Itohoza rya IBUKABOSE : priorités za opposition na société civile nyarwanda
SONDAGE IBUKABOSE
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wishimiye kubagezaho ITOHOZA (sondage) ku kibazo gikurikira : "Ni iki cyihutirwa (priorité) abagize amashyaka ya opposition na société civile bagombye gushyira imbere no gufatanya kugira ngo babone umusaruro ufatika?"
Kanda kw'ipfundo uhisemo muli aya ane akulikira kugira ngo utoranye, cyangwa ujye kuli https://fr.surveymonkey.com/s/MMSTKRG. Iri tohoza ni anonyme, bivuga ko izina ry'utoye ritagaragara. Icya ngombwa ni icyifuzo atanze. Igisubizo kigomba kuba kimwe rukumbi kuli buli wese wemeye gutanga icyifuzo. Asanze yibeshye, ashobora kugihindura kugeza igihe atoranyije burundu.
- Guharanira ifungurwa ry'abanyapolitike bafungiwe akamama
- Gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke espace politique/political space ibemerera gutanga ibitekerezo byabo batishisha
- Ubumwe no guhuriza hamwe ingufu hamwe kugira ngo bavaneho ingoma y'igitugu
- Gukomeza gukora nkuko bimeze ubu, bya nyamwigendaho kuko alibyo biranga demokrasi n'ubwigenge
Merci pour votre participation.