Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Ibukabose Rengerabose

INZEGO Z'UBUYOBOZI BWA GISIVILE N'IZ'INGABO Z'IGIHUGU ZIGOMBA KUVUGURURWA BYIHUTIRWA KUGIRA NGO ABANYARWANDA B'AMOKO YOSE N'UTURERE TWOSE BAZIBONEMO NTA VANGURA IRYO ARIRYO RYOSE
Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka ya opposition barasaba ko mu gihe kitarenze igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’i 2016, ni ukuvuga hasigaye byibura umwaka umwe ngo amatora ya prezida wa Republika yo mu 2017 abe, hatangira inama mpuza-mashyaka na sosiyete sivile, abayobozi b’amadini, n’abantu b’inararibonye bazwiho ubutabera n’ubwigenge, kugira ngo bigire hamwe imiterere mishya y’inzego z’ubutegetsi Abanyarwanda bibonamo batishishana, nt’abahozwa ku nkeke y’ibyaha byakozwe na bamwe mubo bahuje ubwoko cyangwa akarere, bityo u Rwanda rugasezerera burundu itotezwa rishingiye ku bitekerezo bya politike, ivangura-moko n’ivangura-turere, n’ibindi byose byagiye bituma amaraso menshi y’inzirakarengane ameneka mu gihugu cyacu.

Inzego zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda zigomba guhindura isura, zigahumuriza rubanda aho kubahoza ku nkeke no kubica umusubizo. Niyo mpamvu hagomba kwigwa byihutirwa ibyakorwa kugira ngo ingabo z’igihugu, polisi n’izindi nzego zose zishinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu, ntizikomeze kuba ingabo z’ishyaka riri ku butegetsi nk’uko bimeze kuri uyu munsi.

Nk’uko byateganywaga n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono Arusha kw’italiki ya 4 Kanama 1993, inzego z’ubutegetsi muli rusange, zaba iza gisivile cyangwa iza gisilikari na polisi, zigomba kuba ishusho ry’u Rwanda, zikaba intabera,zigahurirwamo n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose, ibitsina byose, n’uturere twose, bityo rubanda bakazibonamo, bakarushaho kuzizera.

(Inama y a sosie te Sicile n'amashyaka y a opposition yabereye i Paris kuwa 2/6/2015)

http://www.france-rwanda.info/2015/05/amashyirahamwe-ya-sosiyete-sivile-n-amashyaka-ya-opposition-nyarwanda-akorera-mu-buhungiro-aramagana-manda-ya-gatatu-ya-prezida-paul

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article