Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

Mu cyumweru kimwe hafashwe abantu 42 bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Yanditswe n'IGIHE.com kuya 15-04-2013

Icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda gisojwe Polisi y’igihugu itaye muri yombi abantu 42 bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2013, mu kiganiro “Kubaza bitera kumenya” cyatambutse kuri Radio Rwanda, Senior SP of Police Willy Marcel Higiro yavuze ko muri abo bantu 42 bamaze gufatwa, 33 bo bamaze gukorerwa amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe n’inkiko. Abandi 9 haracyakorwa iperereza ry’ibanze.

Abo bantu uko ari 42 bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gukoresha amagambo akomeretse, asezereza abarokotse Jenoside n’andi avuga ibijyanye no kuyipfobya.

Kuba ingengabitekerezo ya Jenocide yagaragaye muri iki cyumweru cy’icyunamo yararanzwe ahanini n’amagambo atari ibikorwa ku mubiri cyangwa ku mitungo, Senior SP of Police Higiro avuga ko hari icyizere ko n’izo mvugo zijyanye no gupfobya Jenocide zizagabanuka.

Dr Bideri Diogene, umujyanama mu by’amategeko muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenocide nwari muri iki kiganiro yavuze ko abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenocide, bagomba gukurikiranwa n’amategeko bagahanwa nta kujenjeka ariko kandi ko hagombye no kubaho gusesengura impamvu z’imyitwarire nk’iyo, kuko Abanyarwanda bahawe inyigisho ku bubi bwa Jenocide n’amacakubiri no muri iki cyumweru bikaba byavugirwaga mu biganiro byatangwagwa mu midugudu hirya no hino mu gihugu.

Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo y’135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenya ko umuntu wese ukoze icyaha cyingengabitekerezo ya jenoside nibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) nihazabu yamafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article