Nyuma ya Brig. Gen. Rusagara, Capt. Kabuye yatawe muri yombi
Byanditswe n'ikinyamakuru Igihe.com gikorera ingoma ya Paul Kagame
Kabuye David wahoze mu ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza riri gukorwa kuri Brig. Gen. Frank Rusagara na we uherutse gutabwa muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko Ingabo z’u Rwanda zabitangaje.
The New Times ivuga ko Kabuye wari usigaye yikorera ku giti cye, yatawe muri yombi kuwa Gatatu, nyuma y’iminsi ibiri Rusagara ageze mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yavuze ko aba bagabo bakurikiranweho guhungabanya umutekano w’igihugu ati “Bombi bari mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza.”
Yongeyeho ko imiryango yabo yabimenyeshejwe kandi ko n’ibisabwa byose biri gukurikizwa.
Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko iperereza rikomeje ndetse ngo aba bagabo bazagezwa imbere y’Urukiko mu minsi iri imbere.
Mbere yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu mu mwaka ushize, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe ya ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Mbere yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo. Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu karere ka Musanze.