Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Le par veritas

Imirambo iri gutoragurwa iri guhita ishyingurwa nta perereza rikozwe ryo kumenya abo bantu bishwe!

Imirambo iri gutoragurwa iri guhita ishyingurwa nta perereza rikozwe ryo kumenya abo bantu bishwe!

Nk’uko itangazamakuru mpuzamahanga rikomeje kubivuga ndetse bigashimangirwa naRwanda News Agency RNA, indi mirambo itatu yongeye kuboneka mu kiyaga cya Rweru mu gace ka Masaka muri Komini Giteranyi ho mu Ntara ya Muyinga iri mu Majyaruguru y’Uburundi ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Imirambo ibiri yari ihambiriye mu mufuka umwe n’undi ukwawo yabonwe muri iki cyumweru dushoje mu kiyaga cya Rweru. Iyi mirambo itaramenyekanye ba nyira yo, ikurikiye indi yabonwe mu minsi ishize n’abarobyi bahamya ko itembanwa n’uruzi rw’Akagera ruturuka mu Rwanda.
 
Ubwo iyo mirambo yabonwaga mu kwezi gushize, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byombi byatangaje ko atari abaturage babyo, ibyo bihugu kandi kugeza ubu bikaba ntabushake byagaragaje byo gukora iperereza ryo kwerekana aho iyo mirambo ituruka, kumenya imyirondoro y’abicwa, kumenya ababishe n’impamvu bakomeje kwicwa dore ko mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka abantu bakomeje kunyerezwa buri munsi.
 
Imirambo yabonwe muri Kanama yashyinguwe i Burundi, u Rwanda rwo rukomeje kuvuga ko nta muntu waburiwe irengero utuye muri ako karere ariko abarundi bashyinguye iyo mirambo babonye umwe muri abo bishwe ufite agapira kanditseho Gisenyi, ibi bikaba bishimangira ko abaturage benshi bari kunyerezwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda hirya no hino mu gihugu aribo bari gukubitwa agafuni, bagashyirwa mu mifuka bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo ubageza mu kiyaga cya Rweru ! Iyo mirambo ni myinshi cyane kuko irara igenda amanywa n’ijoro abarobyi b’abarundi bakabona mike cyane dore ko muri iki cyumweru bemeza ko bamaze kubona imirambo 49 !
 
Ni iki cyakorwa kugira ngo aba bicanyi bagiye kumara abanyarwanda babicisha agafuni bahagarikwe mu maguru mashya ? None se iyi si indi jenoside iri gukorwa mu Rwanda amahanga arebera ?
Rwanda: Imirambo y'abanyarwanda ikomeje kugaragara mu kiyaga cya Rweru!
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article