Umuhungu w'uwahoze ali ministre Joe Habineza yavuze ko inyeshyamba zitali zikwiye kuyobora u Rwanda
Jean Michel Habineza umuhungu wa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko yavugiye ijambo muri Amerika ritarakiriwe neza n’abatari bake. Iri jambo akaba yararivugiye mu biganiro mpa i Debate nk’uko tubikesha igihe.com.
Ubwo yari mu biganiro mpaka biherutse gutangirwa muri Kaminuza ya Lutheran muri Leta ya California byateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza uri kumwe n’urundi rubyiruko rwaturutse mu Rwanda yagize ati “Ndibaza ko ari ingenzi guha ubumenyi bwa ngombwa igisekuru kizaza bwazagifasha kwinjira mu kazi bugahindura imiyoborere.”
Yakomeje avuga ko benshi mu bayobozi b’igihugu mu Rwanda badafite ubumenyi buhagije mu bya Politike kuko bagiye ku butegetsi ku ngufu, ati “Bitekerezeho, umuntu ava ku rugamba mu ishyamba umunsi umwe ukurikiyeho akaba Perezida.”
Uburyo aya magambo ya Jean Michel Habineza yakiriwe ntabwo bwatinze kwigaragaza kuko mu kanya nk’ako guhumbya bamwe batangiye kuyanengera bikomeye kuri Twitter na Facebook, bamugaragariza ko mu byo yavuze yirengagije byinshi.
Ikinyamakuru Igihe kivuga ko mu bamunenze hari benshi bagarutse ku byo yirengagije nko kuba hari igice kimwe cy’abanyarwanda bari barahejwe, barahindutse impunzi nyuma yo kumeneshwa mu gihugu.