Comments z'abasomyi ku nyandiko "Amahane n'amakimbirane hagati..."
Inyandiko ya Bwana Jean Musafiri (sé).
Muraho mwese Bavandimwe?
Mugihe mu Rwanda rwacu abantu bazimira buri munsi imirambo yabo igahiginguka muri lac Rweru mu mifuka y'amagunira iboshye, abanyamashyaka bo mubuhungiro bo bariho baracagagurana muri Nduga-Kiga iteye iseseme!!! Ejo haziyongeraho Hutu, Tutsi na Hutsi. Ese aho siwo muvumo abakurambere bavuze kuva kera??? Umuti ni uwuhe mu gihe mu Rwanda Système ya FPR iriho ita ibipande, inzego z'ubutegetsi ziriho zisenyuka, abaturage bibaza ejo nzamerante??? Hakorwa iki amazi atararenga inkombe? Ni akumiro. Twibuke ko ubufatanye nyabwo ari ingufu zikomeye "L'UNION FAIT LA FORCE". Mugire amahoro y'Imana.
Jean Musafiri (sé).
Inyandiko ya Bwana Mbuga
Ibi bili kuba mu mashyaka ali mu buhungiro ni isomo likomeye ku banyarwanda bifuza kugira uruhare mu mpinduka zili imbere.
Abenshi mu bagiye bayobora abanyarwanda baranzwe no kwishyira hejuru y'amategeko, bakumva ko "itegeko" alibo, ko bataliho nta cyakorwa... uwo muco mubi waradukulikiranye no mu buhungiro. Twizere ko impindura ya demokarasi izagera mu mashyaka yose, abarwanashyaka bakihitiramo ababahagaraliye, naho ubundi nta kurwanya igitugu ushaka kwimika ikindi.
Mbuga