Umuririmbyi Teta Diane ageze he mu buhanzi?
Haryoha ibisubiwemo. Twongere twumve akaririmbo-mbyino keza ka Teta Diane yamamaza ubumwe n'ubwiyunge
"Twegerane mbabwire,
Icyo nsaba jyewe ni umuryango,
Bene kanyarwanda tuli umwe,
Hoshi mureke kwitana rubanda,
Mumpe akanya gatoya,
Mutege amatwi mbahuze naje,
Mwirengagize ubwo buto bwanjye,
Igikuru mbaha ni impanuro
****************
Intero
Ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh,
****************
Rwanda ko wali nziza,
Abo bawe batatu ubahuza,
Basangiye ibere n'ibanga,
Umurage ali umwe bikabahaza,
Biratinda uwakane araza,
Ntiyabishima biramuhanda,
Nibwo aduhenze tumena ibanga,
Atubera umuhanga wo kudutanya, iyeeeee
****************
Intero
Ayeaa yeee hora Rwanda naje,
Yeee hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehehehh,
****************
Data yajyaga ambwira ko umwana wariye atinda kwiba,
Ko urwatubyaye ntacyo rutwima,
Uyu mururumba ntukaturange, yeyeeee
Munyemerere mbahanure,
Icyo dupfana kiruta icyo dupfa,
Gira neza uzabiturwa,
Kandi nugira nabi bizakugora,
****************
Intero
Iyeeeh, ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh,