Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

HAGURUKA MWANA WANJYE
 
Umuvugo wa Dr Augustin Gasarasi ahereye ku

Mudatenguha TFR, nongeye kugusuhuza nkugezaho iyi nyandiko yanjye. Kumva ukuntu Uburenganzira bwo gutanga igitekerezo bukomeje guhonyangwa mu Rwanda, binteye kugusaba gusangiza Abasomyi banyu gufataniliza hamwe kurwanya igitugu twivuye inyuma, ngira nti:

Mwana wanjye mfura yanjye
Jye umenya guhaguruka wemye
Kuko uli mwene Rubanda
Nkingi y’igihugu cyose
Soko y’umuco nyarwanda
Kuko utaliho, nta Rwanda.

Ujye werura uterure urate
Rugoli isuka ya twese
Rukangara-mishike
Rushoka- bishanga
Rwa Mudatsimburwa
Udateshuka ku ngingo
Iyo agambiriye intego.

Uterure iby'inka yacu
Ivuruganya mu nkongoro
Maze usingize Umworozi
Wayemeye mu rwuli
Rutohagiye.

Nukebuka Umubumbyi
Wibuke ya nkono iteka
Ko uyikozemo ntashye
Ashyekerwa kuyikunda
Akanikundira iryo bondo
Lidatera ijabo ryonyine.

Hamwe twese tukivuka
Twali ingangare
Ingamburuza-mihigo
Ya Rwema
Icyo twiyemeje ntituviilira.

Duhaguruke dutsimbure igitugu
Tukivutse ubukana
Tugishore inkungugu
Tugishushubikanye
Tugisige ali igisenzegeli,
Bene Rwema tugende twemaraye.

Abahungu batuvuge imyato
Abakobwa baturate ingendo
Abahanga baturilimbe ubukaaka.

Tugende twemye
Tuli bene Mugabumwe
Turwanira ishyaka
Ryo kwishyira no kwizana
Mu gihugu cyatubyaye.

Aho twakonze ishyamba
Tuhakeba amasambu
Tuhashinga ibikingi
Tuhakwiza amahunge
Tuhahinga ibishyimbo
Tuhatera imyaka yose.

Tuhita u Rwanda rwacu
Twakuye kuli Gihanga
Na Rurema –bintu
Twarahiriye gutunga
Tuhatungisha amaboko yacu
Tuhashyira imbaraga zacu

Ngo u Rwanda turusigasire
Turulinde ibyonnyi byose
Mpaka kurupfira
Turwanira Amahoro
Ubumwe n’Ubwigenge.

Dr A.Gasarasi 170310

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article