Itangazo ry'umunyamabanga mukuru w'umuryango Ibukabose-Rengerabose ku mihango yo kwibuka (Emery Nshimiyimana)
ITANGAZO RY’UMURYANGO IBUKABOSE - RENGERABOSE KU MUNSI WO KWIBUKA ABACU BOSE KU NSHURO YA 23 Y’UBWICANYI BWAYOGOJE U RWANDA MULI 1994
Ku ya 06 Mata 2017
Itangazo rishyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Ibukabose-Rengerabose, Bwana Emery Nshimiyimana
Itangazo rishyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Ibukabose-Rengerabose Bwana Emery Nshimiyimana
Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z’U Rwanda,
Umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE ku nshuro ya 23 yo kwibuka Abacu bose bahitanywe n’ibyagokarande byagwiririye u Rwanda bikaza kugira icyo twakwita rurangiza Itsembatsemba n’itsembabwoko ryo muri Mata 1994.
Kur’iyi Nshuro ya 23, Umurayango IBUKABOSE - RENGERABOSE, uragira ngo ubanyuriremo amavu n’amavuko yawo ndetse ubagezeho na bimwe mu mateka byaranze intangiriro y’ibi byago igihugu cyacu cyahuye nabyo.
I ) IBUKABOSE - RENGERABOSE ni Muryango ki ?
A ) Ibukabose-Rengerabose
Umuryango ibukabose - Rengerabose, ni Umuryango ufite inshingano zijyanye no kurengera Abavukarwanda bose utarondoye, utitaye ku bwoko bwabo, akarere, amadini n’ibindi byose biranga inyoko muntu nyarwanda, wavutse mu mpera z’umwaka w’i 2004, utangizwa n’abantu bibazaga ku bibazo bibera iwacu, ubwicanyi bwari bukomeje kwibasira abana b’Abanyarwanda bose ariko cyane cyane ivangura ryagaragaraga mu kwibuka abahitamywe nubwo bwicanyi, Abari mu ikubitiro rya Ibukabose - Rengerabose ni abumvaga ko bakomoka mbere mu moko yombi akunze guhora ahanganye mu Rwanda ariyo Abahutu n’Abatutsi akenshi bakunzwe kwitwa Imvange cyangwa Abahutsi, igitekerezo gitangira ubwo kuko bibazaga ukuntu ukomoka kubabyeyi badahuje ubwoko, ukuntu wakwibuka bamwe nyuma ntiwibuke n’abandi kubera ko Leta ya FPR iriho itabyemera, igitekerezo cyarakuze Umuryango uravuka ubu ukaba wiganjemo abanyarwanda bo mu moko yose .
1 ) Inshingano za Ibukabose - Rengerabose
- Inshingano zibanze : Uburinganire, Ukuri,Ubwiyunge nyakuri, Ubwubahane n’Ubwuzuzanye
- Kwimakaza ukureshya kwa buri wese imbere y’amategeko
- Kurwanya twivuye inyuma ibitekerezo by’ubusumbane bw’amoko, ihezwa ry’ibyiza by’igihugu, ihezwa mu kwibuka abacu no guharanira ubutabera butavangura bwo nkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda
- Guharanira kugira Ubutabera nyabwo bugera kuri bose nta vangura iryo ariryo ryose
- Gushyigikira no guharanira ko habaho Ubwiyunge nyakuri butari ubwa baringa nkuburiho ubu mu Rwanda mu rwego rwuko habaho Kwibukabose no Kurengerabose.
- ) Amahame ya Ibukabose-Rengerabose mu kwimakaza ubwiyunge bw’Abanyarwanda :
IBUKABOSE-RENGERABOSE :
- Igomba kurengera abarenganywa n’abatotezwa bose ititaye ku nkomoko z’amoko, uturere, n’ibindi byose bimunga ubumwe bw’Abanyarwanda
- Kuba umuvugizi w’ibibi byose bimunze igihugu cyacu tuvugira abadashoboye kwivugira (Etre la voix des sans voix)
- Gufasha buri munyarwanda kwiyubaka no kubaka u Rwanda hakurikijwe amahame atavangura amoko nkuko bigaragara muri IBUKA Nyarwanda ndetse nandi mashami yayo ari hirya no hino mu bice bitandukanye mu gihugu (Ex. CNLG) no ku isi
- Gukorana no gushyigikira indi miryango ya Sosiyete Sivili duhuje kandi duharanira bimwe mu nshingano zo kwimakaza umuco wa demokarasi Iwacu i Rwanda hagati y’Inyabutatu nyarwanda.
Nyuma yo ku bibutsa bimwe mu biranga Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE, turagira ngo mu rwego rwo kwibuka tubibutse amavu n’amavuko mu ncamake y’ibyabaye n’icyari gikwiye gukorwa mu by’ukuri ngo habeho igihugu twese twifuza cyane kuri iyi nshuro ya 23 yo kwibuka.
Ibijya gupfa biracika:
B) Intambara ya 1990
Ku ya 01 Ukwakira 1990, igitero simusiga ku mupaka wa Kagitumba cyateye u Rwanda giturutse mu gihugu cya Uganda kikaba cyari cyiganjemo Abanyarwanda bari impunzi zo mu w’i 1959, abenshi mu bayobozi b’izo ngabo z’inyeshyamba bari bafite ubwenegihugu bwa Uganda ndetse bakaba bari no mu buyobozi bw’ingabo z’igisikari cya Uganda twakwibutsa aha uwari uyoboye urwo rugamba Général Major Fred Gisa Rwigema waje kwicwa ku munsi wa kabiri yicirwa i Nyabwishongezi nyuma aza gusimburwa na Paul Kagame uyobora u Rwanda mur’iki gihe akaba nawe yari ashinzwe ubutasi mur’izo ngabo za Uganda, hari n’abandi bapfuye mw’ikubitiro nka ba Bunyenyezi, Kayitare n’abandi benshi baje gupfa mu buryo budasobanutse ubu bikaba bivugwa ko bishwe na Paul Kagame
Ikindi twavuga aha nuko izi Nyeshyamba zaje zibifashijwemo na Yoweli Kaguta Museveni (Président wa Uganda) wabahaye byose ibikoresho n’abasirikari
C) Mbere ndetse na hagati mu ntambara ya 1990
Havugwa ko mbere ya 1990, ko habaye ubwicanyi bwinshi mu gisirikari cya FPR bwibasigariga kenshi abasore babaga bavuye cyane i Rwanda, Congo n’i Burundi
Ikindi twibuka ni ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi byabaye hagati mu gihugu, muribuka impfu zabaye zigahitana ba Gatabazi Felisiyani, Bucyana Martin, n’abandi besnhi bapfuye bazira za Grenades no guturitsa ibisasu muri Gare yo mu mujyi wa Kigali ndetse no muri za Taxis, ibyo byose byahitanye abantu benshi bikaba byari ibikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba bya FPR
Tugarutse ku nshingano nyamukuru za IBUKABOSE-RENGERABOSE kubyerekeranye no kwibukabose ndetse n’ubutabera kuri bose, tuributsa ibi bikurikira bitigeze bitanga haba Ukwibuka bose cyangwa ubutabera kuri bose butabogamye:
II ) Ibijyanye nokwibuka nyir’izina
A ) Ibuka n’ibikorwa byayo bivangura
Aha turagira ngo tubwire abatwumva ko tutarwanya Ibuka n’uburyo yagiyeho, birumvikana ko nyuma y’ubwicanyi ndengakamare bwo mu w’i 1994, bwaje kuvamo kwibasira cyane ubwoko bw’Abatutsi bahigwaga ndetse hakavamo na Jenoside yiswe iy’Abatutsi, ko koko by’umvikana ukujyaho kwa Ibuka ariko inenge twe tuyibonamo ni uburyo ivangura haba mu kwibuka ndetse n’uburyo iteza ihahamuka abatari bake mu banyarwanda ku bijyanye n’ubutabera
- Kwibuka
Ubundi Ibuka yatangiye kubaho kuva ku ya 16 z’ukwa munani 1994 mu gihugu cy’Ububiligi, Irindi shyirahamwe nk’iryo naryo riravuka ku 28 z’ukwa gatana muli 1995 mu gihugu cy’Ubusuwisi, noneho haza kubaho mu kwa cumi na kumwe 1995 IBUKA yo mu Rwanda, zose zari zifishe inshingano zimwe zo kwibuka gusa abaguye muri jenoside yakorewe Abatutsi, aha byumvikane neza ko abaguye muri ubwo bwicanyi Atari Abatutsi gusa.
Icyaje kugaragara nuko Ibuka zose twavuze haruguru zo kugeza na magingo aya ziyibukira gusa Abatutsi naho abandi bo ntibizireba.
Iki kiri muri bimwe byatumye IBUKABOSE-RENGERABOSE ibaho, muti bite?
Mbere yo gutanga urugero wenda rumwe rubigaragaraza, nabwira abatwumva ko IBUKABOSE-RENGERABOSE imaze kujyaho yagerageje kwandikira IBUKA muri rusange ngo barebere hamwe uburyo kwibuka byaba byiza hibutswe bose, Ibukabose-Rengerabose yifuzaga ko icyo kibazo cyaganirwaho, nta shami na rimwe ryigeze risubiza ahubwo Kabanda Marcel uhagarariye IBUKA ishami ryo mu Bufaransa yaje kutubwira ati:” Twe nka IBUKA twibuka abacu (aha yavuze neza Abatutsi), ati namwe mujye mwibuka Abanyu.
Reka dufate urugero:
Abana wa nyakwigendera Uwiringiyima Agatha wari Ministiri w’Intebe wazize Jenoside yabaye mu Rwanda, Ese abo bana Ibuka ntiyakagombye kubibuka? Hari n’izindi ngero nyinshi
- Ibikorwa
Mu Rwanda hashyizweho ikigega cyitwa FARG(Fonds d’Assistance aux Rescapés du Génocide), iki kigega Leta y’u Rwanda igishyiramo amafranga angana na 5% by’ingengo y’imali, n’andi mafranga menshi cyane atangira ingano yatanzwe n’amahanga, aya mafranga afasha gusa abacikacumu bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi mu kububakira, kubavuza, mu kubishyurira amashuli n’ibindi …., ariko ngarutse kuri babana bazize Jenoside babandi ba Agatha Uwilingiyimana bo ntibakwibeshya ngo bakigane ku bufasha ubwo aribwo bowe, bazira iki? Ko gusa ari abana b’Abahutu kandi nyina yarazize Jenoside, ingero ni nyinshi
III ) Ibijyanye n’Ubutabera
1 ) Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (TPIR )
Kuya 8 z’ukwa cumi na kumwe 1994, Inteko ishinzwe umutekano ya Loni yashyizeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda(TPIR), muri resolution yayo ya 955, urwo rukiko rukaba rwari rufita inshingano zo guhana Abantu bose bakoze ibyaha by’ibasiye inyoko muntu, ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’Abanyarwanda ndetse bikorewe no ku butaka bw’ibihugu by’ibituranyi kuva kuya 01 mutarama kugeza kuya 31 Ukuboza 1994, uru rukiko rukagira n’indi nshingano yo kunga Abanyarwanda, kuya 31 Ukuboza 2015, uru rukiko rwafunze imiryango mu by’ukuri rutageze ku nshingano zarwo kubera yuko Imanza zarwo zagombaga kureba abakoze ibyaha bo mu mpande zombi, igice cya Leta yariho ndetse n’igice cy’Inyeshyamba za FPR ubu abazigize baka aribo bari ku butegetsi
Uru rukiko rwaciriye imanza gusa abo mu gice kimwe aricyo icya Leta yariho mu yandi magambo Abahutu gusa, Leta y’U Rwanda yakomeje kuruvugiramo ibifashijwemo n’ibihugu by’ibihnangange biyishyigikiye (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abongereza,…)
Ikindi nuko rutabashije kugaragaza koko niba Jenoside yarateguwe bitavuze ko Jenoside itabaye.
2 ) Inkiko Gacaca
Ku rwego rw’igihugu, mu mwaka wa 2005, hashyizweho icyiswe Inkiko Gacaca mu gihugu hose, izi zo zaje ari rurangiza kubera ko inyito yazo yari nziza kubera ko yari ivuye ku muco nyarwanda wo guca urubanza ku mirenge bikozwe n’Inyangamugayo bagakiranura abafitanye ibibazo mu rwego rwo kubunga no gusabana imbabazi, ariko izo nkiko kugeza ku ya 18 z’ukwa gatandatu 2012 mu gihe zahagarikaga imirimo yazo, icyagaraye nuko aho guca Imanza mu bunyangamugayo, byabaye indiri yo kwihimura babeshyera inzirakarengane, zirangwa naza ruswa z’urudaca, muri make ziba igikoresho cya Leta cyo kwikiza umuhutu wese babona ko aciye akenge n’undi wese bumva ko yababangamira, zabonetsemo amanyanga menshi yuzuyemo urwango rwinshi, aho kuba inkiko zunga ziba inkiko zitanya ndetse n’igikoresho cya Leta cyo kwikiza Umuhutu wese wabaga yiswe igipinga .
Naho ubutabera busanzwe bwo ni agahomamunwa dore ko bukorera umuntu umwe ariwe Paul Kagame yikiza uwo ariwe wese adashaka, mbere byari Abahutu none ubu n’Abatutsi baricwa bakanameneshwa hitwaje iyo ngirwa butabera. Abahutu bakitwa Abicanyi b’aba jenosideri naho Abatutsi bakaba ibisambo byanyereje umutungo nizindi nyito ziheza
3) Ibyaha byarenze umupaka w’u Rwanda
Aha urugero rw’ibyaha byibasiye inyoko muntu ni ibyaha bigaragazwa n’amaperereza y’impuguke z’umuryango wabibumbye, urugero rugaragara ni ibyavuye muri anketi yakozwe hagasohoka Raporo yiswe Raporo Mapingi (Mapping Report) yasohotse ku ya 01 z’ukwa cumi 2010 Ivuga ko ibyaha byakozwe n’ingabo za FPR muri Kongo(RDC) nihagira urukiko rubyemeza(Qualification Pénale des faits) bizaba ari ibya bya Jenoside, ibyo byaje byemeza byinshi byakozwe n’ingabo za Paul Kagame muri Congo (RDC), muribuka Isemywa ry’inkambi z’impunzi kuva mu kwa cumi 1996 Kugeza na nubu hagamijwe gutsemba abari bazirimo hafi ya bose kandi bazira ko ari Abahutu, ibyo na nubu bigakorwa nta butabera ngo buhane abakora ibyo byaha, aha twibuke inyeshyamba zashinzwe na Kagame n’abambari be biyita ko ari Abatutsi bakomoka muri Congo(RDC), muribuka ko kuva mu mwaka wa 2004 habayeho Inyeshyamba za CNDP zari ziyobowe na Laurent Nkunda, Nkunda Ahungiye mu Rwanda, havutse M23 (Mouvement du 23 Mars ) Sultani Makenga na Bishop Jean Marie Runiga Lugerero n’indi mitwe myinshi yayogoje kariya gace ka Congo, ibyo byose bikorwa n’u Rwanda ku mategeko ya Paul Kagame, abahatikirira kugeza magingo aya ntibabarika
4) Ibindi byaha hagati mu gihugu bidahabwa ubutabera
- Reka duhere kubya mbere, muribuka Ubwicanyi nabwo bwibasiye inyoko muntu bwo kuwa 22 Ukwakira 1995 bwabereye I Kibeho, abantu barenga ibihumbi umunani barahatikiriye imbere y’ingabo za Loni, amashyirahamwe Mpuzamahanga atabogamiye kuri Leta, abo na nubu Leta ntibibukwa nta nubutabera bahawe, Ababishe bahembwe kongererwa amapeti uwo twavuga aha ni Général Fred Ibingira wahekuye iyo mbaga y’Abana b’u Rwanda
- Ku ya 5 z’ukwa gatandatu 1994, ahitwa I Gakurazo hiciwe abihaye Imana harimo Abepiskopi 3, Abapadiri 10, umufureri 1 n’abana bato 2, abo bose bicwa kubwa mategeko yatanzwe na Paul Kagame, na nubu abo bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda ntibarashyingurwa mu cyubahiro mu madiyoseze yabo, hamwe n’abandi bose ntibarahabwa ubutabera kandi ababishe barigaramiye
- Ku ya 08 Z’ukwa munani 1997, habaye ubwicanyi bwo mu isoko rya Mahoko mu cyahoze ari komini Kanama prefecture ya Gisenyi, Gashayija wari Major icyo gihe ubu akaba yarahembwe akaba ari Général arigaramiye, ababuze ababo barenga 500 na nubu nta butabera bahawe,
- Ukubura yibwe n’abakomando ba Paul Kagame, Colonel Cyiza Augustin wabuze ku ya 23 Ukwakira 2003, umuryango we wasabye ubutabera na nubu amaso yaheze mu kirere.
- N’ubundi bwicanyi bwinshi tutarondoye aha bwakozwe na Kagame n’abambari be mu gihugu hose kandi na nubu bugikomeza, aha twabibutsa Seth Sendashonga, Colonel Lizinde Théoneste n’abandi biciwe muri Kenya bishwe na Paul Kagame n’abandi n’abandi
Ubwa vuba aha twabibutsa ubu bukurikira :
- Mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013 rishyira iya 01 mutarama 2014, Patrick Karegeya yiciwe muri Afrika yepfo anizwe n’Abakomando boherejwe na PauL Kagame,
- Ku ya 05 gashyantare 2015, umucuruzi ukomeye Assinapol Rwigara yarishwe yishwe na Paul Kagame na nubu abe nta butabera barabona,
- Ku ya 03 z’ukwa cumi na kumwe 2016, Umucuzi uzwi kw’izina rya Rwanda Form Makuza Bertin yarishwe,
- Ku ya 10 Ukwakira 2016, Umucuruzi Rwabukamba Venuste w’I Rwamagana yarishwe
- Ku ya 03 Ukwakira 2016, Sénateur Jean de Dieu Mucyo uzwi kuri Rapport Mucyo ishinja abafransa yishwe mu bwenge
- Ku ya 25 gashyantare 2015, uwari muganga wa Paul Kagame Dr Emmanuel Gasakure yishwe arashwe n’abapolisi
- Ku ya 30 Ukuboza 2016, avoka Nzamwita Toyi yishwe na Polisi imuziza ubusa imurasa amasasu mu mutwe, asiga imfubyi,
NB : Aba bose mvuze harugure bishwe vuba, bose bakomoka mu bwoko bw’abatutsi kandi abenshi muribo ni Abacikacumu, Ibuka se ibivugaho iki niba idakorera mu kwaha kwa Leta ya FPR ?
Naho mu rwego rundi rwo kudahabwa ubutabera n’uburenganzira bwabo, mu rwego rwa Politiki IBUKABOSE -RENGERABOSE irabibutsa aba bakurikira :
5 ) Abarenganyijwe kubera impamvu za Politiki
- Madame Umuhoza Victoire Ingabire watashye muri Mutarama 2010 mu Rwanda agiye kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi ngo abashe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yahimbiwe ibyaha afungwa kuva mu kwakira 201O Akatirwa by’akamama imyaka 15, bikozwe na bwa ngirwabutabera bwa Paul Kagame kubera kumutinya, nta butabera afite
- Déo Mushayidi yaribwe ajyanwa ku ngufu mu Rwanda, kuya 17 Z’ukwa cyenda 2010 Yakatiwe gufugwa burundu azira ibitekerezo bye bya Politiki, ni umututsi wahoze no muri FPR
- Mu w’i 2014, Président Fondateur wa PS Imberakuri Maître Bernard ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 azira ibitekerezo bye bya Politiki, yarangije igifungo ariko na nubu aracuragizwa n’ubutegetsi umunsi n’ijoro
- Ku ya 14 nyakanga 2010, André Kagwa Rwisereka yiciwe i Butare aciwe umutwe azize ibitekerezo bye bya Politiki, abe na nubu nta butabera barabona
- Dr Niyitegeka Théoneste wafunzwe azize gusa ko yagerageje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika mu mwaka wa 2003, na nubu aracyakorerwa iyica rubozo mu magereza yo mu Rwanda
- Umuhanzi Kizito Mihigo wafashwe agafungwa by’akamama azira gusa ko yahimbye indirimbo (Igisobanuro cy’Urupfu) ivuga ko hari ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR butiswe Jenoside, ko inzirakarengane zabwo nazo azibuka, kuva yafatwa kuya 18 Ukwakira 2014 na nubu aracyahonyagurirwa mu gihome
Lisiti ni ndende, ibi kandi byose ntituvuze abaturage bo hasi bo bapfa buri munsi, abandi bakanyerezwa ku buryo bikorwa nta nkurikizi, muribuka impfu zo muri kiyaga cya Rweru, Abanyerezwa ndetse n’abahira mu magereza kubera inkongi z’imiriro zidashira ndetse urugero rwa bugufi ni urwo ku ya 31 Werurwe 2017 aho inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Kimironko na banki nkuru i Rwamagana, tutibagiwe inkongi zose zazibanjirije kandi ibi byose bigahitana imbaga nyinshi y’abantu nta butabera babona na nubu
IBUKABOSE-RENGERABOSE, mbere yo gusoza iri tangazo rigenewe Abanyarwanda bose, iragira ngo yibutse ko intandaro y’amahano yasize Igihugu cyacu mu Icuraburindi na nubu rikidukurikirana, ari imbarutso (Elément déclencheur) yabaye ku ya 06 Mata 1994 ubwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarima na Mugenzi we Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira yarashawe na za Misili sol Air zirashwe n’ingabo za FPR Inkotanyi ku mategeko ya Général Paul Kagame nkuko ubu byemezwa na bamwe bari ibyegera bye bya hafi ( Kayumba Nyamwasa, Théogène Rudasingwa, Major Micombero n’abandi benshi bagitanga ubuhamya, iyo ndege ya Falcon 50 yaguyemo abantu benshi abari baherekeje abo bakuru b’ibihugu bombi ndetse n’abaderevu, Abakanishi bayo, kur’iyo tariki nibwo icuraburindi, imiborogo byatashye urwa GASABO na magingo aya,
Imiryango yabo bose na nubu yagumywe mu gihirahiro, ese izabona ubutabera ryali ?
Twe nka IBUKABOSE-RENGERABOSE abo bose turabibuka kandi tukifuza ko ukuri kwajya ahagaragara biciye mu butabera nyakuri.
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda, Kur’uyu munsi twibukaho abacu bose bahitamywe nibyabereye mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse na nubu abavandamwe bacu baka bacyicwa, turasaba Abanyarwanda bose, mu moko yose, mu turere twose tw’igihugu cyacu ko batahiriza umugozi umwe, bakibumbira hamwe bakabumbabumba basagasira ubumwe, amahoro n’ubwiyunge bw’inyabutatu nyarwanda kuko twese ubwoko dukomokamo, akarere tuvamo, idini tubarizwamo, ko mbere ya byose twakwibuka ko turi bene Kanyarwanda,
IBUKABOSE-RENGERABOSE yongeye kuboneraho umwanya wo kubakangurira ibikorwa byose byiza bihuza abana b’Abanyarwanda mu kwimakaza umuco w’Amahoro, guharanira ukwishyira ukizana mu bitekerezo, no gushyira imbere ingamba zose duhamagariwe twese z’ Ubwiyunge nyakuri bwacu nta maranga mutinga ashingiye ku bwoko ubu nubu,
Twibuke bose nta vangura, IBUKABOSE-RENGERABOSE yo yemera ko abanyarwanda bose bareshya kandi ko bagomba gusangira ibyiza by’igihugu nta numwe uhejwe, iyo hagize uvutswa ubuzima bwe ku maherere twe tuzamuvuganira kandi turwanye uwari wese uvutsa abandu ubuzima bwabo, niyo mpamvu IBUKAKABOSE-RENGERABOSE ivuga ko abicanyi bose ubwoko bwabo ari bumwe ni UMWICANYI : Umuhutu w’Umwicanyi ni Umwacanyi, Umututsi w’Umwicanyi ni Umwicanyi, burya ngo twese « TUV’ASA », nimureke rero duharanire ko habaho impinduka nziza iwacu i Rwanda aho buri wese azisanga yumva ko adahejwe, aho Umunyarwanda azajya agenda yemye nta nkomyi nimwe.
Ntitube nka Leta iriho ubu ivangura abapfuye, ese Leta ivangura abapfuye yakunga ite abazima ?
Ndangije mbifuriza ko IBUKABOSE - RENGERABOSE yabera buri munyarwanda wese ihame ryo kwishyira ukizana, n’ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubwiyunge nyakuri ntamakemwa,
Imyaka 23 ni myinshi bihagije, nimucyo dusigeho tureke utunyungu twa njye byo kwireba, duharanire inyungu rusange y’Abanyarwanda, nidutahiriza umugozi umwe bizatugeza ku ntego twese twifuza maze igihugu cyacu twese HUTU, TUTSI, TWA tuzakirage abadukomokaho nta mwiryane, tubasigira Rurya Rwanda twese twifuza rutemba Amata n’ubuki, aho Imana yirirwaga ahandi Igataha i Rwanda bityo ibyo nidushyirahamwe turwanya ubwoba n’icyaduteranya cyose bizatugeze ku ntsinzi ya Nyuma.
Imana irinde u Rwanda n’Abanyarwanda
Bikorewe i Paris mu Bufaransa, ku ya 06 Mata 2017
Umunyabanga Mukuru wa IBUKABOSE-RENGERABOSE
NSHIMIYIMANA EMERY