IMPUNGENGE Z'UMUSORE RAMADHAN NSENGIYUMVA KU KAZAZEJO MU RWANDA
Abatabizi bicwa no kutabimenya (Murayi Ildephonse alias Nikozitambirwa).
Mubo Nikozitambirwa acira umugani, n'uyu musore Nsengiyumva Ramadhan alimo. Twumve imbyino atera yamamaza abicanyi batumazeho ababyeyi, abavandimwe n'urubyaro. Impungenge ze zishobora kuba zifite ishingiro, aliko umuti atanga ni uw'ibigwari byifata nka cya kinyoni bita autruche kibona cyugarijwe kigapfunda umutwe ikuzimu. Niba Kagame atinya ko navaho hazaba imvururu, nuko imyaka yose amaze ku butegetsi yabayeimpfabusa. Umuti ni uguhindura imiterere y'ubutegetsi n'imibanire hagati y'abanyarwanda si ugukomeza kubagaruza umuheto.
TFR
"Mfite impungenge" Rwanda-2017
Ikiganiro ku matora y'umukuru w'igihugu ategagnyijwe mu Rwanda muri 2017 mwateguriwe na Karirima A.Ngarambe IGIHE mu Bubiligi