujyi wa Kigali ngo ba mukerarugendo batababona. Ubwo bwicanyi ntibwigeze bukurikiranwa ngo ababukoze babihanirwe.

- Ubwicanyi bukorerwa Abacitse kw’icumu b'Abatutsi mu bihe by’icyunamo, no guhohotera imitungo yabo nko gutema inka mu biraro bikitirirwa interahamwe kandi byakozwe n’inzego za Leta, gukwirakwiza inyandiko n'ubutumwa bwa SMS bibatera ubwoba n'ibindi.

Ubuhamya duhabwa n’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bugaragaza ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa n’inzego za Leta ku nyungu za politike, byizwe neza, hagamijwe gukurura iterabwoba n’umwiryane hagati y’amoko mu bavukarwanda.

- Ubwicanyi bukomeje gukorerwa abanyapolitike batavuga rumwe n’ingoma ya FPR.

Izo mpagarara zugarije abanyarwanda ntizibuza abategetsi kwirirwa barata amajyambere adafatitse no kwohereza abasilikare mu bikorwa bya Loni byo kwubahiriza umutekano mu mahanga kandi mu Rwanda abaturage barara badasinziriye.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE
uramagana ubwicanyi bukomeje guhitana Abanyarwanda b'inzirakarengane.

Tuributsa ko ibikorwa nkibi aribyo byoretse u Rwanda mw’icuraburindi ry’intambara na jenoside.

Dusabye Leta y’u Rwanda n’ishyaka rya FPR riruyobora kwisubiraho no guhagarika ibi bikorwa by'ubugome n'ubwicanyi bimaze kuba akarande.

Duhamagariye Guverinoma kwihutira kuganira n'Abatavuga rumwe nayo mu Rwanda no mu mahanga, kugira ngo igihugu cyacu kigane mu nzira ya demokrasi iboneye abanyarwanda bose, kuko ari yo nkingi y'ubumwe n'amahoro birambye.

Dusabye Abanyarwanda bose kwirinda uwabasubirishanamo yitwaje amoko n'ikindi icyo aricyo cyose. Abanyarwanda bagomba kuba maso muri ibi bihe by'amatora, kwirinda ba Ruhekurababyeyi bashyira imbere inyungu zabo bwite za politiki zidafite aho zihuriye n'iz’igihugu cyacu.

Bikorewe i Paris, Kuwa 19.05.2017

Ambassaderi NDAGIJIMANA JMV
Umuhuzabikorwa w’umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uramagana ubwicanyi bukomeje guhitana Abanyarwanda b'inzirakarengane
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article