RWANDA : ABANYAPOLITIKE N'ABANDI BOSE BARI MU BUROKO KUBERA IBITEKEREZO BYABO BAGOMBA GUFUNGURWA MU MAGURU MASHYA
Demokarasi ntishobora gushinga imizi mu gihe abatavuga rumwe na perezida Paul Kagame baborera mu buroko, cyangwa bakicwa. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yongeye gusaba Perezida Paul Kagame na Leta ayobora gufungura mu maguru mashya abanyapolitike, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari mu buroko, bazira gusa ibitekerezo byabo.
(Inama y a sosie te Sicile n'amashyaka y a opposition yabereye i Paris kuwa 2/6/2015)