Impaka ku kibazo cy'amoko mu Rwanda. Bamwe bati nta amoko akibaho, abandi bati ahubwo ikibazo cy'amoko cyarushijeho gukomera nyuma ya 1994
Iki kibazo kimaze iminzi kigirwaho impaka kuli Facebook. Impaka zakuruwe n'uwiyita Gitera Alpha uzwi kuba ali umuvugizi w'ingoma ya prezida Kagame kuli Facebook. Ababizi neza bahamya ko ali umukozi mukuru wo muli prezidansi kandi ufite n'umwanya mukuru muli DMI.
Kubera ko akenshi inyandiko zo kuli Facebook zidakurikiza ingaramatika y'ikinyarwanda, tubasabye kutubabarira niba izi mpaka zigoranye kuzumva neza. Mutoremo ibyo mubona bigaragaza ukuri cyangwa ibinyoma bikunze gukoreshwa mu mpaka zigibwa ku kibazo cy'amoko. Ikindi kandi nuko mu mpaka izo alizo zose, bamwe - cyane cyane abakorera ubutegetsi - bashobora gushoza impaka bigiza nkana kugira ngo bumve akava mu bapinga Leta y'u Rwanda.
Reka dukurikire uko abajya impaka bagiye bahererekanya amagambo, nkuko tugezwaho inkuru na Ibukabose-Rengerabose.
________________________________________
IPFUNDO RY’UBUMWE NI “NDI UMUNYARWANDA”.
Niwimakaza “NDI UMUNYARWANDA” uzaba uciye ukubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose kuko icyo dupfana mbere na mbere kandi kiruta ibindi ni ubunyarwanda.
“Ndi umunyarwanda” ni ihuriro ritavangura rihuza buri munyarwanda wese, aha niho buri wese yicara akumva aguwe neza maze agatekereza neza icyo akora kimuteza imbere n’igihugu muri rusange.
Leta zabanje mbere zirengagije ko ubunyarwanda busangirwa ntihagire ucura undi maze kubera inda nini zagaragaje n’inyungu za bamwe zirenza amaso bwa bumwe zimika amacakubiri buri wese atangira kwishisha mugenzi we, ngiyo inzira mbi yanyuzwe kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyamara ariko umuti wavuguswe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ni ukuhira igiti gishibutse ku isoko tuvuga ariyo u Rwanda, turi abanyarwanda twugame twese muri “ndi umunyarwanda”, ntabwo imvura y’amahindu y’umwiryane izatugeraho.
Niwimakaza “ndi umunyarwanda” uzaba urinze abawe kwangara bandavura bihishahisha kuko bazaba babuze aho bihisha kandi indangagaciro zacu zidutoza kuba umwe mu gihugu tuvuka. Aho “ndi umunyarwanda” yaziye abanyarwanda twese turareshya, ntawe urusha undi agaciro mu gihugu, ntawe ushobora guhohoterwa kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, dufatwa neza mu mategeko ndetse habaho n’agatokozi ubutabera budutokora kimwe.
Muri “ndi umunyarwanda” turi abavandimwe, twimakaze icyo, twimure ikibi mu miryango tuvuka ariyo igize u Rwanda dukomeze imihigo twiyubakire u Rwanda dore ko twese turwisangamo.”NDI UMUNYARWANDA”.
Doris Uwase Kuko niwe mubaraho nubwicanyi gusa.uziko musetsa....NGO abandi bati kagome abandi NGO Hitler yewe mwarasaze si gusa...mbese ko muvuga abahutu nabatutsi abatwa bo bazaba abande??
Doris Uwase Uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye koko..uziko mwibagirwa vuba.Umuregwe uryana Nkizara koko
Nyampinga Dominah Cyeretse President wurwanda gute?
Doris Uwase We ntimumuvuge
Doris Uwase Kuko nabonye mumuvuga cyane.Niba ari urukundo mubifitiye??simbizi?
Doris Uwase ESE mubona ibibazo byose abanyarwanda bahuye nabyo ariwe wabiteye I don't t think soo .use your mind ....
Doris Uwase Nyamara muzasanga dupfa ubusa ahaaa reka mbihorere
Doris Uwase Cyokora njye icyo nzi nuko Genocide yabaye kandi yakorewe abatutsi kuko nibo bicaga gusa cyango ibyo mwitaga ibyitso banwe
Doris Uwase Ubuse mugiye guhakana ko interahamwe zitishe abantu gugera muri 90???ariko yee sha nuko ntawanyu wapfuye icyo gihe niyo mpamvu muvuga
Doris Uwase Ubu se kantano ibyo yavugiye kuri radio azabihakana raa ko namahanga abifite
Gitera Alpha Doris Uwase reka baze babihakane turebe, erega banditse amateka mabi bityo kuyasiba ntibiteze
Doris Uwase Suko se sha .erega baziko Aribo bazi kuvuga gusa.mwabonye igihe bahereye umuntu abihorera ntibakantere isesemi njye ubu nzajya mbabwira wana
Doris Uwase Yewe Nubwo nari muto byose ndabyibuka .mujye mureka injyegera zivuge sha. Erega nta nisoni bagira??ubu amahanga yemeje Genocide yakorewe abatutsi yaribeshye se ??
Doris Uwase Ivuzi vuzi ryo barizi kubi.buri wese aba yitana bamwana NGO njye njye .nanjye ni njye njye njyenyine.
Doris Uwase Kandi ibyo mvuga nabisubiramo Niba mbeshya ubwo Imana irabizi
Gitera Alpha muhagarare kigabo twiyubakire igihugu, amateka yaranze akahise kacu tuyuririreho tuziririze ibibi biyarimo ariko kandi ibyiza afite tubiteze imbere tubikomezanye
Mbonimana Revelien mbonimana reverien, duharanire ubumwe bwabanyarwanda. bizadufasha kubaha igihugu cyacu.
Johnson Twagirayezu Ndi umunyarwanda ni philosophie igamije gukuraho ubwoko hutu, twa, tutsi ikarema ubundi bwitwa genocidaires et rescapés kugirango umwana wumuhutu ajye ahora apfukamiye uw'umututsi amusaba imbabazi zicyaha atakoze ntazigere ashobora kubaza abahutu barimbuwe n'abatutsi aho bari!Iyi politique ngome izagira icyo igeraho aruko tutakiriho kuko nimbi kandi kuyitsindagira mubantu biragoye kuko abayigisha nibo bicanyi ruharwa batanihishira#LES TUEURS DE PREMIERS COUTEAUX!
Doris Uwase OK John we Niba abo uvuga batihishira wowe ubwo urihiahira se ra??hummm
Doris Uwase ESE ko abishe bishe kumugaragaro ubwo ubona bazabihakana ra
Doris Uwase Ugiye kuvuga se interahamwe zitishe .cyokora muzi nubwenge .ibyakozwe ibyakozwe habonaaa
Nyampinga Dominah Ubwose uragirango haraho agukinze #uwase we? ahubwo sinzi impamvu ukivugana nababantu pe sorry
Doris Uwase Yewe akari numutima gasesekara kumunywa koko
Burimijabo Dominique Ese kuki mwumva ko imvugo yanyu ariyo nziza#Nyampinga we
Nyampinga Dominah Urankumbuye #Dominique we
Doris Uwase Erega ntawera NGO de twese tugira amakosa ariko amakosa ararutanywa
Burimijabo Dominique Nakubazaga 2
Claire Marie Actually mu Rwanda nta bwoko burenze 1 buhari kuko by DEFINITION umuntu avuga ko adasangiye nundi ubwoko iyo nibura BADAHUJE URURIMI hamwe n UMUCO. So mu RWANDA Abanyarwanda Twese tuvuga ikinyarwanda, turangwa n umuco umwe. UMUNYARWANDA nibwo bwoko bukwiye kwitwa umunyarwanda uwo ariwe wese kuko ntakidutandukanya mu ndimi cg umuco nkuko tubibona mubindi bihugu. Kugezubu ntarurimi rwitwa Uruhutu, Urututsi Cg Urutwa tuzi mu mbonezamvugo cg mundimi zivugwa mu RWANDA, ntanumuco udasanzwe wihariye uranga Abatwa, Abatutsi Cg Abahutu. Twese dusangiye Umuco umwe ukubiye mundangagaciro zimwe twese duhuriyeho z' UBUPFURA na KIRAZIRA. Mubyukuri Scientificaly ntabwoko burenze 1 dufite mu RWANDA muzasome ibitabo bivuga kuri ETHNOLOGY muzasanga turi UBWOKO 1, twese turi ABANYARWANDA , tureke gukomeza kwimakaza izo NOMMENCLATURE za HUTU TUTSI TWA Abanyaburayi bazanye muri Africa bashaka kuturyanisha no kuturangaza maze babone uko basahura Africa, Kuyicururizamo, Kuyikoloniza no kuduca kumico myiza itandukanye,etc.
Doris Uwase Sha Claire nukuri Imana iguhe umugisha
Claire Marie Tuwusangire Cherie. Ibihe byiza Abanyarwanda mwese, mwese muri Abavandimwe bange, ijoro rihire kuri mwese, nahejo.
John Philpotsan Black claire Marie, Doris Uwase ntago murwanda hari ubwoko bumwe, aho uribeshye pe, kuba tuvuga ururimi rumwe, ntago bivuga ko turi ubwoko bumwe, naho kuvuga ngo byazanwe nabazungu bararengana rwose, umuzungu wambere yageze mu rwanda 1892, Oscar Baumann, yaje amoko ariho urugero ninkumugani uvuga ngo utumabahutu atums benshi numugani waciwe numwami witwaga Yuhi Mpazimaka, ]] nonese koko umuzungu niwe wazanye nuwo mugani? muri Anthropology, Culture itandukanye nubwoko, biranashoboka ko mwaba muri ubwoko bumwe ariko mufite indimi, zitandukanye ndetse mufite nimyemerere itandukanye, ntagitangaje, bonese Ms,#claire niba wumva turi abanyarwanda nta bwoko buhari, ariko bikaba bizwi hano murwanda ko genocide yakorewe abatutsi? ese ntago ujya wumva bamwe bakoresha ijambo ngo Runaka ntago yarari mubahigwaga, abashatse kuvuga ko atari umututsi, kukise genocide batayise iyabanyarwanda kdi tuziko abatwa, abatutsi,abahutu, bose binshwe muri biriya bihe? nonese kuki Habaho FARG byitwako ifasha abacitse kwicumu batishoboye, niba ntabwoko buhari kuki batavuze bati abarokotse bose bafashwe ariko hakajyaho ibyabatutsi gusa, ese kuki muri AERG habamo ibice 2, membres fondateur igizwe nabatutsi batavangiye ndetse nikindi gice gisanzwe, kigizwe nabose kuki bategerezako amabanga avugirwa muricyo gice? ibyo kuvuga ngo namoko ahari sibyo arahari ahubwo kubihisha nibyo bihatse byinshi, ubuse kuki twe b 3, byatunaniye kubana za Cameron bafite 80? abatutsi barinshwe bicwa ninterahamwe nkuko abahutu binshwe ninkotanyi, ushaka guhindura amateka niwe kibazo
Doris Uwase John we njye nabajije ikibazo ntimwasubije ??nagize nti muntambara guhera uri 90 kugeza muri 94 interahamwe ntizicaga??
Doris Uwase Subiza??
Lorenzo Liang Rwego yasinziriye Jhn ,ariko zaricaga za Kibirira,bugesera ...n,ahandi
Doris Uwase John akamogi namufasha Noneho cyango wasanga arimo gutara amakuru yo mwishamba .....hihihihi ariko yee egoko rero mama wee ni range pe
Doris Uwase John we kanguka sha tuganire ??akamogi uzaba ukanywa ejo.
John Philpotsan Black @[0:[1:Doris Uwase] nibyo koko interahamwe zaricaga, ariko tubanze tumenye zicaga zite, intambara ijya gutera hagati yurwanda na uganda habaye amasezerano yimigenderanire, icyo gihe nibwo ama bus, yavaga uganda akaza kigali-kampala, Fpr/Rpa, yari yaratoje insoresore nizo zazaga muri ayo mamodoka, byagiye kugera 1990, igihugu cyuzuyemo abo basore, bamwe bakajya kwaka akazi mungo zabayobozi, bavamo abazamu, nabandi noneho abakobwabo bakigira indaya bakajya kuraya mubasirikare bakuru nabo murwego rwa politic, ibyo sibyari bibi kuko zari zimwe muri strategies zintambara, ariko ibyaje kuba bibi, Fpr yaje kohereza abo yitaga aba technicien bacengera, mu nterahamwe, ariko bafite gahunda yo gukongeza mubwicanyi ngo babugereke kuri leta, nibwo abo bakomando bafashe gahunda yo kujya bajya kudusozi turiho abatutsi bakica bakabishyira kuri leta, za bigogwe, barishe, kibirira nuko nahandi, ariko bakabikora ba provoka ngo abanyarwanda bicane, fpr ikomeza kwica zabyumba, na Ruhengeri musumburitsa abanyarwanda, aho muri 1990,91,92, inkotanyi zazaga zikarimbura umuryango wabahutu, bakawica muburyo buteye ubwoba ibyo byaje kuringa mwamwe batangira kwihorera, kubatutsi ariko iyo urebye utayobowe namaranga mutima inkotanyi nizo zatangiye kwica abanyarwanda,
John Philpotsan Black #Doris burya jya wiyubaha kdi wubahe nabandi ubuse ibyurumogi ubizanye ute?
Doris Uwase Haaa John we ntubonase ko wasubije nagirango usubize
.anyway tugarutse kubyo muvuze.strategies zintambara.OK nonese ko byari strategies zintambara .Nyakwigendera Habyara ntiyafunganga abantu NGO nibyitso??abiswe babaziza kuba ibyitso nibangahe se??wababwira??Niba se mwari muziko izo ari strategies zintambara.kucyi interahamwe zatemye abana burwanda??NGO nuko Habyara apfuye??Nuko nawe yari byararangiye kurema urwango mubaturage burwanda???ariko Uzi propaganda bakoreraga kumaradio.uribuka bikindi aririmba....sinzi Niba wibuka indirimbo yabaye iyambere mwirushanwa NGO Abantu bangana ntacyo hapfuye kandi Bose bararemwe NGO ninde wabwira umuntu ukoze mucyuma cyango ikiti cyango ibuye???urabyibuka??imishikirano se yabaye yo uyivugaho iki??Erega iyo Habyara aza kwemera imishikirano nta intambara yari kuba.Njye mbona ibyabaye byose nawe yarabigizemo uruhari umbabarire Ukuri kuraryana ariko guca muziko nti gushye.
Uwamahoro Diane Doris ,urakikira ukuri ukuzi none ko Habyarimana yari yasinye amasezerano ko bagabana ubutegetsi none kubera iki FPR yahisemo kumwica? kandi ntabwo ari Bikindi waririmbye ngo abantu bangana ntacyo bapfuye kd bose bararemwe iyo ndirimbo niya Durumurali avuka Nyamyumba ,kuki FPR ibonye Habyarimana yishwe bayisabye guhagarika intambara kuko babonaga harapfa abantu benshi kagame akavuga ati ntiwabona umureti utabanje kumena amagi.Genocide none yayigize business.ubu noneho ibyo yakoze mu Rwanda bikamuhira arashaka no. kubikora mu Burundi ariko ikinyoma icyicaraho rimwe ntabwo ucyicaraho kabiri.
Doris Uwase Naho kubwirango niyubahe .ndiyubaha pee.ariko nanga abantu bavuga ibinyoma.Erega twe twari bato ariko twari tuzi ubwenge ikindi natwe turasoma .ntago turi injiji nkuko mubicyeka loin de la.
Doris Uwase Reka nkwibire ibanga.Kami kamuntu numutima we.urumva
Ibyo byose mubivuze ubu.cyera mugishaka gutegeka ko mutabivugaga se??ahubwo muvuge muti amahanga yabonye ibyo mukora arabagayaaa.Mureke kubeshyera Nyakubahwa bwana President Kagame
Doris Uwase Ariko Kagame yagorwa wee .Ntacyo tu .icyonzi nikimwe simwe mwamushiziho ntanubwo arimwe muzamukuraho.Uriya mubona arizwe nuwiteka .mwavuga mutavuga tout Sera nul et sans effet
Doris Uwase Kandi muzabibona.reka mbareke nzaba ndeba amaherezo yanyu .tout se paie d ici bas
Claire Marie John Philpotsan Black, ntakindi gitandukanya ubwoko runaka n ubundi usibye kuba butandukaniye k Ururimi n'umuco. Uko niko Science yabyerekanye n impuguke zitandukanye zabikozeho ubushakashatsi.
Ntaho Science ivuga ko abantu baba basangiye ubwoko kandi batumvikana m ururimi. NTIBIBAHO.
Ibyo bya Hutu TWA Tutsi byazanywe n Abanyaburayi, amateka n ibitabo birahari bibisobanura a b c, uziko ari nabo bazanye amarangamuntu yanditsemo ayo moko, yagize uruhare rukomeye muguca ubumwe bwarangaga Abanyarwanda.
Ibyizo Associations uvuga za ARG n izindi, buri Association habaho impamvu ishingwa ikagira n imikorere yayo, Constitution yayo ikubahirizwa...!
Ibyo byose n ingaruka ziyo miryane n urwikekwe Abazungu bazanye mu Rwanda, ariko TWESE nitumara gusobanukirwa ko turi Abanyarwanda nibyo byose bizagenda bihinduka gahoro gahoro. Its a a PROCESS TWESE tugomba gushyigikira no kugiramo uruhare bityo iyo VIRUS y' amacakubiri tuyishakire URUKINGO rwa burundu nibura Generations zivuka ubu zizabe nzima zizabeho nta virus bavukanye bityo bazagire uruhare runini mugihindura u Rwanda Paradizo TWESE twifuza, bose biyumvako ari Abanyarwanda gusa, ari bamwe ntarwikekwe ntamiryane ukundi.
Doris Uwase Claire Marie uri umunyabwenge kabisa
Gitera Alpha inzira abanyarwanda twatangiye yo kunga ubumwe tuyikomeze, nibyo shingiro ry'amajyambere
Kmaliza Gizzo iyi nzira ninayo yonyine izatugeza ku iterambere kandi abanyarwanda ubona barahisemo neza
John Philpotsan Black Doris Uwase, claire Maria ndabashimira kubitekerezo byanyu, nibura mwatanze ibitekerezo mumahoro, nibyo koko abazungu nibo bazanye amarangamuntu, banashyiramo ubwoko you are right, ariko sinemerwnya namwe ko aribo bazanye amoko kuko yahozeho, kuva nakera nakare, urwanda twatangiye kubaho 1091, mbere hariho uduce twari tuyoboye nabo twitaga patriarch chmtc aho iyo miryango yabanaga mumahoro, abo twits abahinza, ikibazo cyabahutu nabatutsi, abazongo baragisanze, benshi babeshyako yari social class ariko sibyo, abavugako umuntu warufite inka nyinshi yitwaga umututsi,ibi nibinyoma, kuko hari abahutu bari batunze inka nyinshi ariko bakomeje kuba abahutu,kimwe nuko hari abatutsi benshi bari badafite nimwr ariko bakomeza kwitwa bo, urugero ni Rukara Rwabishingwe yarafite inka zirenga 1000, ariko yakomeje kuba umuhutu, ntago ubwiyunge buzava mukubeshyanya, nonese niba ntabwoko bubaho kuki harihi genocide yakorewe ubwoko bwabstutsi? yarikuba se ubwo bwoko budahari?
Gitera Alpha John Philpotsan Black ndabona ushobora kuba wagaruye ubwenge reka nkubwire ibi nabyo ubimenye. Kuba ikintu cyarigeze kubaho ntibigomba kuririrwaho ngo kigire agaciro ubu ( dore ko na mbere ntako byari bifite). none amateka amaze iki? kuvuga ko ubwoko bwabayeho si ikibazo ahubwo ni uko bwakoreshwejwe, ntabwo kuvuga ko bahayeho Jenoside yakorewe abatutsi bizasibangana, ntibizasibangana ko abahutu aribo bayikoze, ubwo rero si na ngombwa ko ibintu byose abantu babyumva kimwe ariko niba ushaka guhembera ayo macakubiri y'ibyahise urarye uri menge kuko ibizakubaho uzabyirengera
Doris Uwase John we njye muracanga nkabura icyo mvuga rwose anyway njye ndumungarwanda ndi numubiligi urumva .ibyo tubyihorere kuko abantu nkawe ntawahindura ugiye kumere nko muri Amerika Obama ajya kubutegetsi haaa Uzi ibyo navuze??ariko ntibyamubujije gutegeka kuko byari byarahanuwe.nibyaye murwagasabo nabyo byari byarahanuwe .soo tutarinze kujya kure WABA umuhutu WABA umututsi WABA umutwa .icyo nzi ufite nationality zabanyarwanda ntago ufite uyumuhutu cyango umututsi cyango umutwa.Murakoze.
END