Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo kw’ifatwa rya jenerali Karenzi Karake watawe muli yombi mu Bwongereza taliki ya 22/6/2015 aregwa kuba yaragize uruhari muli jenoside yakorewe abahutu

**************************

Ejo ku cyumweru taliki ya 22/6/2015, umuyobozi mukuru wa maneko za Kagame jenerali Karenzi Karake yatawe muli yombi na polisi y'Ubwongereza hakulikijwe ko ubucamanza bwo muli Espagne bwabisabye kubera ibyaha byinshi akulikiranwaho muli icyo gihugu, birimo ko yanakoze jenoside mu Rwanda no muli Zaïre/RDC mw'itsembabwoko ryakorewe abahutu muli  1994, 1996, 1997 na nyuma yaho. Karenzi Karake kandi aregwa kuba yarishe abenegihugu ba Espagne mu ntambara yo mu Rwanda.

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Kagame, Igihe.com na New Times n'ibindi byatangaje ifatwa rya jenerali Karenzi Karake, aliko zikirinda kuvuga ko yafatiwe kuba yarakoze icyaha ubucamanza bwa Espaigne bwise JENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU MU RWANDA NO KU BUTAKA BWA RDC.

Mu minsi itaha, ntibikadutangaze abitwa ba Jean-François Dupaquier, Alain Gauthier, Jean-Pierre Chrétien, Dominique Sopo, associations Survie na Ibuka, Alain Destexthe, Bernard Maingain, n'abandi bahanga bazobereye mu gutekinika amategeko n'itangaza makuru, ntibikadutangaze nitwumva ngo bareze ubucamanza bwa Espagne n'Ubwongereza gupfobya jenoside y'abatutsi. 

Ku ruhande rwacu muli IBUKABOSE-RENGERABOSE, turashimira byimazeyo ubucamanza bwa Espagne n'Ubwongereza kuba bwariyemeje kuvuga ukuli tutahwemye guharanira kuva imyaka myinshi. Uko kuli guca mu ziko ntigushye tugukomeyeho tutitaye ku bikorwa by’iterabwoba tudasiba kugirirwa.

Umuvugizi wa IBUKABOSE-RENGERABOSE, Ambassaderi Yohani Mariya Vianney Ndagijimana yasebejwe kenshi mu binyamakuru bya Association Survie na Africarabia ya JF Dupaquier, ibi bikaba byarakuruye imanza mu nkiko zo mu Bufransa bamurega ibinyoma nto arapfobya jenoside y'abatutsi kubera ko arega FPR-Inkotanyi na prezida Kagame jenoside n'itsembabantu mu Rwanda no muli Zaïre/Congo. None amahanga nayo ageze igihe cyo kwemera UKURI. Ifatwa rya jenerali Karenzi Karake rirabigaragaje.

Umuhanzi Koffi Olumide yaravuze ati "ikinyoma kizamukira iyabusamo muli ascenseur, naho ukuri kugafata inzira ya escaliers, nyamara ntibikubuza kugera iyo kujya." 

Niyo Abongereza bageraho bakarekura jenerali Karake kubera politike na diplomasi y'igihugu cyabo gisanzwe gishyigikira ingoma ya Paul Kagame mu bibi byose yakoze, ntacyo bizahinduraho mu mateka y'ubwicanyi kirimbuzi bwabaye mu Rwanda no muli RDC bwakozwe n'ababisha banyuranye, Inkotanyi n'Interahamwe.

Abicanyi bakomoka mu miryango y'Inkotanyi n'Interahamwe, n'abo bafatanyije, nibo bayogoje u Rwanda, ni impanga zonse ibere rimwe ry'ubwicanyi n'itsembabantu. 

IBUKABOSE-RENGERABOSE yemera ko mu miryango y'Interahamwe n'Inkotanyi, harimo abantu benshi batagize uruhari mw'itsembabwoko.

Abenshi mu bakekwaho kuba baragize uruhari muli jenoside y’abatutsi barafashwe barahanwa. Igihe kirageze ngo abakoze jenoside y’abahutu nabo bafatwe bahanwe, kugira ngo bagenzi babo barengana bavanweho icyasha cya jenoside cyabatewe mu gahanga. 

IBUKABOSE-RENGERABOSE izakomeza guharanira ko inzirakarengane z'abatutsi n'abahutu zazize jenoside n'ibindi byaha by'itsembabantu, zifatwa kimwe kandi zikubahwa kimwe. Niyo mpamvu abicanyi bose nabo bagomba gufatwa kimwe. Baba abahutu cyangwa abatutsi, interahamwe cyangwa inkotanyi. 

IBUKABOSE-RENGERABOSE ishyigikiye ko jenerali Karenzi Karake yohererezwa vuba ubucamanza bwa Espagne kugira ngo yisobanure ku byaha bikomeye aregwa, abo yahekuye babashe guhumeka no kugira amahoro.

Ubumwe, amahoro n'ubwiyunge ntibizashoboka igihe u Rwanda ruzaba rutarangwa n'UBUTABERA bushingiye kw'ihame ryuko abanyarwanda bose bareshya imbere y'Imana n'imbere y'amategeko y'Urwababyaye.

Bikorewe i Paris mu Bufransa, taliki ya 23/6/2015

IBUKABOSE-RENGERABOSE - MÉMOIRE ET JUSTICE POUR TOUS

 

Ibisobanuro ku buryo FPR yakoze jenoside y'abahutu 

http://www.france-rwanda.info/2014/11/fpr-inkotanyi-ntiyigeze-itabara-abatutsi-ahubwo-yishe-abahutu-n-abatutsi-benshi-capt-sano-theogene.html

Articles sur ce sujet

http://www.bbc.com/afrique/region/2015/06/150622_rwanda_arrestation​

http://m.rfi.fr/afrique/20150623-rwanda-karenzi-karake-londres-foreign-office-espagne-interpol-kagame/

 

ITANGAZO RYA IBUKABOSE-RENGERABOSE KW'IFATWA RYA JENERALI KARENZI KARAKE
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
Abanyarwanda n'abanyarwandakazi duhagurike hamwe twamagane ibikorwa biteyo isoni byo kwivugana abanyarwanda n'abanyarwandakazi bazira ubusa kubera ubutegetsi bw'agatsiko kariho gakomeza gushaka inyungu zako kugirango gakomeze gategeke kandi tuzi neza ko kadafite ubushobozi baheshwa n'abaturage gutegeka!! Twese tuzi uko kagame na FPR bageze k'ubutegetsi bivuganye abanyarwanda benshi bo mungero zose!! Inzira ni ndende aliko tuzabigeraho kuko ubutegetsi ari ubw'abaturage!! Abanyarwanda twihane twanga ubutegetsi budatinya kwivuga abanyarwanda aho bari hose!! Harakabaho ubutegetsi bw"abaturage bushyizweho n'abaturage!!
L
Urakoze Emmanuel. Ibyo uvuga turabishyigikiye. Ahubwo twakwibaza uko tuzabigeraho. Tukiha uburyo bwo kubikorana ubwenge n'urukundo rw'abanyarwanda, turwanya ivangura iryo aliryo ryose.