Rwanda : Pasteur Rutayisire yamaganye ababyeyi babuza banana babo gushyingiranwa n'abo badahuje ubwoko.
/http%3A%2F%2Fwww.umuseke.rw%2Fwp-content%2Fuploads%2F2016%2F04%2Faitel.png)
Past. Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw'abana ngo ntibahuje ubwoko
Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw'abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w'amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye. Igiterane cyabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura kiswe ISANAMITIMA, cyateguwe n'abantu batandukanye b'abanyamasengesho [...]
COMMENTS
Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w’amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye.
Rev. Past Rutayisire Antoine
Igiterane cyabere
batesi
April 22, 2016 at 5:28 pm
Ababyeyi banga ko abana babo bashyingiranwa n’abo badahuje ubwoko bagomba gufatirwa ibihano ku buryo bw’intangarugero, kuko iyo migirire yabo yimakaza amacakubiri hagati y’abana b’u Rwanda. Iyo migirire y’ayo babyeyi birunvikana ko isubiza inyuma kandi ibangamira imbaraga zose zishyirwa muri gahunda zigamije ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Biratangaje cyane kandi birababaje kubona ko abatutsi bamwe muri iki gihe batemera gushyingira mu miryango y’abahutu, kimwe n’uko abahutu bamwe batemera gushyingira mu miryango y’abatutsi.
N’ubwo mu irangamuntu ikibazo cy’ubwoko kitarangwamo, ariko usanga hano mu Rwanda bamwe bakubwira bati hariya ni mu bahutu ntabwo twashyingirayo, abandi bati hariya ni mu batutsi ntitwashyingirayo, ese ubwo babimenya bate?? Ibi bivuze ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda nubwo kitavugwa ku munwa ariko mu mitima y’abantu kirimo. Kukirwanya rero birumvikana ko ari urugendo rurerure twese tugomba gufatanya.
Ngirente
April 23, 2016 at 4:49 pm
Uzambalize uwazanye gahunda ya Ndumunyarwanda aho basaba abana gusabaimbabazi kucyaha batakoze.
Kakenke
April 22, 2016 at 5:59 pm
Murakaza neza mu Rwanda, ngo uriya afite ibizuru ngo uriya ninterahamwe..ngaho ra.
Safi
April 23, 2016 at 8:19 am
Reverend pasteur, nutareka gukomeza kwigisha abantu kureka ivangura, cyane cyane mu guhana abageni hagati y’abahutu n’abatutsi, hari abanyabubasha badashaka kubyumva bazagukuraho amaboko. Ubwo rero ni uguhitamo hagati y’ibintu bibiri: Kubireka ukiberaho neza mu mwanya w’itorero urimo, yenda mu myaka iri imbere ukazaba na Bishop, cyangwa gukomeza guhanura bikazakugendekera uko byagendekeraga abandi bahanuzi. Umukuru muri bo ni Yezu kandi uko bamugenje nawe urabizi.
Miranda
April 23, 2016 at 10:10 am
Sha societe-nyarwanda murayicanga umuntu akabura icyo atora n’icyo areka pe ! Ejo hashize i Murambi Leta (mu ijwi ry’uhagarirye CNLG) yarimo itwigisha uburyo Gitera, Kayibanda na Habyarimana (ushatse wongereho na Sindikubwabo) bigishije abahutu kwanga abatutsi, aribyo byaje kuvamo jenoside (1958~1994). None wowe pasteri uyu munsi urimo kutwigisha ko ngo abatutsi n’abahutu ngo bagomba gushyingirana.
None se baretse kwangana ? Ni hehe kandi ryari, byemejwe ko aba bantu Leta ivuga bigishijwe kwanga abatutsi, urwo rwango baruretse, rwabashizemo cg ko batakiriho ? Ikindi kuki unyuranya na Leta mu mvugo, niba koko gushyingirana ari ikibazo cg umuti, kuki Leta itari yakivugaho mu ruhame cg ngo igishyire mu mategeko yayo ?
Ese ubundi abo bantu uvuga bo mu moko yombi bifuza bashyingiranwa bikanga bangana iki, ko ushobora no gusanga nta n’abahari cg ari mbarwa ? Rwose muraducanga mukabya.
Butare
April 23, 2016 at 11:53 am
Kuva 1958-1994 na mbere yaho abanyarwanda abahutu n’abatutsi barashyigiranye.Kandi benshi barabyirutse baracyariho, niba bitakiriho nukuvugako leta ifite politiki ivangura kuko iki kibazo nticyagombye kubaho nyuma yimyaka irenga 20.
Ishimwe
April 23, 2016 at 12:46 pm
Pasteri akoze neza umurimo we wo kwigisha uko Imana yabimutumye. Abadashaka kumwumva ubwo nibiyemeze kwirahuriraho amakara, ibyo birabareba.
Safi
April 23, 2016 at 3:18 pm
Miranda, Pasteur ibyo avuga arabizi, kuko abenshi bashaka kurushinga iyo ari abakristu beza, bakunze kubibwira Pasteur wabo cyangwa Padiri mbere yo kubimenyesha ababyeyi. Nyuma rero umwe muri bo akagaruka kumubwira ati ya gahunda ntikibaye, famille y’umusore cyangwa y’umukobwa yabyanze, n’inyigisho mwari mwaratugeneye nimuzihagarike. Ngayo nguko.
Kageyo
April 23, 2016 at 12:31 pm
Uyu Pasteri urabonako nawe avanze.
Ihorere Rwanda
April 23, 2016 at 3:56 pm
Havanze wowe sha.
Hadassa
April 23, 2016 at 3:27 pm
Kwigisha no kubwiriza ni Impano, gusobanura no gusobanukirwa ni ubumenyi.Ikibazo cy amoko ni Imana izakirangiriza izayikurira mu mitima y abanyarwanda! Benshi barabyigisha ariko umubwiye ngo ashake cg ashyingire uwo badahuje ubwoko nubwo ari Imana yaba ivuze yabanza kureba imirari no kwoyiriza iminsi 40!!Imana idutabare
neza
April 23, 2016 at 7:27 pm
Ese ababyeyi bahurira he n’ugushyingirwa kw’ababo? Ariko kubera ko ugushyingirwa kuba mu rwego rw’ubucuti hagati y’abantu 2, ababyeyi bararengana. Mwebwe abanyu muracyabahitiramo abo bashyingiranwa? Ibyo ntibiheruka pastor aravanga ibyahise n’iby’ub
Ngiruwonsanga
April 23, 2016 at 8:12 pm
@Kageyo na Ihorere Rwanda
Pastor yaba avanze yaba atavanze. Mumenye ko ari Umunyarwanda kandi nicyo gikuru. Usibye ko nta na rimwe Abanyarwanda batashyingiranywe baturuka mu batutsi no mubahutu. Uvuga ngo byatangiye 1958 sinzi aho abikura. Byatangiye cyera juva ayo moko yombi yatura mu rwa Gasabo. Gusa ahubwo umwana ukomoka ku mugabo w’umututsi nyina ari umuhutukazi yitwaga Umututsi cg umwana ukomoka ku mugabo w’umuhutu nyina ari umututsikazi akitwa umuhutu kuko umuco wacu, umugabo niwe utanga ubwoko.
Ibindi mujyamo sinzi ibyi aribyo. Ngo aravanze ntamvange muge musobanura mukurikihe umuco niva mushaka kugumana ayo moko ariko nayo mumenye uko ateye. Mwe kuyobya abanyrwanda
kwizera
April 24, 2016 at 10:46 am
Ibyo pasteur avuga nibyo.iyaba ababyeyi bari bazi ko twese dukomoka kuri Data wa twese uri mu ijuru ntibabuza abana gushyingiranwa kd bose bakomoka hamwe.hari uwari wasoma amoko muri bibiliya cg colan?nuko rero ntayabaho ari ibihimbano by abantu. Kd ndababwiza ukuri ko umuntu ugendera mumoko atakwinjira mubwami bw ijuru keretse ahindutse kuko ntiyabona umwanya mu ijuru.abazabayo bazaba bahuje ntavangura iryo ariryo ryose