Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Byanditswe na Spéciose Mujawayezu

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Imyaka 20 irashize  ishyaka nako ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi uyobora u Rwanda. Iyo witegereje neza imiyoborere y'uwo muryango (FPR), uhereye mu nzego zo hejuru ukagera ku nzego zo  hasi ndetse no mu mashuri  usanga hari mo ivangura rikabije.

Imiyoborere ya FPR irangwa ahanini n'igitugu gikabije, ikinyoma, ubwicanyi, intambara z’urudaca mu bihugu by’abaturanyi, kubangamira ubwisanzure bw'abatavurumwe nabo muri Politiki, kuniga itangaza makuru, ryaba irya leta

n'iryigenga, ihohoterwa rikabije rikomeje gukorerwa  abenegihugu hirya no hino mu gihugu, ishimutwa ry'abanyarwanda mu buhungiro, tutibagiwe n'ubwicanyi bubakorerwa haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo n'ibindi.

Ikigaragarira buri wese ni uko ibyo byose turondoye hejuru, usanga bifite ingaruka mbi zikomeye ku mibereho myiza y’abanyarwanda bose muri rusange (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) ariko byagera ku bwoko bw'Abahutu bwo bikaba agahebuzo.

Ikitwa Umuhutu mu Rwanda nta gaciro gifite imbere ya FPR!  Kuri FPR, umuhutu ni umuntu ugomba guhora akubita amavi hasi, asabira imbabazi ibyaha atakoze. Umuhutu agomba  kwandagazwa muri za gacaca, umuhutu agomba gukora imirimo y'uburetwa (TIG), icumbi ry'Abahutu ryabaye za gereza aho basigaye babatwikiramo bityo ya ngunguru igashiramo amazi ku buryo bwihuse. 

Iyo witegereje neza imyitwarire ya FPR n’uburyo ubwoko bw'Abahutu butsikamiwe mu Rwanda, usanga neza neza ntaho bitaniye na  Apartheid yo muri Afika y'Epfo , aho Gashakabuhake, yari yarikubiye umutungo w'igihgu cya Afrika y'Epfo. Umwirabura yari yaratsikamiwe kuburyo budasubirwaho, yarabaye umucakara, muri make yarabaye ingaruzwamuheto mu gihugu nk'uko mu byukuri FPR yahinduye ubwoko bw'Abahutu  abantu bo mu rwego rwa kabiri (second class citizens).

Dore muri make kandi mu ngingo zumvikana uko tugereranya FPR na Apartheid ya ba Gashakabuhake bo muri Afrika y'Epfo:

1. Uburegetsi bw'agatsiko:  Agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayoboye u Rwanda gaturuka mu bwoko bw'Abatutsi buri hagati ya 9 na 14% . Ibi twabigereranya n'agatsiko k'abazungu kimitse Apartheid mu myaka ya 1948 kugeza 1994 kakomokaga mu bwoko bw'abazungu buri hagati ya 9-10% by'abenegihugu.

2. Mu mategeko:  Muri Afurika y’Epfo mu myaka ya 1948 hashyizweho itegeko rya Apartheid (itegeko ritandukanya abazungu n'abirabura). Iri vangura ryahise rikwira mu nzego z'ubuzima bwose bw'igihugu. Ibi  byatumye intwali Nelson Mandela Madiba na bagenzi be nka Walter Sisulu, Oliver Tambo, Ahmed Kathrada, Govan Mbeki n'abandi biyemeza kurwanya iryo vangura. Kimwe nuko muri Afurika  y'Epfo hariho amategeko avangura, no mu Rwanda hari amategeko na za gahunda zishimangira ivangura. Urugero:  mu Itegeko ry'Ingengabitekerezo ya jenoside rihana abahutu gusa; gahunda nka “Ndimunyarwanda” itegeka abahutu gusaba imbabazi abatutsi, inkiko “Gacaca” zashyiriweho kuburanisha no kurenganya ikitwa umuhutu, imirimo nsimburagifungo TIG imeze nk'uburetwa bukorwa n'Abahutu gusa, ibigega birihira imfumbyi z'abatutsi gusa, n'ibindi n'ibindi.

3. Mu Burezi:  N'ubwo nta mashuri ariho yigamo Abahutu cyangwa Abatutsi gusa ku buryo bweruye nkuko abirabura babuzwaga kwigana n'abazungu; mu Rwanda usanga uko  systèmes y'uburezi iteye ikumira abana b'abakene n'imfubyi  biganjemo Abahutu, etc. Amashuri amwe y'abakire cyane , abana b'Abahutu batabona ubushobozi bwo kujyamo, ibyiciro by'ubudehe, kuvangura imfubyi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza n'ibindi

4. Ubutaka:  Nk ‘uko n'abazungu bihariye hafi 80% ry'ubutaka kandi umubare wabo ari 9% ry'abaturage, mu Rwanda ibikingi byaragarutse, abenegihugu bato bato bambuwe udusambu twabo, FPR yazanye ibyo yise isaranganya kugirango ibone uko yambura mu mayeri abenegihugu amasambu, imirima n'ibishanga byabo. Byongeye kandi  abambari b'abategetsi ba FPR mu cyaro birara mu myaka y'abenegihugu (abaturage) bakayirandaguza. Hari bamwe mu bahinzi twamenye ko mu kigwi cyo kubaha imbuto nzima ministeri y'ubuhinzi ibaha imbuto ziboze n'ibindi. Abo mu gatsiko  ka FPR nibo bafashe inzuri nziza n'ibishanga bashyiramo inzitiro z'amatungo yabo nkuko na ba “Gashakabuhake” babikoraga muri Afurika y’Epfo.

5. Gusenya amazu:  Nkuko byakorerwaga abirabura, no mu Rwanda abakene barasenyerwa amazu muri Kigali n'ahandi mu Gihugu. Abo  bakene higanjemo Abahutu igice kinini n'Abatutsi b'abakene bake bake.

6. Ubukungu bw'igihugu:  Nkuko agatsiko ka ba “Gashakabuhake” kari karikubiye ibyiza byose by'igihugu, agatsiko gato ka FPR  mu Rwanda kagizwe n'abatutsi baturutse Uganda cyane cyane niko kanyunyuza imitsi ya Rubanda rugufi (abahutu, abatutsi n'abatwa). Ako gatsiko kifashisha bamwe mu bahutu b'inda nini gashyira imbere nk'agakingirizo kugirango FPR ibeshye amahanga ko abanyarwanda bose bibona muri Guverinoma iriho.

7. Inzego zikomeye za Politiki n'umutekano :  Izi nzego zihariwe na minorité y'ubwoko bumwe bw'abatutsi. Muzi neza ko Ibigo bya Leta na za Minisiteri nta muhutu ushobora kubikandagiramo. N’uwo bashyizemo , aba yabanje gusaba imbabazi z’icyaha cy'inkomoko

(kuba ari umuhutu). Igisirikari, polisi, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu, n’inzego z’iperereza zihariwe n’abantu bamwe bakomoka mu bwoko bw'abatutsi cyane cyane abaturutse Uganda.

8. Gutekinika imanza za Politiki: imanza za politiki zo mu gihe cyaba “Gashaka-buhake” urugero imanza zarezwemo Madela na bagenzi be babashinja kuba ba terrorists zarimo ibinyoma by'ibihimbano. FPR nayo yitwaza ubutabera igahimbira abanyapolitiki ibyaha batakoze. Ingero ni nyinshi muzi abanyapolitiki bafungiye mu magereza mu Rwanda  bazira ibitekerezo byabo.

9. Mu kazi :  Nkuko abirabura aribo bari mu kazi kagayitse kandi gahemba intica ntikize , niko bimeze no mu Rwanda. Aha nabibutsa ko abirabura -kazi bagombaga kujya gukora mu ngo z,abazungu , naho abagabo b'abirabura bo ntabwo bagombaga gukandagira mu mugi wa Johannesburg . Naho mu Rwanda se bite? Abakora  akazi gasuzuguritse kandi k'ingufu ni bande? ubwoko bwiganjemo abashomeri benshi ni ubuhe? Abahembwa urusenda ni bande? Urugero:  reba mu barimu biganjemo igice kinini cy'Abahutu bahembwa ubusa.

10. Ububanyi n'amahanga: Ba “Gashakabuhake” bashakaga gukoroniza ibihugu aituranye : Namibia, Zimbabwe, Zambia etc usanga n'agatsiko ka FPR kayoboye mu Rwanda gashaka gufata ibihugu baturanyi. urugero : Ntawe uyobewe uruhare rw'ingabo RDF mu ntambara zayogoje uburasirazuba bwa Kongo guhera 1996 kugeza ubu.

11. Gukoresha  iterabwoba, kugira abenegihugu ibikange, kwica abatavuga rumwe na FPR mu Rwanda no hanze:  Iyi ni intwaro FPR ikoresha cyane yo kwica ikaba yari intwaro ba “Gashakabuhake “bakoresheje . Aha twakongeraho ko  uko “Gashaka buhake“, yakoreshaga abirabura mukurimbagura bene wabo b'abirabura, ari nako agatsiko ka FPR gakoresha Abahutu bamwe mu guhitana abandi bahutu, cyane cyane bari mu buhungiro.

12. Itandukaniro:  Ni uko muri Afurika y’Epfo bamwe bari abazungu abandi ari abirabura bigaragarira buri wese, ariko mu Rwanda Apartheid irarisha ariko ntibigaragarira bose kuko twese ibara ry'uruhu ni rimwe.

Umwanzuro

Ivangura rikorerwa abanyarwanda b'abahutu mu Rwanda ni ribi cyane kurusha iryabereye muri Afurika y’Epfo kubera ko ryo rikorwa mu bwihisho no mu mayeri menshi yo kujijisha.

Buriya buyobozi  bwogeje ikitwa umuhutu ubwonko, bumwumvisha ko ari umwicanyi, kandi ko nta burenganzira agomba kugira mu gihugu. Biteye isoni n'agahinda kubona ubwoko bw'abahutu bufashwe nk'abanyagihugu bo ku rwego rwa 2 (seconde classe) mu gihugu cyabo. Ibi rwose ntaho bitaniye n'ibyo muri afrika y'Epfo mu gihe cya ba “Gashaka buhake”.

Isomo twakuramo ni irihe?

Isomo twakuramo ni uko abanyarwanda  bose, abahutu, abatutsi, imvange zikomoka  kuri ubwo bwoko bwombi, abatwa, twahagurukira rimwe tugasezerera FPR yitwara nka “Gashaka buhake” yari yarashinze imizi mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Intwali Mandela  na bagenzi be kuki bo babigezeho?  Ubwenge burarahurwa. Banyapolitiki b'inararibonye, banyamashayaka ya Nouvelle Génération, abo muri sociéte civile, abihaye IMANA, rubyiruko (abahutu, abatutsi, imvange, n'abatwa), banyarwanda bari imbere mu gihugu namwe muri mu buhungiro,  iyi ni “INTABAZA” tubagejejeho, ngo mwishyire hamwe turebe uko twakwibaruka Mandela mu rwatubyaye. Mwibuke ko ibiduhuza aribyo byinshi kurusha ibidutanya.

Mucyo tube ba “GACANZIGO”.

Spéciose-Mujawayezu

Igereranya ry'ivangurwa rikorerwa Abanyarwanda b'Abahutu na Apartheid yakorewe Abirabura muri Afurika yepfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Monsieur Inararibonye, niba uhakana cyangwa wirengagiza ibyanditse haruguru, uzasome télégramme diplomatique ambassadeur wa USA mu Rwanda yohereje mu gihugu cye muri 2004 ikaba yarashyizwe ahagaragara na Wikileaks yitwa "Ethnicité au Rwanda, qui dirige réellement le pays" ? Yahinduwe mu gifaransa na Jean-Paul PUTS.
I
Ariko mwagiye mureka guhembera umujianya mukemera ko mwavuye mu Rwanda mumaze abantu. Iyo mutaza gukora génocide izo gereza uvuga na gacaca ntibyari kubaho.<br /> <br /> Gusa mwibagirwa vuba. Ubu se ko nta bwoko buba muntangamuntu, ko ntaringaniza mumashuri, mukazi no mugisirikare, uravuga iki? Ibyo byose nibyo mwari mwarimakaje kuva ngo kucyo mwise &quot;révolution nvugurura muco&quot; yo muri 1959 ubwo mwica abatutsi mukabasenyera. <br /> <br /> Reba abayobora u Rwanda, harya 1er ministre ni umututsi? kereka niba abo wita abahutu ari abicanyi badashaka kugaruka mu Rwanda Kubera gutinya ubutabera.