Itangazo rya CCSCR muri ibi bihe by'icyunamo (ALOYS SIMPUNGA )
Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise (CCSCR)
Lutselusplein, 21/31 - 3590 Diepenbeek - België
Tél. : +32 493 21 42 68 - +32 474 60 17 12
ccscr.cadredeconcertation@gmail.com
ITANGAZO N°.CCSCR/01/2017
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Muli ibi bihe byo kwibuka abacu batuvuyemo bazize ubwicanyi bushingiye ku bwoko cyangwa bushingiye ku mpamvu za politiki, Urugaga ruhuliwemo n’Imiryango nyarwanda idakora politiki ya Société Civile CCSCR rwifatanije kandi rufashe mu mugongo abacitse ku icumu ry’ayo mahano n’abandi bose bababajwe nayo.
Urugaga CCSCR rwongeye kwamagana ubwo bwicanyi bwahekuye u Rwanda bugahitana inzirakarengane zizira gusa uko zavutse cyangwa ibitekerezo bya politiki.
Tulibutsa ko ubuzima bw’umuntu bufite ubudahangarwa butangwa n’Imana, n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu. Bityo Leta ikaba ifite inshingano yo kubwubahiliza no kububungabunga.
Kubera impaka z’urudaca zikunze kuranga umuhango w’icyunamo, ugasanga ikili inyuma y’izo mpaka ali inyungu za politiki n’ubushake bwo guheza amoko amwe n’amwe, CCSCR irasanga iyo myifatire itoneka imitima y’abacitse ku icumu n’abiciwe ababo.
Niyo mpamvu CCSCR yifuje kugeza ku banyarwanda ibi bikulikira:
1. Imiryango y’izo nzirakarengane, amashyirahamwe y’abacikacumu n’amadini nibyo bikwiye gukoresha imihango y’icyunamo, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
2. Ntihagombye kugira abanyarwanda babuzwa kwibuka ababo. CCSCR irasaba Leta kutabogama muli iyo mihango kuko itoneshwa rya bamwe ali ryo ryagiye riba intandaro y’inzagano n’ubwicanyi hagati y’abavandimwe b’abanyarwanda.
3. Italiki y’umuhango rusange wo kwibuka ntiyagombye guhabwa impamvu cyangwa ifatizo byihaliye. Urugero:
ihanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu, ahantu ubwicanyi bwabereye, intangiriro cyangwa iherezo ry’ubwicanyi ubu n’ubu, n’ibindi. Uwo munsi waba uwo kwibuka no gusengera inzirakarengane z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Muli make no mu gusoza,
a. Umuhango rusange wo kwibuka abacu bazize ivanguramoko ukozwe mu buryo busobanuye muli iri tangazo,
CCSCR isanga wagira agaciro katagereranywa kandi kadasimburwa mu gukumira ko ubwicanyi bushingiye ku moko bwaranze amateka y’u Rwanda bwazongera.
b. Nk’uko bikubiye mu nshingano zigenwa n’amahame ya CCSCR n’Abanyamuryango bayo, yiteguye gufatanya n’abandi banyarwanda kwiga uburyo butunganye imihango yo kwibuka yakorwamo.
c. CCSCR yongeye kwunamira abacu batuvuyemo no gufata mu mugongo imiryango yabo.
Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda.
SIMPUNGA Aloys
Umuhuzabikorwa